Umugore wiyemeje kwambukiranya imigabane ku igare ku bw’umuryango w’ubugiraneza

Umwongerezakazi w’imyaka 27 ari mu rugendo rwo kuva mu Bwongereza yerekeza muri Singapour ku igare, mu gufasha umuryango w’ubugiraneza wamufashije nyuma yuko agerageje kwiyambura ubuzima bwe.

Esme Moore, w’i Somerset mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza, yitezwe guhagurukira mu rugo rwe mu cyaro cya Shipham kuri uyu wa mbere.

Yitezwe kuzagera muri Singapour mu 2025 nyuma y’urugendo rwa kilometero 20,000.

Hamwe n’igare rye, ihema n’iziko, n’ibindi bintu bicye byo kwifashisha mu buzima, yizeye ko azarangiza urwo rugendo mu mezi ari hagati ya 10 na 15, agashakira inkunga umuryango w’ubugiraneza Body & Soul.

Moore yagize ati: "Inzira yerekeza ku gukira ntigororotse, habamo kuzamuka umusozi no kumanuka umusozi... Ndabizi ko mushobora kubona isano runaka hagati y’ibi n’urugendo rwanjye ku igare."

Yavuze ko ashaka gukora uru rugendo rwa wenyine mu rwego rwo kumurika umurimo ukorwa n’uwo muryango w’ubugiraneza ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, no gufasha abandi bumva nta hantu bafite ho kwerekeza.

Ati: "Numva mfitiye umwenda [ideni] munini cyane Body & Soul kandi ndayishimira byimazeyo kuri buri kintu cyose bampaye."

Yagize ati: "Mu myaka ibiri ishize nari ndi ahantu hijimye cyane. Ku itariki ya mbere Werurwe (3) mu 2022, nagerageje kwiyambura ubuzima bwanjye bwite.

"Inzira yerekeza ku gukira yari irimo ibibazo, ariko ndashimira byimazeyo buri muntu wese wamfashije.

"Nubwo inshuti zanjye n’umuryango wanjye bamfashije cyane mu buzima bwanjye, ni umurimo uhebuje wakozwe na Body & Soul nshaka kugaragaza.

"Hamwe n’ubufasha bwabo, nubatse ubuzima buteye ishema kububamo. Mfite intego, kandi nongeye kugira icyerekezo ku buzima kirimo kwizera.

"Mu myaka ibiri ishize, sinatekerezaga na rimwe ko nashoboraga gukira bigeze kuri uru rwego."

’Ntimuri mwenyine’
Mu gice kinini cy’urugendo rwe, Moore azaba ari wenyine ariko arimo gutumira buri muntu wese ushaka kwifatanya na we mu bice bimwe by’urwo rugendo.

Urugendo rwe ruzamunyuza mu misozi miremire y’i Burayi no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’Aziya, birimo Ubushinwa na Kazakhstan.

Yagize ati: "Igihe ubwacyo ni ikintu cyangoye mu gihe gishize, ariko rwose ni kimwe muri ibi niyemeje.

"Ni ikintu gituma birushaho kuba ikintu cyihariye kandi kigoye kurushaho mu mutwe, ariko ni umwanya wo kumenyana n’abantu no kureba ibihari muri iyo nzira."

Yongeyeho ko ubu yizeye "kunyura" mu byiza no mu ngorane bijyanye no gukira kwe.

Yagize ati: "Ku bumva iyi nkuru ibavugiye ibintu, nyabuneka nimutobore mubivugeho kandi nimushakishe ubufasha mucyeneye.

"Rwose ntimuri mwenyine. Mushobora kubinyuramo."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo