Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe umugore w’imyaka 25 y’amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu, amabalo 40 y’imyenda ya caguwa.
Yafatiwe aho atuye mu mudugudu wa Gahojo, akagari ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa yine za mu gitondo, iwe mu rugo hakimara kwinjira imodoka ebyiri zipakiye iyo myenda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:” Hagendewe ku makuru yizewe yari yatanzwe n’abaturage ko hari imodoka ebyiri zitwaye imyenda ya caguwa bicyekwa ko zerekeje mu rugo rw’uriya mugore wari usanzwe uvugwaho gukora ubu bucuruzi, hahise hategurwa ibikorwa byo kuyifata.”
Akomeza agira ati: “Abapolisi baje kumugwa gitumo, iwe mu rugo, ubwo izo modoka uko ari ebyiri; iyo mu bwoko bwa Nissan n’indi yo mu bwoko bwa Noah, zari zimaze guparika hagiye gukurikiraho kuyipakurura, nyuma y’uko abashoferi bari bazitwaye bahise biruka bagacika, bakaba bakomeje gushakishwa.”
SP Karekezi yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi magendu ifatwa, asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano batanga amakuru kuri magendu n’ibindi byaha.
Yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu guhindura imyumvire bagakora ubucuruzi bwemewe, bakirinda igihombo buteza haba kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
/B_ART_COM>