Tony Blair mu biganiro ku kuyobora ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Gaza

BBC yumva ko Sir Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ari mu biganiro ku kuyobora ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Gaza nyuma y’intambara.

Icyo cyifuzo, kivugwa ko gishyigikiwe n’ibiro bya Perezida w’Amerika (White House), cyatuma Sir Tony ayobora ubwo butegetsi bushyigikiwe na ONU n’ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu – nyuma bugasubizwa Abanye-Palestine.

Ibiro bye byavuze ko atashyigikira icyifuzo icyo ari cyo cyose cyakura mu byabo abaturage ba Gaza.

Sir Tony, wajyanye Ubwongereza mu ntambara yo muri Irake mu mwaka wa 2003, amaze igihe ari mu biganiro birimo Amerika n’izindi mpande, kuri ejo hazaza ha Gaza.

Muri Kanama (8) uyu mwaka, Sir Tony yitabiriye inama hamwe na Trump muri White House, yiga kuri gahunda zijyanye na Gaza.

Steve Witkoff, intumwa y’Amerika mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, yavuze ko izo gahunda zari "zimbitse cyane" – nubwo nta bindi byinshi byahishuwe kuri iyo nama.

Nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza mu 2007, Sir Tony yabaye intumwa ku burasirazuba bwo hagati y’itsinda rya bane bakomeye ku isi (Amerika, Ubumwe bw’Uburayi, Uburusiya na ONU). Yibanze ku kujyana iterambere ry’ubukungu muri Palestine no gushyiraho uburyo bwo gutuma haboneka igisubizo gishingiye ku ishyirwaho rya leta ebyiri.

Nka Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo z’Ubwongereza mu ntambara yo muri Irake mu mwaka wa 2003.

Icyo cyemezo cyaranenzwe cyane mu iperereza rya leta y’Ubwongereza kuri iyo ntambara, ryasanze yarashingiye ku makuru y’ubutasi afite inenge, atarimo gihamya ko koko Irake yari irimo ikora intwaro kirimbuzi.

Amakuru kuri ibyo biganiro by’uruhare rwe mu butegetsi bw’inzibacyuho bwa Gaza, akurikiye ijambo Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yagejeje, mu buryo bw’iyakure bwa videwo, ku nama y’inteko rusange ya ONU ku wa kane.

Muri iryo jambo yavuze ko yiteguye gukorana na Trump n’abandi bategetsi bo ku isi mu gushyira mu ngiro gahunda y’amahoro ijyanye na leta ebyiri.

Abbas, w’imyaka 89, wangiwe n’Amerika kujya i New York kugira ngo ageze ijambo ku nama y’inteko rusange ya ONU ahibereye, yashimangiye ko Hamas nta ruhare izagira mu butegetsi bw’ejo hazaza muri Gaza, ndetse yayisabye gushyira intwaro hasi.

Ubwongereza, Ubufaransa, Canada, Australia n’ibindi bihugu byinshi, biherutse kwemera leta ya Palestine. Israel n’Amerika byanenze icyo cyemezo, bivuga ko ari "igihembo kuri Hamas".

Israel yatangiye igikorwa cya gisirikare muri Gaza mu gusubiza ku gitero Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023, cyiciwemo abantu bagera hafi ku 1,200 naho abandi 251 barashimutwa.

Kuva icyo igihe, minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu nibura 65,502 bamaze kwicirwa mu bitero bya Israel muri Gaza. Komisiyo y’iperereza ya ONU yavuze ko Israel yakoze jenoside ku Banye-Palestine muri Gaza, Israel irabihakana.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo