Umugore wabyaranye na Elon Musk yamureze mu rukiko amushinja kumwima umwana

Umuririmbyi Grimes yatanze ikirego gisaba uburenganzira ku bana batatu yabyaranye na Elon Musk, umuntu ukize kurusha abandi ku isi ubu.

Inyandiko z’urukiko zerekana ko Grimes, amazina ye nyakuri ni Claire Boucher, yatanze icyo kirego tariki 29 z’ukwezi gushize kwa Nzeri(9).

Grimes w’imyaka 35, mbere yashinje Musk kumubuza kugera kuri umwe mu bana babo mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga nyuma akabusiba.

Musk w’imyaka 52, afite abana 11 yabyaye ku bagore batatu batandukanye.

Amakuru arambuye ku kirego Grimes yatanze mu rukiko rw’i San Francisco ntabwo yatangajwe.

Yaba Grimes cyangwa Musk ntabwo babashije kugira icyo bavuga kuri icyo kirego.

Grimes na Musk bafitanye abana batatu; uwitwa: X Æ A-1- uzwi nka X - wavutse mu 2020, n’umukobwa witwa Exa Dark Sideræl – uzwi nka Y – wavutse mu 2021 ku buhanga bwa ‘surrogacy’ bwo gutwitirwa n’undi mugore.

Umwana wa gatatu ni umuhungu witwa Techno Mechanicus uzwi nka Tau, yavukiye mu 2022 ivuka rye rikaba ryaratangajwe vuba aha mu nyandiko ku buzima bwite bwa Musk yanditswe n’umunyamakuru Walter Isaacson.

Mu butumwa yanditse mu kwezi gushize nyuma akabusiba, Grimes – wakundanye bya hato na hato na Musk hagati ya 2018 na 2021 – yavuze ko Musk “agomba kundeka nkareba umuhungu wanjye cyangwa agasubiza umunyamategeko wanjye”.

Bivugwa ko ubwo butumwa bwasubizaga ifoto yatangajwe na Isaacson y’impanga Musk yabyaranye n’undi mugore witwa Shivon Zilis.

Grimes yaranditse ati: “Sinigeze nemererwa kureba ifoto y’aba bana kugeza ubu, nubwo bwose ibi bitandukanya umuryango wanjye”.

Ubwo butumwa yahise asiba ‘screenshot’ yabwo yatangajwe n’urubuga rw’amakuru ku byamamare rwitwa Jezebel.

Mu butumwa yanditse nyuma ku rubuga X, rwahoze rwitwa Twitter, Grimes yasabye imbabazi kubwo yatangaje mbere avuga ko yizeye “kugumisha abana banjye kure ya rubanda”.

Muri aba bana 11 ba Musk, harimo batandatu yabyaye ku mugore we wa mbere, umwanditsi w’umunya-Canada Justine Musk.

Nyuma yongeye gushyingirwa kabiri n’umukinnyi wa filimi Talulah Riley. Bashyingiwe bwa mbere mu 2010 batandukana mu 2012, hashize umwaka bariyunga mbere yo kongera gutandukana mu 2016.

Uyu muherwe utavugwaho rumwe afite kandi ibindi birego bibiri bishya baherutse kumurega.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umugabo wo muri California yamushinje kumutoteza kubera ibintu bitari ukuri yatangaje ahuza Musk n’imyigaragambyo ya politike muri leta ya Oregon.

Ikindi kirego cyatangiwe muri leta ya Florida muri iki cyumweru n’urubuga nkoranyambaga rwitwa X rurega Musk kwiba izina ryarwo akariha Twitter.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo