South Africa: Intare ebyiri zera zariye uwazororaga arapfa

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo kuwa gatatu.

West Mathewson asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye arizo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende kuwa gatatu mu gitondo.

Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane ku kazina ka "Uncle West".

Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuga ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi.

Izi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe, biteganyijwe ko zirekurirwa mu ishyamba nyuma.

Bivugwa ko Bwana Mathewson yarokoye izi ntare ubwo "zahigwaga" akazororera ahantu hafunze muri ’lodge’ ye.

Mu myaka itatu ishize, bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo wariho agenda hafi y’aho zororerwa nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo