Umuryango w’umugabo w’Umunyamerika ufungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko "nta gitekerezo na busa" ufite ku kuntu yisanze mu kugerageza guhirika ubutegetsi kwaburijwemo mu kwezi gushize.
Tyler Thompson, w’imyaka 21, ubusanzwe utuye muri leta ya Utah muri Amerika, ni bwo bwa mbere yari akoreye urugendo hanze y’Amerika ari kumwe n’inshuti ye Marcel Malanga, umuhungu wa Christian Malanga, watangajwe ko ari we wari uyoboye iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi.
Abacyekwa 50, barimo Abanyamerika batatu, barafunze kuva nyuma y’ibyo byabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 19 Gicurasi (5) uyu mwaka, ubwo abagabo bitwaje imbunda babarirwa muri za mirongo biraraga ku biro bya ’Palais de la Nation’ bya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, biri muri komine Gombe mu murwa mukuru Kinshasa.
Umuryango wa Thompson uvuga ko nta makuru ye ufite kuva icyo gihe, ndetse ko abategetsi bo muri ambasade y’Amerika i Kinshasa batemerewe kumubona.
BBC yasabye igisirikare cya DR Congo na minisiteri yo gutangaza amakuru y’icyo gihugu kugira icyo babivugaho, ariko kugeza ubu nta cyo barasubiza.
Amakuru avuga ko uko kugerageza guhirika ubutegetsi kwateguwe na Christian Malanga, umunyapolitiki ukomoka muri DR Congo mbere wari warahunze, wishwe arashwe n’abasirikare ba DR Congo i Kinshasa. Amakuru avuga ko byabaye nyuma yuko yanze gutabwa muri yombi.
Abantu batandatu biciwe mu bitero ku biro bya Perezida Tshisekedi no ku rugo rw’umuntu we wa hafi muri politiki Vital Kamerhe, icyo gihe wari utaratorerwa kuba umukuru w’inteko ishingamategeko.
Videwo zafatiwe i Kinshasa nyuma y’ibyo byabaye zigaragaza Thompson arimo gukubitishwa ikibuno cy’imbunda, ndetse akomeza gukubitwa mu mutwe n’abashinzwe umutekano ba DR Congo.
Mu kiganiro na BBC, mukase Miranda Thompson yavuze ko umuryango we utiyumvishaga ibyabaye nyuma yo kumenya ko Thompson yafunzwe.
Yagize ati: "Nta gitekerezo na busa dufite cy’ukuntu yisanze hariya [muri DR Congo].
"Twarumiwe neza neza ku bijyanye n’ibyari birimo kuba, n’ibyo tutazi.
"Ikintu cyose twamenyaga ni icyo twabonaga kuri Google."
Miranda Thompson yavuze ko umuryango we utazi uko umuhungu wabo Thompson – ubusanzwe ukora muri kompanyi y’ubwubatsi yo muri leta ya Utah – yisanze muri iyo ’Coup d’État’ yaburijwemo.
Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu wabo yahawe ubutumire na Marcel bwo gukorana urugendo n’umuryango wa Malanga bakajya muri DR Congo. Marcel yavukiye muri Amerika ndetse ni Umunyamerika.
Yagize ati: "Bari bagiye kureba igice cy’isi Tyler atari yiteze na rimwe kubona.
"Igihe akanya kari kabonetse – kuki se utagakoresha [ngo ujye kuhareba]?"
Daniel Gonzalez, inshuti ya Tyler Thompson na Marcel Malanga, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko Tyler Thompson yari yemerewe amadolari y’Amerika ari hagati ya 50,000 (miliyoni 64 Frw) na 100,000 (miliyoni 129 Frw), kugira ngo akore akazi ko gucunga umutekano wa Christian Malanga.
Umuryango wa Tyler Thompson uvuga ko ibyo utari ubizi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika n’umuryango wa Thompson bavuga ko abategetsi bo muri ambasade y’Amerika i Kinshasa na n’ubu bataremererwa kubona Tyler Thompson.
Uwo mukase yagize ati: "Nta kintu na kimwe tuzi ku kuntu amerewe ubu.
"Duhangayikishijwe n’ubuzima bwe. Twaramubonye ubwo yari arimo akubitwa mu mutwe, inshuro nyinshi."
Mu itangazo yoherereje BBC, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko iyo minisiteri yasabye ko abakozi b’ambasade bagera ku Munyamerika "uwo ari we wese" wafunzwe nyuma ya ’Coup d’État’, ariko "ntibarabyemererwa kugeza ubu".
Umuryango we watangije ubukangurambaga bwo gusaba abantu bo muri leta ya Utah, n’ahandi muri Amerika, kwandikira amabaruwa abategetsi yo kubashishikariza kotsa igitutu ubutegetsi bw’Amerika ngo bukore ibirenzeho kugira ngo Tyler Thompson arekurwe.
Umuryango we ukomeje no kuvugana n’abadepite ba leta ya Utah.
Mukase yagize ati: "Turimo kugerageza gutuma leta ishyiramo imbaraga nyinshi zishoboka.
"Niba igitutu cy’abaturage cyatuma ibyo bibaho, ni cyo tuzakoresha kuri bo [kuri leta]."
Miranda Thompson avuga ko uwo muhungu abereye mukase ari umuntu "mwiza bihebuje kandi ugira ubuntu". Yavuze ko nk’umuryango bemeza ko igerageza ryo guhirika ubutegetsi "si ikintu [ubwe] yari guhitamo" kujyamo.
Yagize ati: "Rwose si umwana uba muri politiki.
"Si umuntu wayijyamo ngo akore aya mahitamo...ni umwana wisanze ahantu hatari ho mu gihe kitari cyo."
Abajijwe ubutumwa yakoherereza abategetsi muri DR Congo, uyu mubyeyi yavuze ko umuryango wabo "ushaka kumenya niba ameze neza kandi afite ubuzima bwiza".
Yongeyeho ati: "Turabizi ko kumugarura mu rugo bizaba urugendo rurerure... ariko kuba nta kumugeraho, bituma nta kintu na kimwe tuzi kuri ibyo bintu.
"Umubyeyi uwo ari we wese yabishaka."
BBC
/B_ART_COM>