Sudan: Inyubako y’amagorofa izwi cyane yahiye

Inyubako zahiye mu murwa mukuru wa Sudan nyuma y’imirwano ikaze hagati y’igisirikare cy’icyo gihugu n’umutwe witwara gisirikare.

Videwo zatangajwe ku cyumweru ku mbuga za internet zigaragaza inyubako y’amagorofa izwi cyane ya Greater Nile Petroleum Oil Company Tower yibasiwe n’inkongi.

Tagreed Abdin, wakoze imbata y’iyo nyubako, yatangaje ku rubuga rwa X, rwahoze ruzwi nka Twitter, ati: "Ibi birababaje rwose."

Ibitero by’indege n’ibyo ku butaka birakomeje mu murwa mukuru Khartoum no mu yindi mijyi kuva imirwano yakwaduka mu kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka.

Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko abantu barenga miliyoni imwe byabaye ngombwa ko bahunga igihugu.

Iyo nyubako ya kompanyi y’ibitoro, iri hafi y’Uruzi rwa Nili, ifite amagorofa 18. Ni imwe mu nyubako ndende zihita zigaragarira ijisho i Khartoum.

Abdin yavuze ko ari yo yahaga isura ikirere cy’uwo mujyi, yinubira "ugusenya nk’uko kudafite ishingiro".

Ntibiramenyekana icyatumye iyo nyubako ifite ishusho y’umwiburungushure – imbere hayo hakoze mu birahure – ishya. Nta bakomeretse cyangwa abapfuye batangajwe.

Urugomo muri Sudan rwatangiye ku itariki ya 15 Mata, rutewe no guhanganira ubutegetsi hagati y’umukuru w’igisirikare cya Sudan n’umukuru w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF).

Byakurikiye iminsi yari ishize hari ubushyamirane, ubwo abarwanyi ba RSF bongeraga koherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu, igikorwa igisirikare cya Sudan cyabonye nk’igiteye inkeke.

Urubuga Sudan War Monitor, rukora isesengura kuri iyi ntambara, rwavuze ko ku wa gatandatu RSF yateye ibice bigenzurwa n’igisirikare cya Sudan, birimo n’inyubako irimo ibiro bya minisiteri y’ubutabera. Inyubako nyinshi za leta na zo bitangazwa ko zahiye kubera icyo gitero.

Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibitero ku hakorera igisirikare cya Sudan byakomeje no ku cyumweru.

Abatuye mu karere ko mu majyepfo y’uwo mujyi – aho igisirikare cyari kirimo kurasa ku birindiro bya RSF – babwiye AFP ko bumvise "ibiturika cyane" ubwo babyukaga.

Ku cyumweru, abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi batangaje ko ibitaro byose bikuru by’i Khartoum – hamwe n’ibyo mu karere ka Darfur – bitarimo gukora.

Nawal Mohammed, w’imyaka 44, utuye ku ntera ya kilometero nibura eshatu uvuye ahabereye imirwano mu murwa mukuru, yavuze ko imiryango n’amadirishya y’inzu y’umuryango we byatigise kubera ingufu z’ibiturika.

Uyu mugore yavuze ko imirwano yo ku wa gatandatu no ku cyumweru ari yo "ya mbere ikaze cyane ibaye kuva intambara yatangira".

Itsinda ry’abanyamategeko baharanira demokarasi ryavuze ko imirwano yishe "abasivile babarirwa muri za mirongo" i Khartoum kuva ku wa gatanu.

Imirwano yanatangajwe ko yabereye mu mujyi wa El-Obeid, uri ku ntera ya kilometero 400 mu majyepfo ya Khartoum.

Umutwe wa RSF umaze igihe urwana ushaka gufata Khartoum, ndetse ibitero by’indege by’igisirikare cya Sudan bimaze igihe bigambiriye guca intege ibirindiro bya RSF.

Imirwano yo muri Sudan imaze kwicirwamo abantu bagera ku 7,500, ituma abandi barenga miliyoni eshanu bata ingo zabo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo