Ukraine: Bwa mbere Uburusiya bwarashe ibisasu bihamya inyubako nkuru za leta i Kyiv

Imwe mu nyubako z’ibanze za leta ya Ukraine yarashweho ibisasu n’ibitero bya ’drones’ by’Uburusiya mu ijoro ryacyeye mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga.

Ni gacye cyane ibisasu bya misile by’Uburusiya cyangwa za ’drones’ zabwo zibasha kurasa agace ko hagati mu murwa mukuru Kyiv kubera uburyo hari ubwirinzi bwinshi bw’ibitero byo mu kirere.

Ahandi muri uyu murwa mukuru, ibitero bya ’drones’ byashwanyaguje inzu z’abaturage – harimo aho zishe umwana w’amezi abiri na nyina muri iki gitondo, mu gihe n’abandi bagishakishwa.

Uburusiya kandi bwagabye ibitero ahitwa Kryvyi Rih umujyi Perezida Volodymyr Zelensky avukamo, bushwanyaguza ibikorwa remezo binyuranye.

Ibi bitero bibaye mu gihe Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaburiye Uburengerazuba ku kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Ukraine nyuma y’uko impande zombi zaba zimaze kumvikana ku gahenge.

Mu butumwa bwe bwa mbere nyuma y’ibitero byo mu ijoro ryo ku cyumweru, Perezida Zelensky yasabye ibihugu by’inshuti "gushyira mu ngiro ibintu byose bumvikanyeho i Paris".

Mu butumwa yashyize kuri telegram, Zelensky yavuze ko Ukraine yarashweho na "drones zirenga 800, misile 13 - zirimo enye za ’ballistic’".

Asubiramo amakuru y’umugore w’imyaka 32 n’umwana we w’amezi abiri bishwe n’ibi bitero i Kyiv, Zelensky yagize ati: "Ubwicanyi nk’ubu - mu gihe dipolomasi nyayo yari kuba yaratangiye mu gihe kinini gishize, ni icyaha cy’ubugome no gushaka gukomeza intambara".

Nyuma y’uko inama yiswe "ihuriro ry’abanyabushake" ibereye i Paris muri iki cyumweru ngo baganire icyo bakorera Ukraine mu rwego rw’umutekano, Zelensky yasabye abayihuriyemo "gushyira mu ngiro ibyo bemeye byose".

Putin, yamaganye igitekerezo cyumvikanyweho i Paris cyo kohereza ingabo muri Ukraine zo kubungabunga amahoro nyuma y’uko impande zombi zaba zimaze kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Zelensky yanditse ati: "Isi ishobora guhagarika abagome ba Kremlin bakareka kwica, igikenewe gusa ni ubushake bwa politike".

Nyuma y’umugabo we, Olena Zelenska, na we yamaganye ibitero "biciye agahigo" bya drones 800 ziguruka hejuru y’imijyi y’amahoro zisenya inzu z’abaturage n’ibikorwa remezo mu gihugu cye.

Zelenska yavuze ko ibi bitero "byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane", asaba abaturage b’iki gihugu "kunga ubumwe mu kababaro no gufashanya".

Uburusiya bwavuze ko bwari bwatewe na drones za Ukraine
Minsiteri y’Ingabo y’Uburusiya yavuze ko igisirikare cyashwanyaguje ’drones’ nibura 69 za Ukraine zari zije kurasa mu Burusiya mu ijoro ryacyeye.

Ivuga ko izi ’drones’ zaburijwemo zitaragera ku ntego zazo zimaze kugera mu kirere cy’ibice bitandukanye by’Uburusiya.

’Iki gitero ni igikuba kuri rubanda’ – Umunyamakuru uri i Kyiv

Umunyamakuru wa BBC Sarah Rainford uri i Kyiv avuga ko kugeza ubu nta nyubako ya leta yo rwagati muri uyu mujyi yari yakagezweho n’ibisasu by’Uburusiya kuva iyi ntambara yatangira.

Ukraine yahawe ubwirinzi butandukanye kandi bukomeye yashyize ku nyubako z’ibanze za leta mu murwa mukuru. Ntabwo bizwi neza uburyo ibi bitero byabashije kuca ubwo bwirinzi mu rihumye bigasekura izo nyubako zirinzwe cyane.

Sarah ati: "Ntabwo twemerewe kwegera ku nyubako za leta, ako gace kose kari inyuma ya za bariyeri, kuko inyubako zose z’ingenzi za leta ni ho ziri – iya guverinoma, inteko ishinga amategeko, n’ingoro ya perezida.

"Kare twabonye za kajugujugu zimenayo amazi ku bibatsi. Umwotsi mwinshi ukazamuka hejuru y’umujyi kuko umuriro wari mwinshi cyane.

"Ntabwo tuzi niba hari abaguyemo cyangwa abakomeretse – [ibitero] byabaye kare kare mu gitondo ku cyumweru"

Sarah avuga ko ibi bitero kuri izi nyubako bidasanzwe kandi ari igikuba ku baturage ba Kyiv.

Ati: "Birerekana neza ko Vladimir Putin iyo avuga ko yiteguye ibiganiro by’amahoro aba yiyerurutsa. Ntabwo agiye guhagarara. Ahubwo, Uburusiya burimo gukaza umurego mu bitero".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo