Umugore wahimbye ko yashimuswe yakatiwe gufungwa amezi 18

Umugore wo muri leta ya California wahimbye ko yashimuswe yakatiwe gufungwa amezi 18 muri gereza kubera kubeshya ibiro by’iperereza by’imbere muri Amerika, FBI.

Sherri Papini w’imyaka 39, yaburiwe irengero mu Ugushyingo(11) 2016 nyuma y’uko yari yagiye muri siporo yo kwiruka.

Yabonetse nyuma y’ibyumweru bitatu avuga ko abagore babiri bo mu bwoko bw’aba ‘Hispanic’ bari bamushimuse, ibi byatumye hatangizwa kubahiga gukomeye.

FBI nyuma yanzuye ko ahubwo muri icyo gihe uyu mugore yiberaga mu nzu y’uwahoze ari umukunzi we, kandi yikomerekeje muri iyo ‘kinamico’ (uko kubeshya).

Kuwa mbere, mu rukiko rw’i Sacramento Sherri yasabye imbabazi, avuga ko ahamwa no kubeshya, “n’igisebo”.

Asoma inyandiko yari yateguye yagize ati: “Ndisegura ku bantu benshi nababaje – abantu banyitangiye mu busazi nari ndimo, abantu bitanze ngo bamfashe mu gihe nari nkeneye cyane ubufasha.”

Yongeraho ati: “Mpisemo guca bugufi nkemera amakosa yose.”

Mu kwezi kwa Mata(4) uyu mwaka Sherri yemeye kumvikana n’abashinjacyaha ku cyaha cyo kubeshya no kohereza ubutumwa butari bwo.

Mu nyandiko y’urukiko, umunyamategeko we William Portanova yavuze ko iki kinyoma umukiriya we yagitewe “n’imyaka ibabaje mu bwana yahinduye imigenzereze ye”.

William yari yasabye igihano gito gishoboka ku mukiriya we, abwira urukiko ko igisebo kiri mu byo yakoze ubwacyo ari igihano cy’ubuzima bwose.

Nk’ingurane yo kwemera icyaha, abashinjacyaha basabiye Sherri igihano cyoroshye – hagati y’igifungo cy’amezi umunani na 14 – munsi cyane y’imyaka 25 nk’igihano cyo hejuru yashoboraga guhabwa.

Uyu mugore yemeye kandi kwishyura $300,000 (arenga miliyoni 300Frw) nk’igice kimwe cy’igiciro cy’iperereza ryakozwe.

Narangiza igifungo muri gereza azamara indi myaka itatu afungishijwe ijisho.

Amakuru yo kubura kwe yavuzwe bwa mbere mu Ugushyingo 2016, ubwo umugabo we yatangaga ikirego ko yamubuze nyuma y’uko atari yagiye gufata abana ku irerero ryo ku manywa.

Hashize ibyumweru bitatu, yabonetse anegekaye kandi akomeretse ari iruhande rw’umuhanda avuga ko yari yarashimuswe atunzwe imbunda.

Muri Werurwe(3) uyu mwaka ni bwo FBI yageze ku mwanzuro ko ibyo byose byari ‘ikinamico’ (ibihimbano).

FBI yavuze ko uyu mugore ahubwo ku bushake bwe yiberaga ku wahoze ari umukunzi we kandi banavuganaga mu ibanga kuri telefone kuva mu 2015.

Umunyamategeko we mbere yari yaravuze ko umukiriya we afite ibibazo byo mu mutwe biva ku mibereho ye mu bwana.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo