Trump ati: ’Nari kuba narapfuye’

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yavuze ko yari kuba yarapfuye, nyuma y’igerageza ryo kumwica ryo mu ijoro ryo ku wa gatandatu ubwo yari ari muri mitingi (mu nama) muri leta ya Pennsylvania.

Muri kimwe mu biganiro bye bya mbere kuva ibyo byaba, Trump yabwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika byo ku ruhande rw’ishyaka rye ry’abarepubulikani ko yumva yararokowe "n’amahirwe cyangwa n’Imana".

Yongeyeho ati: "Ikintu gitangaje cyane ni uko ntahindukije [umutwe wanjye] gusa ahubwo nanawuhindukije muri icyo gihe neza neza ndetse no mu ngano ikwiriye."

Yavuze ko isasu ryakoze ku gutwi kwe ryashoboraga kuba ryaramwishe mu buryo bworoshye.

Yagize ati: "Nari kuba narapfuye, sinitezwe kuba ndi hano."

Umuntu w’indorerezi yiciwe muri icyo gitero, mu gihe abandi bantu babiri bakomeretse bikomeye. Uwo mugabo wari witwaje imbunda, na we wapfuye, yatangajwe ko yitwa Thomas Matthew Crooks.

Trump yavuze ku gihe yuburaga amaso areba imbaga y’abantu nyuma yo kumva ko yarashwe.

Ati: "Imbaraga zavaga mu bantu bari hariya muri karya kanya, barahahagaze gusa. Biragoye kuvuga uko numvise ibyo bimeze, ariko nari mbizi ko isi yari irimo kureba.

Yabwiye ikinyamakuru the Washington Examiner ati: "Nari mbizi ko amateka azaca urubanza kuri ibi, ndetse nari mbizi ko nagombaga kubamenyesha ko tumeze neza."

Avuga mu gihe yari arimo kwitegura kujya mu ndege yerekeza mu nama nkuru y’ishyaka ry’abarepubulikani mu mujyi wa Milwaukee, muri leta ya Wisconsin, aho yitezwe kwemezwa nk’umukandida perezida w’iryo shyaka, Trump yavuze ko ubu afite "amahirwe yo kunga igihugu".

Yavuze ko ijambo rye ubu rizaba ritandukanye burundu aho kuba "iry’akataraboneka" ryerekeye ahanini kuri gahunda za Perezida w’Amerika uriho ubu Joe Biden yari yarateganyije kuvuga mbere.

Yagize ati: "Iyo [igitero cyo ku wa gatandatu] kitabaho, iri ryari kuba rimwe mu magambo yanjye akomeye cyane.

"Mvugishije ukuri, ubu riraba ijambo ritandukanye cyane. Ni amahirwe yo kunga igihugu."

Mbere yaho, Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social ko yateganyaga gutinzaho iminsi ibiri urugendo rwe rwerekeza i Wisconsin.

Ariko yongeyeho ko arimo gukurikiza gahunda ye yari afite na mbere, ati: "Sinshobora kwemerera ’umurashi’, cyangwa uwashoboraga kuba umwishi, kumpatira guhindura gahunda."

Trump yavuze ko iryo gerageza ryo kumwica ryamugizeho ingaruka.

Nta byinshi bizwi ku cyabiteye Crooks, wari ufite imyaka 20 wari kuba yarabaye umwishi we, wishwe arashwe n’umutwe w’abashinzwe gucunga umutekano w’abategetsi bo hejuru n’abahoze ari abategetsi bo hejuru.

Urwego rw’ubugenzacyaha muri Amerika (FBI) rwavuze ko nubwo iperereza ryarwo ryumvikanisha ko Crooks yakoze wenyine, rizakomeza kureba niba uwo wari umukozi wo mu gikoni yarabonye ubufasha.

Umuntu w’indorerezi wiciwe muri icyo gitero cyo ku wa gatandatu yatangajwe ko yitwa Corey Comperatore, wari ufite imyaka 50, wari umukorerabushake ukuriye ibikorwa byo kuzimya umuriro, wapfuye agerageza kurinda umuryango we.

Mu ijambo kuri televiziyo nyuma y’icyo gitero, Perezida Biden yasabye ko "ubushyuhe bwa politike" bugabanywa.

Biden yagize ati: "Ntidushobora, ntitugomba, kujya muri iyi nzira nanone. Twayinyuzemo mbere mu mateka yacu", atanga urutonde rurimo kwiyongera rw’ibikorwa by’urugomo muri politike mu myaka ya vuba aha ishize muri Amerika.

"Muri Amerika twiyemeje ko ibyo tutemeranyaho tubicyemurira mu gasanduku k’itora. Mu gasanduku k’itora. Ntabwo tubicyemuza amasasu."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo