‘Sextortion’: Icyaha cy’ubushukanyi cyugarije abakiri bato – uyu yiyahuye mu masaha 6 bamuteye ubwoba

‘Sextortion’ cyangwa gukoresha amashusho y’ubwambure mu gucuza umuntu utwe – ni kimwe mu bushukanyi burimo kwiyongera cyane bwibasira abakiri bato ku isi. Muri Amerika honyine ibi bimaze gutuma abantu 27 biyahura.

Benshi mu bashukanyi bisa n’aho ari abo muri Nigeria – gusa abategetsi baho bavuga ko barimo gukora ibishoboka, kandi bari ku gitutu cyo gukora ibirenzeho.

Mu Rwanda, icyaha cyo muri uru rwego kirimo kuvugwa, ubu kirimo gukorwaho iperereza aho bamwe mu bantu babiri bazwi bakekwaho gutera ubwoba no kwaka amafaranga umugabo ngo ntibatangaze amashusho y’ubwambure bwe cyangwa bw’uwari umukunzi we.

Muri Amerika, hashize imyaka ibiri umuhungu wa Jenn Buta witwa Jordan yiyahuye nyuma y’uko abantu bamushutse akaboherereza amashusho y’ubwambure bwe, nyuma bakayakoresha mu kumutera ubwoba ngo abahe amadorari.

Jenn ntarabasha kwakira no kurenga ibyabaye, ndetse icyumba cy’umuhungu we ntacyo aragihinduraho.

Imyenda uyu muhungu wari ufite imyaka 17 yakinanaga basketball, imyenda ye isanzwe, amafoto ku rukuta, amashuka ku buriri, n’ibindi byose bimeze nk’uko byahoze Jordan akiriho.

Amarido y’idirishya arafunze, ndetse n’umuryango w’icyumba urafunze kugira ngo akomeze asigasire ibimwibutsa umwana we, ibintu umubyeyi wenyine yabasha kumva.

“Haracyahumura nka we. Ni imwe mu mpamvu nkifunze icyumba cye. Ndacyabasha kumva muri iki cyumba umuhumuro wa cya cyuya, umwanda, umubavu urwo ruvange. Sindabasha gutandukana na byo”, ni ko Jenn avuga.

Jordan yandikiwe n’abashukanyi kuri Instagram. Bari bigize umukobwa mwiza w’ikigero cye, maze batangira guteretana, bigera aho bamwoherereza amashusho y’ubwambure mu kumushuka ngo na we yohereze aye.

Nyuma yo kuikora urukundo rwavuyemo iterabwoba, batangira kumubwira ko yohereza amadorari cyangwa bagatangaza amashusho y’ubwambure bwe ku nshuti ze.

Jordan yohereje amafaranga yari ashoboye, nyuma aburira aba bahemu ko aziyahura nibatangaza ayo mashusho. Aba baramushubije bati: “Byiza…Bikore vuba – cyangwa ntume ubikora.”

Mu masaha atageze kuri atandatu Jordan agiranye na bo iki kiganiro yahise yiyambura ubuzima.

Nyina Jenn w’i Michigan mu majyaruguru ya Amerika yabwiye BBC News ati: “Urebye ‘online’ hari inyandiko y’ikiganiro cyose bakoresha.

“Kandi aba bantu bakoresha amagambo amwe kugira ngo bashyire igitutu ku bo bibasiye.

“Kandi bagira vuba, kuko baba bagomba kujya ku wundi muntu ukurikiyeho, kubera ko ibi babikora ku bantu benshi cyane.”

Abo bashutse bakanacuza utwe Jordan kugeza yiyahuye barakurikiranwe, basanga bari muri Nigeria, batabwa muri yombi, maze boherezwa muri Amerika.

Ni abavandimwe b’i Lagos - Samuel Ogoshi, w’imyaka 22, na Samson Ogoshi, 20 – ubu bategereje gukatirwa n’urukiko nyuma yo kwemera ibyaha bya ‘sextortion’ ku mwana.

Undi mugabo wo muri Nigeria ushinjwa uruhare mu rupfu rwa Jordan n’ibindi birego arimo kuburana urwo koherezwa muri Amerika.

Inkuru ibabaje ya Jordan yabaye intangiriro y’urugamba rwo kurwanya iki kibazo kirimo kuzamuka cyane cya ‘sextortion’.

Jenn Buta, ubu yahindutse impirimbanyi ikomeye kuri TikTok – akoresheje konti Jordan yari yaramufunguriyeho – akora ubukangurambaga ku byago abakiri bato bafite kubera iki kibazo.

Amashusho ya Jenn amaze gukundwa inshuro zirenga miliyoni.

Hari impungenge ko ibyaha bya ‘sextortion’ bitaregerwa kandi bitavugwa kubera imiterere yabyo n’ipfunwe bitera ababikorerwa.

Ariko muri Amerika imibare yerekana ko ibirego byabyo byikubye kabiri mu mwaka ushize bigera ku 26,700, aho kandi nibura abana b’abahungu 27 bariyahuye mu myaka ibiri ishize.

Abashakashatsi n’ibigo bikora iperereza ku byaha bivuga ko muri Africa y’iburengerazuba, by’umwihariko muri Nigeria, ari ho ndiri ya bene aba bashukanyi.

Muri Mata(4), abagabo babiri bo muri Nigeria barafashwe nyuma y’uko umwana w’umuhungu wo muri Australia yiyahuye.

Abandi bagabo babiri barimo kuburana i Lagos, nyuma yo kwiyahura kw’umuhungu w’imyaka 15 muri Amerika n’undi w’imyaka 14 muri Canada.

Muri Mutarama (1), ikigo kireba ibyo kuri Internet cyo muri Amerika kitwa Network Contagion Research Institute (NCRI) cyerekanye za konti zo muri Nigeria zo kuri TikTok, YouTube na Scribd zigaragaza ibimenyetso mu byo zitangaza ko ari iz’abashukanyi bakora ‘sextortion’.

Ntabwo ari ubwa mbere urubyiruko muri Nigeria rukoresha ikoranabuhanga mu bushukanyi bugamije kwambura kuri internet.

Izina Yahoo Boys rikoreshwa mu gusobanura abantu bakoraga ibikorwa by’ubushukanyi kuri internet kugira ngo babone imibereho.

Iryo zina ryaje mu myaka ya 2000 ubwo abashukanyi ahanini bo muri Nigeria bakoreshaga emails za Yahoo bashuka abantu ahatandukanye ku isi ko ari ibikomerezwa bifite imari nini cyane ariko biri mu bibazo.

Benshi muri icyo gihe bakiriye emails nk’izo, abandi baguye muri uwo mutego bacuzwa utwabo cyangwa bata igihe cyabo.

Dr Tombari Sibe wo mu kigo Digital Footprints Nigeria, avuga ko ubushukanyi bwa ‘sextortion’ bwabaye ikintu gisanzwe mu bakiri bato muri iki gihugu.

Ati: “Hari kandi ikibazo gikomeye cy’ubushomeri n’ubukene.

“Kuri urwo rubyiruko rudafite na kimwe – ibyo bihinduka nk’akazi aho badatekereza na busa ku ngaruka zabyo. Babona gusa bagenzi babo bakorera amafaranga.”

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu muri Africa, Devatop, kivuga ko uburyo abategetsi muri Nigeria bahangana na ‘sextortion’ bwananiwe kubihagarika.

Raporo y’ikigo NCRI ivuga ko uburyo abantu bishimira ibyavuye mu bushukanyi nk’ubu byatumye iki cyaha gihinduka nk’umuco muri Nigeria.

Mu kiganiro cyihariye na BBC, umukuru w’ikigo cya leta ya Nigeria National Cyber Crime Centre (NCCC) yashimangiye ingamba bafashe kandi ko barimo gukora ibirenzeho mu gufata abo bashukanyi no gushakisha abandi.

Uche Ifeanyi Henry yavuze ko abakozi be barimo “gukubita bikomeye” abo bagizi ba nabi, kandi ko “bikwiye gusekwa” ko buri wese ashinja Nigeria kudafata nk’ikintu gikomeye ibi byaha bya ‘sextortion’.

Ati: “Turimo guha isomo rikomeye aba bagizi ba nabi. Benshi barakurikiranwe abandi benshi batawe muri yombi.

“Ubu benshi muri aba bagizi ba nabi barimo kujya mu bihugu bituranyi kubera ibikorwa byacu.”

Avuga ko leta yashyize miliyoni nyinshi z’amafaranga ya Nigeria mu gukurikirana ibi byaha kuko leta ifata ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa nk’ikintu gikomeye, by’umwihariko ‘sextortion’.

Uche avuga ko abakiri bato bo muri Nigeria na bo bibasirwa, ko abashukanyi atari abo muri Nigeria gusa, ahubwo hari n’abo muri Aziya y’iburasirazuba bw’amajyepfo. Bityo ko guhashya iki kibazo bisaba ubufatanye bw’isi.

Hagati aho, Jenn Buta akomeje ubukangurambaga afatanya na se wa Jordan, John DeMay. Buri gihe bagira inama abakiri bato ko bashobora kwibasirwa.

Inama Jenn n’ibigo bikora iperereza ku byaha batanga ku bashobora kwibasirwa n’aba bashukanyi zirimo:

  • Ibuka ko utari wenyine kandi ko atari ikosa ryawe
  • Rega, tangaza, konti y’umugizi wa nabi ku babishinzwe kuri urwo rubuga
  • Fungirana (block) iyo konti ntiyongere kukwandikira
  • Bika (save) ubutumwa n’amafoto mwahanahanye, bishobora gufasha ababishinzwe kumenya no kubakurikirana
  • Saba ubufasha umuntu mukuru wizeye cyangwa abashinzwe umutekano mbere yo kohereza amafoto cyangwa amafaranga
  • Kumvikana n’umushukanyi ni gacye cyane bimuhagarika kugutera ubwoba - ariko abashinzwe umutekano babishobora
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo