Tanzania: Abakora ubutabazi boherereje amazi abaheze mu nyubako yahirimye bayanyujije mu myenge

Abo mu matsinda akora ubutabazi muri Tanzania baravuga ko bashoboye gushyikirana n’abantu bagiheze mu nyubako y’amagorofa ane, nyuma y’iminsi ibiri iyo nyubako ihirimye mu mujyi mukuru w’ubucuruzi w’icyo gihugu wa Dar es Salaam.

Abo bakora ubutabazi barimo gushobora kuboherereza ibicyenerwa by’ibanze nk’amazi, isukari n’umwuka wo guhumeka wa oxygen, babinyujije mu myenge mito iri mu bisigazwa by’iyo nyubako.

Humvikanye amajwi yo gukorakora ku kintu aturutse imbere muri iyo nyubako yo mu gace ko mu isoko rihinda rya Kariakoo ryo muri uwo mujyi.

Abantu 13 bamenyekanye ko bapfuye, mu gihe kugeza ubu abandi 84 batabawe bakurwamo ari bazima, nkuko bikubiye mu mibare mishya yatangajwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Yavuze ko minisitiri w’intebe ubu agiye kuyobora "igenzura ryimbitse" ry’inyubako zose zo mu gace ka Kariakoo.

Perezida Samia yongeyeho ko polisi izakusanya amakuru yose y’iyo nyubako yahirimye avuye kuri nyirayo.

Imbaga y’abantu bari bashungereye bakomeye amashyi amatsinda y’abakora ubutabazi ubwo bakuragamo abarokotse babatwaye ku bitanda byabugenewe byo kwa muganga, babanyuza iruhande rw’ibirundo binini cyane by’ibyasenyutse kuri iyo nyubako, babajyana ku bitaro.

Umukuru wa polisi mu karere ka Dar es Salaam, Albert Chalamila, yabwiye ikinyamakuru The Citizen cyo muri icyo gihugu ko abantu barindwi batabawe ku cyumweru bakuwe mu gice cyo munsi cy’iyo nyubako.

Yagize ati: "Twizeye ko abandi barokotse bazaboneka."

Umubare w’abagiheze mu nyubako nturamenyekana.

Minisitiri w’intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yavuze ko abategetsi batazaruhuka "kugeza igihe tuzizera neza ko twashoboye gutabara buri muntu wese cyangwa roho yose yaheze mu byasenyutse".

Nyuma yuko iyo nyubako itangiye guhirima ku wa gatandatu hafi saa tatu za mu gitondo (9:00) ku isaha yaho, ni ukuvuga hafi saa mbili za mu gitondo (8:00) zo mu Rwanda no mu Burundi, abatabazi ba mbere bakoresheje inyundo nini n’ibiganza byabo byonyine mu kwigizayo ibyasenyutse, nkuko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje.

Nyuma yaho, hazanywe imashini ziterura ibiremereye zo kubafasha.

Ku bw’amahirwe, iyo nyubako yahirimye mbere yuko abantu benshi cyane bagera muri iryo soko.

Abategetsi ntibaramenya icyateje ihirima ry’iyo nyubako, ariko amaperereza yitezwe gutangira igihe ibikorwa by’ubutabazi bizaba birangiye.

Dar es Salaam ni umwe mu mijyi irimo gutera imbere mu buryo bwihuse cyane ku isi, ndetse amakuru avuga ko amategeko ajyanye n’imyubakire adakurikizwa buri gihe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo