Umugabo yirutse Km 90 kugira asabe umugore ko babana

Inkuru y’umugabo wo muri Africa y’Epfo iriko irakwikwira cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwiruka 90km kugira ngo agaragaze urukundo afitiye umugore yifuza ko barwubakana.

Uwo mugabo w’imyaka 57, yamenyekanye nka Joseph Kagiso Ndlovu, yirutse ibyo birometero (ultra-marathon) kugira ajye gusaba umugore witwa Prudence ko barwubakana.

Yafashwe ifoto afite icyapa cyanditseko amagambo asaba uwo mugore kwemera ko bubakana, igihe yari hafi yo kugera ku murongo wo kurangiza iyo marathon izwi nka Comrades Marahton ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

Icyapa cyari cyanditseko ngo: "Prudence uremera kuzambera umugore? Nirutse 90km kubera wowe".

Iyo nkuru irimo kuvugwa cyane mu binyamakuru byo muri Afrika y’Epfo no ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagatangazwa n’iyo ntera yose uwo mugabo yirutse kugira areshye uwo mugore.

Ndlovu yabwiye BBC ku wa mbere ko Prudence Dick, wari yaje kureba iyo marathon no kumushyigikira, yemeye ubusabe bwe.

Avuga ko bari basanzwe bakundana kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi ko bateganya kurushinga mu mwaka uza.

Yavuze ko yari inshuro ya karindwi yitabira iyo marathon kandi ko ubu uwo mugore ariwe yamuhaye intege zo gusubiramo inyuma y’imyaka ibiri yari yarabihagaritse.

Ubwa mbere ntibyari byahise bimenyekana niba uwo mugore yemeye, bamwe bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangira kubimusaba.

Umwe yanditse kuri twitter ati: " Prudence, emerera Joseph Ndlovu".

Uwundi ati: "Nk’igihugu , dukeneye kumenya ko ubusabe bwemewe. Wa muntu we ufata amashusho, shaka Prudence. Turabikeneye cyane"

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo