Ubwicanyi bw’agashinyaguro ku mukobwa ukiri muto wari mu nzu bacumbikamo muri Kenya bwateye uburakari kandi bugaragaza uburyo hari ibikorwa bikabije byo kwibasira abagore kuri internet muri iki gihugu.
Uwo mukobwa umubiri we wacagaguwemo ibice maze bishyirwa mu ishashi, nk’uko raporo ya polisi yabonywe na BBC ibivuga. Polisi iracyakora iperereza ishakisha uwamwishe.
Iki gikorwa cyatumye umukuru wa Amnesty International Kenya witwa Irungu Houghton yumva “atunguwe kandi arakaye”.
Ati: “Undi mukobwa uri mu myaka 20 ntakigeze mu myaka 40”.
Mu cyumweru kituzuye gishize, umugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nawe yiciwe mu nzu zikodeshwa igihe gito mu murwa mukuru Nairobi.
Ihohotera rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye muri Kenya. Mu 2022 nibura 34% by’abagore bavuze ko bakorewe ihohoterwa nk’iryo ku mubiri, nk’uko ubushakashatsi bwo ku rwego rw’igihugu bwabigaragaje.
Ubwicanyi buheruka bwo bwagaragaje umwijima ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya zifatwa “nk’urubuga” aho ‘comments’ nyinshi usanga zishinja abagore urupfu rwabo ubwabo.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abagabo baboneka batanga ubutumwa bushishikariza ‘ubugabo’ kandi bakarwanya ibyitwa ‘feminism’ abagore bamwe bafata nko guharanira uburenganzira bwabo.
Umugabo umwe w’umunya-Kenya kuri X, yahoze yitwa Twitter, yagize ati: “Mu by’ukuri simbona ko hari ubukangurambaga buzigera buhagarika kwica abagore.”
Yongeraho ko ari “abagore ubwabo bagomba kwirinda”, avuga ko ibyo “aricyo gisubizo cyonyine gishoboka”.
Mu gusubiza ku bwicanyi bumaze iminsi, interuro , "STOP KILLING WOMEN" yatangiye kuboneka cyane (trending) muri Kenya kuri X.
Umugore umwe kuri X ati: “Sinumva uburyo tukibona inkuru z’ibyo abagore bakwiye cyangwa badakwiye gukora kandi nyamara ari abagabo bakwiye kureka kubica mbere na mbere”.
Esther Passaris, umudepite wa Kenya, yabwiye BBC ko adatunguwe no gushinja uwahohotewe kuri internet kuko Kenya ari sosiyete ishyira imbere abagabo, igasuzugura abagore.
Passaris avuga ko nk’umugore mu mboni za rubanda, yagiye yibasirwa abwirwa amagambo mabi kandi kenshi yiswe “indaya”.
Ku mpirimbanyi nyinshi, ibisubizo by’abagabo bo muri Kenya kuri internet ntabwo ari ibintu bidasanzwe.
Irungu Houghton yabwiye BBC ko ‘comments’ nk’izo atari ibintu bidasanzwe ku bagabo kwibasira abagore ahubwo ari ibyerekana umuco wagutse wo “kwanga umugore”.
Agira ati: “Imbuga nkoranyambaga ubu niho ku karubanda hashya. Aho rubanda ihurira ikajya impaka. Sosiyete ya Kenya n’ubu ntihuza ku gitera ihohotera rishingiye ku gitsina.
“Bamwe bagira abagore bibasiwe ba nyirabayazana ubwabo, abandi bapfukirana kwamagana abagabo batanga ibitekerezo byo kubarengera.”
Onyango Otieno, impirimbanyi y’imyaka 35, urwanya imvugo z’urugomo ‘z’ubugabo mu mahitamo njyabitsina’, yabwiye BBC ko abagabo bagaragaza uburakari n’ibitutsi kuko ‘kwizezwa guhora imbere nk’abagabo’ birimo gushira kuko abagore barimo kurushaho gusaba uburinganire.
Avuga ko abagabo muri Kenya batojwe kuva ari bato kumva ko umwanya wabo uri hejuru y’abagore, ariko ko kuzamuka kwa ‘feminism’ – ingingo yo guha imbaraga n’ijambo umugore – yatumye abagabo benshi bumva bahungabanyijwe kandi banyeganyejwe.
Otieno ati: “Abagabo benshi ntibigishijwe kubana n’abagore nk’ibiremwa muntu bireshya.”
Avuga ko abagabo benshi barimo kugorwa n’uko kuri. Ati: “Isi yateye imbere mu buryo bwinshi. Abagabo ntibahindutse.”
BBC