Brittany Miller, wamamaye kuri TikTok akaba akomoka muri Oxfordshire mu Bwongereza, yasabye imbabazi nyuma yo kwemeza ko yabeshye abantu ko arwaye kanseri.
Uyu mugore w’imyaka 29, uzwi cyane kubera videwo ze zigaragaza ibyerekeye ibiryo n’imibereho, afite abamukurikira barenga miliyoni 3,5 kuri TikTok.
Vuba aha, yagarutsweho cyane kuri urwo rubuga nyuma y’uko hagaragaye urubuga rwo gukusanya inkunga (fundraising page) rwavugaga ko arwaye kanseri y’igifu, bikamuteza ibibazo bikomeye.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere, Miller yemeye ko yabeshye, avuga ko byaturutse ku "ijambo rimwe ry’ubupfapfa yicuza cyane."
Yagize ati: "Naganirije ibi bintu inshuti yanjye ya hafi, mubwira ko mfite indwara ya kanseri. Sinabikoze kugira ngo nshuke abantu cyangwa nshake amafaranga, nabikoze kubera kwiheba, nifuza kugumana abantu hafi yanjye."
Uyu mugore ufite abana babiri yasabye imbabazi avuga ko ibi byabaye mu mwaka wa 2017, igihe yari afite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe.
Yakomeje agira ati: "Icyo gihe sinari nzi uko byari bikomeye, ariko nari meze nabi cyane. Nari mfite agahinda gakabije, nigeze no gutekereza kwiyahura, nari narabuze icyerekezo.
"Nari naratakaje umukunzi, narabuze akazi, kandi ibintu byinshi byambayeho muri uwo mwaka byanteye uburwayi bwo mu mutwe."
Miller yavuze ko ibyo yakoze bitari "uburiganya bwateguwe igihe kirekire cyangwa ubutekamutwe nk’uko byagaragajwe," ahubwo ko ari amakosa yakoze rimwe.
Yasobanuye kandi ko urubuga rwakusanyaga inkunga rwashyizweho n’inshuti ye yari yakozweho n’ikiganiro bagiranye.
Yongeraho ati: "Nabonye ko hariho abantu batangiye gutanga inkunga, mpita nsaba ko rufungwa ako kanya, kandi sinigeze mfata n’igiceri kimwe mu mafaranga yagiye atangwa."
Yongeyeho ati: "Nakuze muri ibi byose; ndimo gukora uko nshoboye ngo mbe umuntu mwiza kurushaho. Nzi ukuntu iyi ndwara (kanseri) ibabaza abantu, nzi ukuntu ibagiraho ingaruka kandi ni yo mpamvu mbisabiye imbabazi cyane, cyane."
Guhera mu 2017, Miller yakomeje gukora videwo zigaragaza ubuzima bwe bwa buri munsi, harimo kwita ku bana, guteka no kugura ibintu, bikamuhesha umubare munini w’abamukurikira.
Polisi ya Thames Valley yatangaje ko itashobora kwemeza amakuru avuga ko Miller yakatiwe mu mwaka wa 2020 kubera icyaha cy’uburiganya bwo gukoresha amakuru y’ibinyoma, ariko yongeraho ko iperereza kuri icyo kibazo ryarangiye.
BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana na Miller kugira ngo atange ibisobanuro birambuye, ariko kugeza ubu ntabwo arasubiza.











/B_ART_COM>