Ratan Tata: Ubuhinde mu gahinda nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo wahinduye amateka y’inganda za Tata

Ratan Tata yapfuye ku myaka 86 nk’uko byemejwe n’umukuru w’ihuriro ry’ubucuruzi bwa Tata, izwi cyane ku bucuruzi bw’imodoka ku isi. Abahinde benshi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Tata.

Igihe yari umukuru w’ubucuruzi bwose bwa Tata, Tata Group yarakuze iba ubucuruzi bukomeye ku isi mu nganda zayo nyinshi, kuva ku zikora za ‘software’ kugera ku zikora imodoka za siporo.

Kugeza ku wa gatatu mbere y’urupfu rwe, Tata yari arimo kwitabwaho mu gice cy’indembe cyane mu bitaro byo mu mujyi wa Mumbai.

Ratan Tata yayoboye inganda za Tata kuva mu 1991, ashimwa uruhare rukomeye yagize mu kuvugurura no kumenyekanisha imodoka za Tata ku isi.

Mu 1962 ubwo yari arangije amashuri muri Cornell University muri Amerika, yatashye iwabo atangira akazi mu nganda za Tata na sekuru JRD Tata wari umukuru w’uruganda rwa Tata.

Nyuma yakoze mu nganda zitandukanye za Tata harimo uruganda Tata Iron and Steel Company (ubu ni Tata Steel), Tata Consultancy Services (TCS) na National Radio and Electronics (Nelco).

Mu 1981, yagizwe umuyobozi mukuru wa Tata Industries. Hashize imyaka 10 sekuru yamugennye nk’umusimbura we, aba umukuru w’ubucuruzi bwose bwa Tata.

Hambere, Ratan Tata yagize ati: “Ni we [JRD Tata] kitegererezo cyanjye…Yari nka data akaba n’umuvandimwe”.

Ratan Tata aheruka kuboneka mu ruhame muri Gicurasi(5) ubwo yari amaze gutora mu matora rusange, yafotowe asohotse mu cyumba cy’itora, afite intege nke ariko agaragaza ko yishimiye gutora.

Leta ya Maharashtra yari atuyemo yatangaje umunsi w’icyunamo wo kuzirikana Ratan Tata, nk’uko abategetsi bayo babitangaje, bavuga kandi ko azahabwa icyubahiro cyo ku rwego rwa leta.

Uyu mugabo w’umuherwe yari atuye mu mujyi wa Mumbai, aho kompanyi ya Tata Sons, ifite Tata Group, ifite ikicaro gikuru.

Kugura Jaguar na Land Rover no kwagukira hanze y’Ubuhinde

Amaze kugera ku buyobozi bukuru bwa Tata, Ratan yazanye impinduka zikomeye kubera intego ze zo kumenyekanisha Tata ku isoko ry’isi.

Yashinze kompanyi y’itumanaho, Tata Teleservices, mu 1996 ndetse mu 2004 afungura kompanyi ya Tata itanga serivisi za IT (Information Technology), Tata Consultancy Services. Kompanyi zombi zabaye ingenzi cyane mu kwinjiriza Tata amafaranga menshi cyane.

Kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 Tata yatangiye kugura kompanyi zimwe na zimwe i Burayi harimo nk’uruganda Corus rw’ibyuma rw’Abaholandi n’Abongereza yaguze mu 2007 kuri miliyari 13$.

Mu 2008 Tata Motors yaguze kompanyi zikomeye z’imodoka z’Abongereza Jaguar na Land Rover, aziguze na kompanyi Ford Motor, kuri miliyari 2,3$.

Mu mishinga ye ikomeye muri Tata Motors harimo Indica – imodoka ya mbere yashushanyirijwe kandi igakorerwa mu Buhinde – hamwe na Nano, yamamaye nk’imodoka ihendutse cyane ku isi. Ratan ubwe yagize uruhare mu gushushanya uko izi modoka zigomba kumera.

Indica yaraguzwe cyane. Naho Nano, yaguraga amarupiya y’Ubuhinde 100,000 gusa (yari $1,200 icyo gihe), ikaba inzozi za Ratan zo gukora imodoka ya rubanda rwose mu Buhinde, ku isoko yagowe no kunengwa ko itujuje ubuziranenge hamwe n’isoko ririho izindi nyinshi.

Hashize imyaka 10 Tata yahagaritse gukora imodoka za Nano.

Ratan Tata yari umupilote w’indege ubifitiye uruhushya kandi yajyaga atwara indege ya kompanyi ya Tata. Uyu mugabo ntiyigeze ashaka umugore kandi azwiho kubaho ubuzima butuje no kwicisha bugufi hamwe n’ibikorwa byo gufasha ab’intege nke.

’Mbuze inshuti ikomeye’ – Umukire wa mbere muri Aziya

Nyuma y’urupfu rwa Ratan Tata, Abahinde benshi, abanyapolitike, abacuruzi bakomeye n’ibyamamare, barimo gutangaza ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwe.

Uyu mugabo, mu 2008 yahawe na leta y’igihugu ishimwe rya Padma Vibhushan, ishimwe rya kabiri rikomeye mu Buhinde bwose mu mashimwe ahabwa abasivile, kubera ibikorwa bye.

Umunyamerika w’Umuhinde Sundar Pichai akaba ari umuyobozi mukuru wa kompanyi ya Alphabet ifite Google, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Tata “asize umurage ukomeye cyane mu bucuruzi no kugira neza”, yongeraho ko yari “ingenzi mu kuba urugero no guteza imbere ubucuruzi bugezweho mu Buhinde”.

Mukesh Ambani, Umuhinde akaba n’umuntu wa mbere ukize kurusha abandi mu ku mugabane w’Aziya, yasohoye itangazo avuga ko Ubuhinde bubuze “umwe mu bahungu babwo b’umutima mwiza kurusha abandi”.

Ambani yavuze ko urupfu rwa Tata “runteye umubabaro ukabije kuko mbuze inshuti ikomeye”, yongeraho ko urupfu rwe “si igihombo kuri Tata Group gusa, ahubwo ku Muhinde wese”.

Undi muherwe w’umunyenganda mu by’imodoka uzwi cyane, Anand Mahindra, na we yavuze ko Tata yari “umucuruzi ibikorwa bye n’umutungo we wabaye ingenzi ubwo yafashishaga abandi”.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yavuze ko Ubuhinde bupfushije “umuntu w’igitangaza”, mu butumwa yashyize ku rubuga X, Modi yibutse “inshuro zitabarika naganiriye” na Tata, kandi avuga ko ashenguwe n’urupfu rwe.

Ati: “Yitangiye abantu benshi kubera kwicisha bugufi kwe, ubugwaneza n’umuhate udasanzwe wo guhindura sosiyete nziza kurushaho”.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo