Ubushinwa:Bakoze imurika ry’amafoto agereranya Abanyafurika n’inyamaswa - AMAFOTO

Nyuma y’uko abantu benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga barwanyije igikorwa cy’umu- ’Photograph’ w’ Umushinwa wamurikaga amafoto y’ivanguraruhu, iki gikorwa cyahagaritswe.

Ni umurika ryari ririmo amafoto y’abanyafurika b’abana ndetse n’abakuze, begerejwe inyamaswa zo mu ishyamba. Ni umurika ryaberaga mu nzu ndangamurage y’intara ya Wuhan. Amafoto y’Abanyafurika yasanishwaga nizo nyamaswa zo mu ishyamba mu gikorwa kigaragaza kubatesha agaciro ku buryo buhanitse.

Urugero ni nk’ifoto y’inguge yasamye yegerejwe umwana cyangwa umugabo nabo basamye, bisa naho bisanishwa.

Nyuma y’uko abantu benshi bafashe iya mbere bakarwanya iryo murika ry’amafoto y’ivanguraruhu ryaberaga mu bushinwa, ryahise rihagarikwa ku wa gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 nkuko byemejwe na Armelle Moutsinga watangije umugambi wo kwamagana iryo murika.

Iryo murika ry’amafoto ryari rimaze umwaka urenga mbere y’uko hatangira kurirwanya. Mbere ryari ryakiriwe neza ndetse Abashinwa bakunda gusura ayo mafoto agera kuri 150 yafashwe n’aba-Photographes 30 b’Abashinwa bafashe mu gihe cy’imyaka 3 bari muri Afurika.

Babinyujije kuri Facebook na Instagram, abanyafurika benshi bikomye ayo mafoto bemezaga ko avangura uruhu ku buryo bukabije. Ku rubuga change.org niho hashyizwe inyandiko isaba (petition) ko ayo mafoto yakurwaho. Ni inyandiko yahawe inyito igira iti ’ Oya, Abanyafurika ntabwo turi inyamaswa.’ Mu minsi mike gusa, abagera kuri 6000 bari bamaze kuyisinya.

Ubwo ku itariki 11 Ukwakira 2017 ayo mafoto yamanurwaga, Armelle Moutsinga yishimiye iyo ntambwe, gusa avuga ko bidahagije kuko ngo bifuza ko igikorwa nkicyo kitasubira ukundi.

Si ubwa mbere igikorwa cy’ivanguraruhu ku birabura nkicyo gikozwe mu Bushinwa kigashyirwa ku mugaragaro. Muri Gicurasi, hasohotse itangazo ryamamaza isabune yo kumesa, ryagaragazaga umwirabura w’umukozi yuzuyeho amarangi, acishwa mu mashini imesa imyenda, asohokamo agaragara ko yabaye umushinwa.

Amwe mu mafoto yari yashyizwe muri iryo muri ry’amafoto

Abantu banyuranye bamaganye iki gikorwa bifashishije imbuga nkoranyambaga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    None C,ko Twihay Kwangana Hagati Yacu Tukirengagiz Umwanzi Wacu Wa Nyawe!

    - 13/10/2017 - 11:39
Tanga Igitekerezo