Ubusobanuro bw’imigenzo imwe n’imwe ikorwa mu bukwe

Hari imigenzo imwe n’imwe iba mu bukwe ariko abantu bamwe bakayibazaho ntibabashe kuyisobanukirwa ndetse n’aho ikomoka.

Hari imigenzo imwe n’imwe ikorwa mu bukwe, Rwandamagazine.com yagerageje kwegeranya , ubusobanuro bwayo n’aho imwe n’imwe ikomoka.

Impamvu umusore atera ivi iyo asaba umukobwa ko bazarushinga

Kuba umusore ashinga ivi (kuri ubu basigaye babyita gutera ivi) iyo asaba umukobwa ko bazarushinga (propose) ngo bigaragaza ikimenyetso cyo kumwubaha ndetse no kumanika amaboko. Elcrema itangaza ko icyo gikorwa umusore aba ari gukorera umukobwa kigaragaza kwicisha bugufi imbere y’uwo mukobwa asaba ko babana ndetse ko ateye umugongo ubuzima bw’ubugaragu aba agiye kuvamo.

Impamvu umusore aba afite umugaragiye mu bukwe (Best man)

Uyu ni umuco ukomoka mu Bwongereza. Amateka agaragaza ko uwo umusore aba yahisemo ngo amugaragire mu gihe cy’ubukwe aba ari inshuti ye magara yizera ndetse ifite imbaraga ari nayo mpamvu ahabwa izina rya ‘best man’. Akamaro ke ngo ni ukumenya ko umusore afite umutekano uhagije muri ibyo birori by’ubukwe.

Impamvu umugeni aba afite abakobwa bamwambariye

Muri iki gihe, abambariye umukobwa baba bashinzwe kumufasha gutegura ubukwe n’indi mirimo ijyana nabwo ariko umuco w’uko umugeni agira abakobwa bamwambarira wakomotse i Roma.

Hambere ngo bizeraga ko abakobwa bambariye umugeni babaga ari ingabo zikingira umugeni imyuka mibi yashoboraga kumutera ku munsi we w’ubukwe. Ibi ninabyo byatumaga ngo bambara imyenda isa kugira ngo imyuka mibi yashaka gutera umugeni iyoberwe uwakoze ubukwe uwo ariwe.

Impamvu iteka umugeni ahagarara i bumoso bw’umusore

Ukunda gutaha ubukwe ariko uhora wibaza impamvu iteka umugeni aba ahagaze i bumoso bw’umugabo we. Uyu muco ni uwo mu myaka myinshi ishize ubwo abagore bashimutwaga bakajya kugurishwa ngo bagirwe abagore. Impamvu rero abagabo bakundaga guhagarara i buryo bw’abageni babo, ngo kwari ukugira ngo niharamuka hagize umuntu waza kumushimuta mu gihe bari mu birori by’ubukwe bwabo, abashe kumurinda amufashe mu kuboko kw’ibumoso, anabashe gukoresha ukuboko kw’iburyo arwanisha inkota cyangwa indi ntwaro yari kwifashishwa mu gutabara.

Muri iki gihe tugezemo, bivugwa ko igisobanuro cyabyo ari uko iyo abageni bahagaze bareba ababatahiye ubukwe, umugore ari i bumoso bw’umugabo we , ngo biba bisobanuye ko umugabo agiye kumubera ukuboko kwe kw’iburyo mu buzima bwose basigaje kubaho ku isi.

Kuki umugeni birangira ateye indabo yari afite?

Mu myaka yo hambere abageni bafatwaga nk’abahawe umugisha. Babaga bagiye gushyingirwa, bivuze ko babaga bafite amahirwe kuko babaga batazapfa ngo bahambanwe ikara. No muri iki gihe niko bamwe babyizera. Ni umuco wakomotse mu gihugu cy’Ubufaransa mu kinyejana cya 14.

Mu myaka amagana yashize byafatwaga nko kugira amahirwe kubasha gukora ku mugeni cyangwa se gukora ku ikanzu ye nkuko ikinyamakru Metro kibitangaza.

Mu rwego rwo kwirinda ko bakomeza kubakorakoraho kandi barabaga bagomba kwihutira kujya mu kwezi kwa buki, abageni batangiye kujya banaga indabo zabo babaga bafite mu ntoki mu rwego rwo kurangaza abatashye ubukwe, bigatuma bajya kurangarira mu gutoragura indabo aho kujya gukora ku mugeni.

Icyo gihe ngo abatashye ubukwe bishimiraga gutora indabo zatawe n’abageni, nabwo bikaba byarafatwaga nk’ibibazanira amahirwe mu buzima bwabo. Nanone ngo byabaga bisobanura ko uzitoraguye aba afite azagira amahirwe mu gihe kizaza harimo n’ayo gukora ubukwe mu minsi ya vuba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo