Trump avuga ko Amerika igiye kuba ihagaritse igikorwa cya gisirikare cyo kuyobora amato mu muhora wa Hormuz

Perezida Donald Trump yatangaje ku wa kabiri nimugoroba ko igikorwa cya gisirikare cy’Amerika cyo kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura mu muhora wa Hormuz, kizaba gihagaritswe by’"igihe gito".

Trump yavuze ko icyo gikorwa cya gisirikare, cyiswe “Project Freedom”, cyangwa “Umushinga w’Ubwisanzure”, ugenekereje mu Kinyarwanda, cyatangiye ku wa mbere, kizahagarikwa ku bw’"amasezerano y’impande zombi" kuko "intambwe ikomeye cyane" yatewe yerekeza ku kugirana amasezerano na Iran.

Ibitangazamakuru bya leta ya Iran byasobanuye ibyo nk’intsinzi, bivuga ko uko guhagarika icyo gikorwa bigaragaza ko Trump “yasubiye inyuma”, nyuma yo “gukomeza kunanirwa” kongera gufungura uwo muhora w’ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga bunyura mu mazi magari.

Perezida w’Amerika yabitangaje mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Marco Rubio yavuze ko igitero cy’ibanze cy’Amerika na Israel kuri Iran – cyiswe ‘Operation Epic Fury’ (cyangwa igikorwa cya gisirikare cy’uburakari buhebuje) – cyarangiye nyuma yuko kigeze ku ntego zacyo.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yafashe icyo cyemezo “hashingiwe ku busabe bwa Pakistan”, yakoze nk’umuhuza hagati y’Amerika na Iran. Yongeyeho ko ukuzitira amato kw’Amerika ku byambu bya Iran kuzagumaho.

Itangazo rya Trump rishobora gutungura bamwe. Rishegeshe umunsi wari waranzwe no gutanga ubutumwa bikozwe na Rubio, Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth n’umukuru w’ibiro bikuru rusange by’ingabo z’Amerika, Jenerali Dan Caine – bose bari basezeranyije ko icyo gikorwa cya gisirikare kizatuma habaho ubwisanzure bw’amato bwo kugenda, hamwe n’ubw’ubucuruzi, mu muhora wa Hormuz no mu Kigobe cya Perse.

Ku wa kabiri, Rubio yabwiye abanyamakuru ati: “Twahitamo inzira y’amahoro. Icyo Perezida [Donald Trump] yahitamo ni amasezerano.”

Ikigiye gukurikiraho ntigisobanutse. Ubutegetsi bw’Amerika bwashimangiye ko “Project Freedom” ari igikorwa “cyihariye kandi gitandukanye” n’icyo kuzibira amato ku byambu bya Iran, kigamije kotsa igitutu Iran mu rwego rw’ubukungu.

“Project Freedom” yari igamije gufasha gusubizaho urujya n’uruza bw’ibikomoka kuri peteroli muri ako karere ndetse n’ubucuruzi bwo ku isi bugasubira gukorwa nk’ibisanzwe, binyuze mu kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura muri uwo muhora ahanini wafunzwe.

Ariko, niba muri uko kuba “ihagaritswe” kompanyi z’ubwikorezi n’iz’ubwishingizi zikorana na zo zibujijwe amahwemo n’ukwivanga kwa Iran, bizaba bigoye kuri Trump kuvuga ko intego zagezweho.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bw’Amerika bushobora kwizera ko guhagarika icyo gikorwa cya gisirikare – igikorwa ubutegetsi bwa Iran budakozwa na gato – bifasha mu kongera kuzana Iran ku meza y’ibiganiro.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo