Trump agiye kugezwa mu rukiko aregwa kwishyura umukinnyi wa ’porn’ ngo aceceke

Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika mu cyumweru gitaha azaregezwa mu rukiko aregwa kwishyura umukinnyi wa ‘porn’ ngo aceceke mbere gato y’amatora ya perezida ya 2016.

Ibirambuye kuri iki kirego kuri we ntabwo biratangazwa.

Inteko y’abacamanza yatoye yemeza ko Trump agezwa mu rukiko nyuma yo guperereza ku buryo yishyuye $130,000 (arenga miliyoni 140 Frw) umukinnyi wa porn witwa Stormy Daniels kugira ngo adatangaza ibivugwa ko bagiranye ‘umubano w’ibanga’.

Trump w’imyaka 76, ahakana ko hari ikibi yakoze. Niwe perezida wa mbere cyangwa uwahoze ari perezida wa Amerika, ugiye kuregwa mu rubanza rw’inshinjabyaha.

Ibiro by’umushinjacyaha wa Manhattan, Alvin Bragg, bimaze igihe bikora iperereza, byemeje ko byaganiriye n’abunganizi ba Trump ngo bumvikane “uko yakwishyikiriza ubucamanza”.

Trump, utuye muri leta ya Florida, biteganyijwe ko ajya i New York kuwa mbere maze kuwa kabiri akagezwa imbere y’urukiko, nk’uko abantu babiri bazi iby’uru rubanza babibwiye CBS News, ifatanya na BBC muri Amerika.

Mu rukiko, Trump azasomerwa ibyo aregwa mu nyandiko, igikorwa kizamara iminota hagati ya 10 na 15.

Urwego rw’ibanga rwa Amerika rushinzwe kurinda abahoze n’abaperezida bariho ba Amerika – nirwo ruzaba rushinzwe umutekano kuri urwo rukiko.

Mu 2016, Stormy Daniels yavuganye n’ibitangazamakuru abibwira ko afite inkuru agurisha y’imibonano mpuzabitsina yagiranye na Donald Trump mu 2006 – umwaka umwe nyuma y’uko ashakanye n’umugore we, Melania.

Ikipe ya Trump yahise ibyitaho, umunyamategeko we Michael Cohen yishyura Daniels $130,000 ngo aceceke. Ibi ntibyemewe n’amategeko.

Gusa, ubwo Trump yasubizaga ayo mafaranga umunyamategeko we, iyo nyandiko yabyo yayiswe ubwishyu bw’akazi k’ubwunganizi mu mategeko. Abashinjacyaha bavuga ko ibi ari inyandiko mpimbano ya Trump, nabyo bikaba ari icyaha gihanirwa muri New York.

Abashinjacyaha bashobora no kuregera ko ibyo byishe itegeko ry’amatora, kuko kugerageza guhisha ko yishyuye Daniels byari ukudashaka ko abatora bamenye ibye n’uyu mugore.

Guhisha icyaha uhimba inyandiko bihinduka icyaha cy’inyongera gihanirwa n’amategeko, nk’uko abanyamategeko babyemeza.

Nta kinini cyitezwe muri iki kirego cy’ubushijnacyaha, kandi ibirego byo hambere ku banyapolitiki bakomeye ku byo bakoze mu kwiyamamaza cyangwa mbere yaho byarangiraga ntacyo bifashe.

Mu itangazo, Trump yamaganye umushinjacyaha wa Manhattan. Yise uwo mushinjacyaha “igisebo” amushinja “gukora akazi kabi ka Joe Biden”.

Ati: “Abademokarate barabeshye, barahemutse kandi baribye mu gukunda cyane ‘kubona Trump’, ariko ubu bakoze ibidatekerezwa – kujyana mu rukiko umuntu urengana mu gikorwa gikabije cyo kwivanga mu matora”

Alvin Bragg usanzwe ari umudemokarate ahakana ko arimo gukurikirana Trump kubera uruhande ariho, mu ntangiriro z’uku kwezi yanditse kuri Twitter ati: “twiga ku birego dushingiye ku bihamya, amategeko n’ibimenyetso”.

Umunyamategeko wa Trump, Susan Necheles, mu itangazo yagize ati: “Nta cyaha na kimwe yakoze. Mu rukiko tuzirwanaho bikomeye kuri iki kirego cya politiki.”

Nyuma yo guhamagazwa mu rukiko kwa Trump, Daniels yashimiye abamushyigikiye, yandika kuri Twitter ati: “Ndi kwakira ubutumwa bwinshi ntashobora gusubiza…ariko kandi sinshaka no kumena champagne yanjye”.

Iki kirego gishobora guhindura isura y’ibintu mu matora ya perezida wa Amerika ya 2024. Trump ubu ari imbere mu bashaka guhagararira ishyaka ry’abarepubulikani.

Ariko mu mategeko ya Amerika nta kibuza umukandida wahamwe n’ibyaha kwiyamamariza kuba perezida – nubwo yaba avuye muri gereza.

Abanyapolitike bashyigikiye Trump muri Amerika barimo kwamagana uru rubanza agiye kuburanishwamo, mu gihe bamwe mu bo ku ruhande rw’abademokrate babyishimiye, bavuga ko byerekana ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo