Ubuhinde: Abaganga bagiye gutangira kwigishwa Taekondo ngo bajye bwarwanya abarwayi babasagarira

Photo:Abahanga mu mukino wa Taekondo bafite umukandara w’umukara nibo bazajya batoza abaganga bo mu bitaro bya Aiims

Abaganga ba bimwe mu bitaro bikomeye mu Mujyi wa Delhi mu Buhinde bagiye gutangira kwigishwa imikino njyarugamba mu rwego rwo kugira ngo bajye birwanaho mu gihe abarwayi babasagariye nkuko bimaze kuba akarande mu Buhinde.

Abaganga bagera kuri 1500 bo mu bitaro bya All India Institute of Medical Sciences (Aiims) biherereye i New Delhi bagiye guhabwa imyitozo y’umukino wa njyarugamba wa taekwondo, azajya atangirwa muri ‘gym’ y’ibi bitaro buri mugoroba guhera ku itariki 15 Gicurasi 2017. Bazajya bigishwa n’abahanga muri uyu mukio bafite umukandara w’umukara. Bagenzi babo bo mu bitaro bya Lok Nayak Hospital nibya Lady Hardinge Medical College bo ngo bamaze gutangira imyitozo nkiyi.

Dr Vijay Gurjar umuyobozi w’abaganga bo mu bitaro bya Aiims avuga ko guhohotera abaganga bigenda bifata indi ntera kandi Leta ngo ntiri gufata ingamba zihamye zo kubirwanya.

Yagize ati “ Kwirinda biruta kwivuza, niba guverinoma itari gushyiraho umutekano uhamye, icyo gihe ufata ingamba zo kurinda amagara yawe.”

Mu bushakashatsi yakoreye muri Delhi muri 2016, Lancet medical journal yagaragaje ko abaganga bagera kuri 40% bahohotewe bari mu kazi mu gihe cy’amezi 12 yabanjirije igihe ubushakashatsi bwakorewe.

Mu Buhinde abaganga bakunda guhohoterwa bari mu kazi kabo

Indian Medical Association (IMA) yo itangaza ko byibuze 75% by’abaganga bahuye n’ihohoterwa ry’amagambo cyangwa gukubitwa mu gihe cyose bamaze mu kazi. Ibikorwa nk’ibi ngo bikorerwa n’abafasha b’abaganga cyangwa se abandi bakora mu bitaro ngo nubwo bidakunda gutangazwa.

Abaganga bavuga ko imwe mu mpamvu y’ihohoterwa ry’abaganga ari umubare munini w’abarwayi bigatuma ubwumvikane buba buke hagati yabo n’abarwayi ndetse n’imiryango yabo.

Mu kwezi gushize abaganga bo mu bitaro bya Aiims bakoze akazi bambaye ‘Casques’ mu rwego rwo kwifatanya na bagenzi babo bo muri Mumbai baherutse kwigaragambya nyuma y’uko abaganga 3 bagenzi babo bahohotewe.

Nkuko ababibonye biba babitangaza, mu rimwe muri ayo mahohoterwa yabayeho, ngo abantu 15 basagariye umuganga witwa Rohith Kumar nyuma y’urupfu rw’umugore yavuraga. Uwo mugore ngo yari arwaye uburwayi bw’impyiko yari amaranye igihe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo