Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yahamagariye abagabo 160,000, bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30, kwinjira mu ngabo z’iki gihugu, abo bakaba ari bo ba mbere benshi cyane bahamagajwe mu gisirikare cy’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2011, mu gihe bushaka kongera umubare w’abasirikare babwo.
Uko guhamagarira abagabo kwinjira mu gisirikare bakakimaramo umwaka, kubaye hashize amezi Putin avuze ko Uburusiya bukwiye kongera umubare rusange w’abasirikare babwo bakagera kuri miliyoni hafi 2.39, naho umubare w’abasirikare bahoraho ukagera kuri miliyoni 1.5.
Abo ni inyongera y’abasirikare 180,000 mu myaka itatu iri imbere.
Umusirikare mukuru Vladimir Tsimlyansky wo mu ngabo zirwanira mu mazi yavuze ko abo bashya bazinjira mu gisirikare batazoherezwa kurwana muri Ukraine mu cyo Uburusiya bwita "igikorwa cya gisirikare cyihariye".
Ariko hari amakuru ko hari abinjijwe mu gisirikare ku itegeko biciwe mu mirwano mu turere tw’Uburusiya two ku mupaka ndetse ko hari n’aboherejwe kurwana muri Ukraine mu mezi ya mbere y’intambara isesuye y’Uburusiya muri Ukraine.
Ibi by’aba bashya bagiye kwinjizwa mu gisirikare, biteganyijwe ko bizaba hagati y’uku kwezi kwa Mata (4) na Nyakanga (7) uyu mwaka, bibaye nubwo hari amagerageza y’Amerika yo kugera ku gahenge muri iyi ntambara.
Ku wa kabiri, nta mahwemo yabayeho mu rugomo. Ukraine ivuga ko igitero cy’Uburusiya ku rugomero rw’amashanyarazi rwo mu mujyi wa Kherson mu majyepfo y’igihugu cyatumye abantu 45,000 babura amashanyarazi.
Nubwo Uburusiya bwanze agahenge kuzuye na Ukraine, kari mu muhate w’Amerika, buvuga ko bwemeye guhagarika kugaba ibitero ku bikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine.
Mu kigaragara nk’igerageza ryo guhakana ko Uburusiya bwarenze ku byemeranyijweho muri ayo masezerano, abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko babwiye Putin ko indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ’drone’) za Ukraine zagabye ibitero mu buryo busa nk’ubudahagarara.
Uburusiya busanzwe buhamagarira kwinjira mu ngabo muri aya mezi ariko kuri iyi nshuro aba bagabo 160,000 barutaho 10,000 ku bahamagajwe mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2024.
Kuva mu ntangiriro y’umwaka ushize, umubare w’abagabo bakiri bato bashobora kwinjira mu gisirikare warongerewe binyuze mu kuzamura imyaka ntarengwa ikava kuri 27 ikagera kuri 30.
Uretse amatangazo yo guhamagarira kwinjira mu gisirikare atangwa mu buryo bw’ubutumwa bwo ku iposita, abagabo bakiri bato bo mu Burusiya bazajya bakira ubutumwa ku rubuga rwa internet rwa serivisi za leta rwitwa Gosuslugi.
Mu murwa mukuru Moscow, hari amakuru ko guhamagarira abagabo kwinjira mu gisirikare byari byamaze gukorwa ku itariki ya mbere Mata binyuze ku rubuga mos.ru rw’uwo mujyi.
Umubare w’Abarusiya bagerageza gukwepa kwinjira mu gisirikare urimo kwiyongera, bakabikora bahitamo gukora "serivisi yindi ishoboka ya gisivili".
Ariko umunyamategeko ku burenganzira bwa muntu Timofey Vaskin yaburiye mu bitangazamakuru byigenga by’Uburusiya ko buri guhamagarira kwinjira mu gisirikare gushya kubaho kuva intambara itangiye, kwabaye tombola, ati: "Abategetsi barimo kunguka uburyo bushya bwo kongera kuzuza igisirikare."
Uretse uko guhamagarira kwinjira mu gisirikare kubaho kabiri mu mwaka, Uburusiya bwanahamagaje umubare munini w’abasirikare bakorera kuri kontaro y’igihe runaka ndetse buha akazi abasirikare babarirwa mu bihumbi ba Koreya ya Ruguru.
Byabaye ngombwa ko Uburusiya bugira icyo bukora ku gutakaza abasirikare benshi muri Ukraine, aho abasirikare barenga 100,000 babwo biciwe - umubare wagenzuwe na BBC n’igitangazamakuru Mediazona.
Umubare nyakuri ushobora kuba urenze inshuro ebyiri z’uwo.
Putin yongereye ingano y’igisirikare cy’Uburusiya inshuro eshatu kuva yategeka ingabo gufata Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko kwiyongera kw’ingabo mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2023 gufitanye isano n’"inkeke zirimo kwiyongera" ziturutse ku ntambara yo muri Ukraine no "kwaguka gukomeje kubaho kwa OTAN [umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika]".
OTAN yaragutse ijyamo ibihugu bya Finland na Suède, nk’ingaruka itaziguye y’igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.
Finland ifite umupaka wa mbere muremure cyane wa OTAN n’Uburusiya, ureshya na kilometero 1,343.
Ku wa kabiri, Minisitiri w’intebe wa Finland Petteri Orpo yavuze ko igihugu cye kizifatanya n’ibindi bihugu bituranye n’Uburusiya mu kuva mu masezerano ya Ottawa abuza gukoresha ibisasu bya mine bitegwa abantu bishyirwa mu butaka.
Pologne n’ibihugu bikora ku nyanja ya Baltic na byo byafashe icyemezo nk’icyo mu byumweru bibiri bishize kubera inkeke ya gisirikare itewe n’Uburusiya.
Minisitiri Orpo yavuze ko icyo cyemezo cyo kongera gusubira ku gukoresha ibyo bisasu bya mine bitegwa mu butaka, gishingiye ku nama yagiwe (yatanzwe) n’igisirikare, ndetse ko abaturage ba Finland badakwiye guhangayika.
Leta ya Finland yanavuze ko ingengo y’imari yo mu gisirikare izongerwa ikagera kuri 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB), ivuye kuri 2.4% yari iriho mu mwaka ushize.
BBC
/B_ART_COM>