Udutsiko twa gisirikare twaburiye ko haba intambara Coup d’État iburijwemo muri Niger

Udutsiko twa gisirikare turi ku butegetsi muri Burkina Faso na Mali twasohoreye hamwe itangazo tuvuga ko twafata igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose muri Niger nko gushoza intambara kuri ibyo bihugu.

Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Guinea (Conakry) na ko kavuze ko kifatanyije n’ibyo bihugu.

Ku cyumweru, umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) wakangishije gukoresha ingufu kugira ngo usubizeho Perezida watowe wa Niger, Mohamed Bazoum, wahiritswe ku butegetsi n’igisirikare ku wa gatatu w’icyumweru gishize.

Ariko Burkina Faso na Mali byavuze ko ibyo bibaye byatabara uwo muturanyi wabyo wo mu burasirazuba. Byanavuze ko byava muri CEDEAO.

Uko kuburira kw’ibyo bihugu bibiri bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, kubaye ikintu gikomeye gishobora gutuma ibintu bifata indi ntera muri aka karere aho ibintu bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose.

Ibyo bihugu byavuze ko igikorwa cya gisirikare muri Niger cyaba ari akaga kandi ko cyateza umutekano mucye.

Ibyo bihugu byombi byacanye umubano n’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika), biyoboka umubano n’Uburusiya.

Cyo kimwe na Niger, byahoze bikolonizwa n’Ubufaransa ndetse bimaze igihe birwana n’intagondwa ziyitirira Islam mu karere ka Sahel.

Burkina Faso na Mali byasohoye iryo tangazo mu gihe Perezida wa Tchad Mahamat Idris Déby ari muri Niger, aho ayoboye umuhate wa CEDEAO wo gucyemura ikibazo cya politiki kiri muri icyo gihugu.

Niger imaze igihe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’uburengerazuba mu rugamba rwo mu karere ka Sahel rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Nyuma yuko abategetsi ba gisirikare ba Mali mu 2021 bahisemo gukorana n’itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya aho gukorana n’abasirikare b’Ubufaransa bo kurwanya iterabwoba, Ubufaransa bwimuriye muri Niger ibiro bikuru by’ibikorwa bya gisirikare byabwo muri ako karere.

Ku cyumweru, CEDEAO yahaye igihe kitarenze iminsi irindwi agatsiko ka gisirikare ko muri Niger ngo kabe kasubijeho perezida watowe, ufungiye mu nyubako y’ibiro bye mu murwa mukuru Niamey.

Abategetsi bo muri CEDEAO bakoze iyo nama y’igitaraganya i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria yo kwiga kuri iri hirikwa ry’ubutegetsi rya vuba aha - rikurikiye amahirikwa y’ubutegetsi muri Mali na Burkina Faso.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyo nama ryasomwe ku musozo wayo ririmo ko CEDEAO "nta kwihanganira na guto" ifite ku mahirikwa y’ubutegetsi.

Uwo muryango w’ibihugu byo mu karere wavuze ko uzafata "ingamba zose za ngombwa mu gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga" mu gihe ibyo usaba byaba bitubahirijwe mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Ako gatsiko ka gisirikare ko muri Niger nta cyo kari katangaza kuri ubwo busabe, ariko kasezeranyije kurwana ku gihugu haramutse habaye "ubushotoranyi" ubwo ari bwo bwose bwo mu karere cyangwa bw’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba.

Ku wa mbere kashinje Ubufaransa gucura umugambi w’igikorwa cya gisirikare ngo buzubizeho Perezida Bazoum.

Ariko mu kiganiro na televiziyo BFM yo mu Bufaransa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Catherine Colonna yahakanye icyo kirego, yongeraho ko bigishoboka ko Perezida asubira ku butegetsi.

RFI yasubiyemo amagambo ye muri icyo kiganiro agira ati: "Kandi ni ngombwa, kuko umutekano mucye uteje ibyago byinshi kuri Niger no ku baturanyi bayo".

Mu itangazo ryasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yavuze ko ubutegetsi bwonyine yemera muri Niger ari ubwa Perezida Bazoum.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo