Umufana wo muri Uganda yishwe arashwe arimo kwishimira ko Arsenal yatsinze Manchester United

Umufana w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal yo mu Bwongereza, wari urimo kwishimira ko iyo kipe yatsinze Manchester United, bivugwa ko yishwe arashwe n’umurinzi (umu ’sécurité’) wo muri Uganda.

Undi mufana yakomeretse ubwo uwo murinzi yarasaga mu mbaga y’abafana basabwe n’ibyishimo mu nzu y’uburiro (’restaurant’) yo mu mujyi wa Lukaya, rwagati muri Uganda, mu ntera ya kilometero hafi 100 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Byabaye ubwo uwo mukino wari urangiye mu ijoro ryo ku wa gatatu, Arsenal itsinze ibitego 2-0.

Umunyamakuru wo muri ako gace yabwiye BBC ko nyir’iyo nzu y’uburiro (’manager’) yarakajwe n’urusaku abo bafana bishimye bari barimo guteza, nuko asaba uwo murinzi kugira icyo abikoraho.

Ariko nyuma yo kuburirwa ngo baceceke, abo bafana ntibabikurikije.

Ababibonye babwiye uwo munyamakuru, Farish Magembe, ko nyir’iyo nzu y’uburiro yazimije umuriro w’amashanyarazi, birakaza abafana, nuko noneho barushaho gusakuza.

Ni bwo uwo murinzi bivugwa ko yarashe, arasa amasasu menshi.

Uwishwe, watahuwe ko ari John Ssenyonga wari ufite imyaka 30, yapfiriye aho. Undi mufana umaze igihe kirekire afana Arsenal, Lawrence Mugejera, yajyanwe ku bitaro ngo avurwe.

Uwo murinzi hamwe na nyir’iyo nzu y’uburiro barimo kwihishahisha nyuma y’ibyabaye, polisi ikaba irimo kubashakisha.

Amagambo y’umukuru wa polisi muri ako karere, Twaha Kasirye, yasubiwemo n’ikinyamakuru the Daily Monitor cyo muri Uganda avuga ko aho byabereye bahatoye imbunda.

Yagize ati: "Twamaganye ibyabaye ndetse turasaba buri muntu wese ufite amakuru ashobora gufasha polisi gufata ucyekwa ngo akurikiranwe kuyatanga."

Yanashishikarije abafana kugenzura ibyishimo byabo.

Ubushyamirane n’urugomo ruvamo impfu zishingiye ku byavuye mu mikino y’umupira w’amaguru, cyane cyane amakipe yo mu Bwongereza, bijya bibaho muri icyo gihugu, aho shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, izwi nka Premier League, ikurikirwa cyane.

Mu Kwakira (10) uyu mwaka, umufana wa Arsenal yateye icyuma (imbugita mu Kirundi) umufana wa Manchester United nyuma yuko abo bombi bahaririye ku kuntu umukino wa Arsenal na Liverpool warangiye (ibyawuvuyemo).

Muri Mutarama (1) mu mwaka ushize, umujyanama w’urubyiruko yapfuye azize ibikomere byavuye ku guterwa icyuma i Kampala, nyuma yo kujya mu mirwano ubwo Arsenal yari imaze gutsindwa na Manchester City.

Icyumweru kimwe mbere yaho muri uwo mwaka, umufana wa Arsenal yari yahondaguwe inkoni arapfa mu mujyi wa Adjumani, mu karere ka West Nile, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo