Twaryamanye mu cyumba cya hoteli mu Bushinwa, maze dusanga twariho turebwa n’abantu ibihumbi

Ijoro rimwe mu 2023, Eric yariho anyuza amaso ku rubuga nkoranyambaga akenshi ajyaho kureba ’porn’. Maze nyuma y’amasegonda areba video, ahita agagara.

Yari asanze umugabo n’umugore yarimo areba – binjira mu cyumba bashyira ibikapu hasi, nyuma, bagakora imibonano mpuzabitsina – mu by’ukuri bari we n’umukunzi we.

Ibyumweru bitatu mbere yaho, bari baraye muri hoteli y’i Shenzhen mu majyepfo y’Ubushinwa, ariko ntibari bazi ko batari bonyine.

Ibi bihe byabo by’urukundo byariho bifatwa na camera zihishe mu cyumba cya hoteli, aho ayo mashuho aba ashobora kurebwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bajya kuri rwa rubuga Eric nawe yakoreshaga mu kureba amashusho ya ’porn’.

Eric (siryo zina rye nyakuri) ubu ntiyari akiri umuntu ureba amashuho ya porn afatwa na za camera za zihishe, ahubwo yari ahindutse uwahohotewe.

Ibi bita ’spy-cam porn’ bimaze imyaka nibura icumi mu Bushinwa, nubwo bwose gufata no gukwirakwiza amashusho ya ’porn’ bitemewe muri iki gihugu.

Ariko muri iyi myaka ya vuba iki kibazo cyabaye ikiganiro gikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu – by’umwihariko abagore – bahanaga ubumenyi mu gutahura ko ibyumba barayemo birimo za camera nto cyane zingana n’ijisho ry’ikaramu.

Bamwe ndetse bageze aho bahitamo gushinga ihema mu byumba bya hoteli mu kwirinda ko bafotorwa na camera batabona.

Muri Mata(4) ishize, amabwiriza mashya ya leta yagerageje kurwanya iki kibazo – asaba ba nyiri amahoteli guhora bagenzura ko nta camera zibujijwe ziri mu byumba.

Ariko ubwoba bwo kuba wafatwa amashusho uri mu gihe cy’umwihariko n’umukunzi wawe mu cyumba cya hoteli ntabwo bwashize.

BBC World Service yabonye amashusho ibihumbi ya ’porn’ za vuba yafashwe na ’spy-cam’ zo mu byumba bya hoteli, ahantu hatandukanye.

Nyinshi muri izo ’video’ zamamazwa kuri app yo guhanahana ubutumwa ya Telegram. Mu mezi 18, natahuye websites 18 na ’apps’ zamamazwa kuri Telegram.

Izi mbuga na ’apps’ hagati yazo zivuga ko zikoresha ’spy-cams’ ziri mu byumba birenga 180 bya hoteli, zidafata amashusho gusa ahubwo zinerekana amashusho y’ikibiriraho (livestreams) ibyo abari mu byumba bya hoteli barimo gukora.

Nakurikiranye rumwe muri izi mbuga mu buryo buhoraho mu mezi arindwi maze mbona amashusho yafashwe na camera 54, buri imwe nibura inshuro zirenga imwe.

Ibyo bivuze ko abantu ibihumbi bashobora kuba barafashwe amashusho muri icyo gihe, nk’uko BBC ibigereranya, ihereye ku mibare y’abafata ibyumba. Abenshi birashoboka cyane ko batazi ko bafashwe amashusho.

Eric, wo muri Hong Kong, yatangiye kureba amashusho nk’aya yafashwe mu bwihisho akiri ingimbi, akuruwe n’uburyo aya mashusho aba ari umwimerere.

Eric, ubu uri mu kigero cy’imyaka 30, agira ati: "Icyankuruye ni uburyo abantu baba batazi ko barimo gufatwa amashusho. Mba numva ’porn’ isanzwe iba ikinnye cyane, yuzuye ibinyoma".

Ariko yisanze muri rwa ruhande rw’inkuru z’abandi bafotowe akunda kureba ari we n’umukunzi we "Emily" na bo babikorewe – none ubu nta keza akibona muri aya mashusho.

Ubwo yabwiraga iyi nkuru Emily ko hoteli barayemo bariho bafatwa amashusho, yatunangayijwe agakurwamo filimi y’isaha imwe igashyirwa kuri Telegram, Emily yabanje kugira ngo ni ugutebya.

Ariko na we yabonye aya mashusho ye maze agwa mu kantu.

Emily yagize ubwoba bwinshi ko aya mashusho yaba yarabonywe n’abakorana na we. We na Eric bamaze ibyumweru byinshi batavugana.

Uru ruganda rukora gute kandi ni inde ururi inyuma ?

Abantu b’imico yo gukunda bene aya mashusho barishyura kugira ngo bareba aya yo mu byumba y’abantu bo batazi ibirimo kubabaho.

Umwe mu bacuruzi bakomeye ba ’spy-cam porn’ nahuye na bo ni uzwi nka "AKA".

Nigize nk’umuguzi, narishyuye kugira ngo nemererwe gufungura rumwe mu mbuga zerekana amashusho ikibiriraho AKA yamamaza – nishyuye ifatabuguzi ry’ukwezi ry’ama-yuan 450 (hafi 100,000Frw).

Maze kwinjiramo, nari mfite guhitamo amashusho y’ubwoko butanu, buri bumwe bwerekana ayo mu byumba byinshi – ahita aboneka iyo uwinjiye mu cyumba cya hoteli yakije amatara akoresheje ikarita yo kwinjira mu cyumba.

Byari binemewe gusubiza inyuma guhera ku ntangiriro, ndetse no gupakurura (download) amashusho yatambutse mbere.

Kuri Telegram – app itemewe mu Bushinwa ariko ikoreshwa cyane mu bikorwa bitemewe – AKA yamamaza izi ’livestreams’ ze.

Imwe muri ’channel’ ze kuri Telegram yari ifite abantu bagera ku 10,000 igihe twakoraga iri perereza.

Kuri iyo ’channel’ ye nashoboraga kubona video zigera ku 6,000 zirimo izo kuva mu 2017.

Abafatabuguzi ba AKA bafite n’aho bashyira ibitekerezo byabo kuri ’channel’ ye ya Telegram, iyo barimo bareba abari mu byumba hoteli batabizi – bavuga uko bababona, bahwihwisa ku byo barimo kuganira, cyangwa bashima uko bitwaye mu mibonano mpuzabitsina yabo.

Iyo ’couple’ itangiye imibonano bahita bagaragaza ibyishimo cyane – bazimya amata bakinuba cyane. Kuri uru rubuga, abagore bitwa ’indaya’ n’andi mazina mabi.

Mu guhuza amakuru atandukanye ava mu bafatabuguzi, abakoresha izi mbuga, n’ubushakashatsi bwacu, twabashije gukurikirana imwe muri ’spy-cams’ zo mu cyumba cya hoteli iri i Zhengzhou hagati mu Bushinwa.

Abo twohereje kuri iyo hotel babashije kugera kuri iyo camera mu cyumba, maze basanga imboni (lens) y’iyo camera itunze ku gitanda ariko ihishe mu cyuma gitanga umuyaga maze imigozi yayo ikajyana n’insinga z’amashanyarazi.

Iryo tsinda twohereje ryabashije gukuraho iyo camera maze amakuru ahita akwira vuba vuba kuri Telegram.

"Zhonghua [izina ry’iyo camera] yakuweho!" umwe mu bafatabugizi ni ko yanditse kuri imwe muri channel za AKA.

"Ni igisebo; kiriya cyumba kigira amajwi meza!" AKA niko yasubije muri chat.

Ariko uko kwinuba kwahindutse ibyishimo, mu masaha macye, ubwo AKA yandikaga ko camera isimbura iriya yashyizwe mu cyumba cy’indi hoteli.

Mu iperereza ryamaze amezi 18 twabonye abandi bacuruzi nka AKA barenga 10.

Ibiganiro AKA agirana n’abafatabuguzi be byerekana neza ko hari abandi bantu bo hejuru bita "ba nyiri cameras".

Abo bantu, nk’uko abakora nka AKA babivuga, nibo batunganya ibyo gushyira ’spy-cam’ mu byumba bakanagenzura imbuga zicaho ’livestreams’.

Mu kwandikirana kwacu na AKA, ku bw’impanuka yaduhaye ’screenshot’ y’ubutumwa bw’umuntu avuga ko ari "nyiri camera" ku izina ry’uwo hariho "Brother Chun".

Vuba vuba, AKA yahise asiba ubwo butumwa, ananga ko tubuvugaho, ariko twabashije kuvugisha "Brother Chun" ubwe.

Nubwo twari dufite ibimenyetso ko ari we uha AKA website icaho livestream y’aya mashusho, Brother Chun yavuze ko nawe ari undi mucuruzi usanzwe, nubwo yanze kuvuga ko hari abandi bari hejuru ye.

Ikiboneka neza ni uko ibi bintu babikuramo amafaranga menshi.

Uhereye ku kuguzi cy’ifatabuguzi, BBC igereranya ko AKA wenyine yinjije nibura 163,200 (hafi 32,000,000 Frw) kuva muri Mata(4) ishize.

Mu Bushinwa hari amategeko akaze ku kugurisha no gukoresha ’spy-cams’, ariko twasanze urebye byoroshye kuyigura muri Huaqiangbei rimwe mu masoko manini cyane y’ibicuruzwa by’ikoranabuhanga.

Imibare nyayo y’abantu bakurikiranwe mu nkiko ku bikorwa bya ’spy-cam porn’ iragoye cyane kubona. Mu myaka ya vuba abategetsi mu Bushinwa batanga amakuru macye ku manza, ariko nke twabonye kuri iki kibazo ziri mu bice byinshi by’iki gihugu.

Blue Li, wo mu kigo RainLily gikorera muri Hong Kong gifasha abakorewe biriya bikorwa bibi, avuga ko abakenera ubufasha bwabo barimo kwiyongera ku buryo burenze ubushobozi bwabo.

Telegram ntijya isubiza ubusabe bwa RainLily bwo gukuraho amashusho amwe n’amwe nk’uko Blue Li abivuga, bikamusaba kuvugisha ba nyiri ’channels’ ziriho – babandi nyine bagurisha ariya mashusho – baba badafite ubushake na bucye bwo kuayavanaho.

Li agira ati: "Tubona ko kompanyi z’ikoranabuhanga zifite uruhare rukomeye cyane mu gutera no gukemura ibi bibazo. Imikorere yazo ni yo igena ’content’ zikwirakwiza".

BBC ubwayo yabwiye Telegram, biciye mu biryo bwa ’report’, ko AKA na Brother Chun – n’amatsinda bakuriye – bakwirakwiza ’spy-cam-porn’ kuri uru rubuga, ariko ntacyo rwasubije cyangwa ngo rugire icyo rukora.

Nyuma y’iminsi 10, BBC yongeye kuvugisha Telegram iyereka ibyo yabonye byose.

Telegram yarasubije.

"Gutangaza amashusho ya porn atarimo ubushake birabujijwe mu mategeko agenga imikoreshereze ya Telegram", ni ko basubije.

Bongeraho bati: "…kandi Telegram buri munsi iragenzura kugira ngo ikureho miliyoni z’amashusho mabi ayishyirwaho".

Twoherejeje Brother Chun na AKA ibyo twabonye byose kandi ko barimo kuvana inyungu mu mashusho y’abantu batabishaka kandi batabizi.

Ntacyo basubije, ariko nyuma y’amasaha konti bakoresha kuri Telegram mu kwamamaza ’content’ yabo zarasibwe.

Gusa ’website’ AKA yangurishijeho ifatabuguzi yo iracyerekana amashusho y’ikibiriraho y’abantu baje gufata icyumba cya hoteli.

Eric na Emily baracyafite ihungabana kubera ibyababayeho.

Bahora bambaye ingofero muri rubanda kugira ngo hatagira ubamenya kandi birinda kurara muri hoteli.

Eric ntagikoresha za ’channels’ za Telegram mu kureba ’porn’, nk’uko abivuga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo