Abaturage ba Thailand ubu bashobora guhinga urumogi mu rugo no kugurisha umusaruro wabo, nyuma yuko iki gihugu kirukuye ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe.
Iki gihugu ni cyo cya mbere gikoze ibi mu karere k’Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, kazwiho kugira amategeko akaze ku biyobyabwenge.
Ariko gukoresha urumogi mu buryo bwo kwishimisha byo biracyabujijwe muri iki gihugu, nubwo abashyigikiye ikoreshwa ryarwo bavuga ko uko koroshya ibintu urebye bikuyeho ko gukoresha urumogi ari icyaha mu rwego rw’amategeko.
Leta ya Thailand yizeye ko guteza imbere ubucuruzi bw’urumogi bw’imbere mu gihugu bizongerera imbaraga urwego rw’ubuhinzi n’urw’ubukerarugendo.
Leta irimo no guha abaturage ingemwe (imbuto) miliyoni imwe z’urumogi mu kubashishikariza iki gihingwa.
Ku mbuga nkoranyambaga, mu kwezi gushize kwa gatanu, Minisitiri w’ubuzima wa Thailand, Anutin Charnvirakul, yagize ati:
"Ni amahirwe abantu na leta babonye yo kubona inyungu ivuye ku rumogi..."
Yatangaje ifoto kuri Facebook y’inkoko yatetswe mu rumogi, yongeraho ko uwo ari we wese ashobora kugurisha iryo funguro mu gihe yaba akurikije amategeko.
Iry’ingenzi muri ayo mategeko ni uko ibicuruzwa bigomba kuba birimo ikigero kitageze kuri 0.2% cy’ikinyabutabire cya tetrahydrocannabinol (THC).
Icyo kinyabutabire ni cyo gituma abakoresha urumogi biyumvamo "gutwarwa birenze".
Kuva kuri uyu wa kane, ingo zishobora guhinga kugeza ku bikombe bitandatu birimo urumogi mu gihe zaba zabimenyesheje abategetsi.
Za kompanyi na zo zishobora kuruhinga mu gihe zaba zahawe icyangombwa cyo gukora ubu buhinzi.
Abafata amafunguro na bo bashobora gutumiza amafunguro n’ibinyobwa birimo urumogi muri resitora.
Amavuriro yo muri Thailand na yo ashobora gutanga urumogi nk’umuti mu buryo noneho burushijeho kubamo ubwisanzure.
Mu 2018 Thailand yabaye igihugu cya mbere cyo ku mugabane w’Aziya cyemeje itegeko ryo gukoresha urumogi mu buvuzi.
Ariko gukoresha iki kiyobyabwenge by’umuntu ku giti cye biracyabujijwe.
Abategetsi baburiye abantu kwirinda kunywera itabi mu ruhame, bavuga ko bifatwa nko kubangamira abandi bantu kandi ko abazabirengaho bashobora gutabwa muri yombi.
Bijyanye n’iyi gahunda, leta ya Thailand ivuga ko inafite intego yo kurekura imfungwa zigera hafi ku 4,000 zahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ikoreshwa ry’urumogi.
Thailand - irangwamo ikirere cy’ubushyuhe n’imvura biri hagati na hagati mu gihe cy’umwaka wose - imaze igihe ifitanye umubano n’urumogi. Abaturage benshi bakunze kurukoresha mu buvuzi gakondo.
Umushinga mugari kurushaho w’itegeko ku igenzurwa ry’ikoreshwa ry’urumogi muri iki gihe urimo kwigwaho n’inteko ishingamategeko ya Thailand.
Abashyigikiye ikoreshwa ry’urumogi bemeza ko imyaka iri imbere ishobora kuzarangwa no koroshya gahoro gahoro amategeko agenga ikoreshwa ryarwo.
BBC