Polisi yafashe ucyekwaho kwiba imodoka akayikuramo moteri

Polisi y’u Rwanda yagaruje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari yibwe umuturage, hafatwa umugabo w’imyaka 39 y’amavuko ucyekwaho kuyiba ubwo yari agiye kugurisha moteri yayo mu Karere ka Rubavu.

Uwafashwe usanzwe ari umukanishi w’imodoka muri imwe mu magaraje yo mu Mujyi wa Kigali, yari agiye kugurisha moteri y’iyo modoka mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari naho yafatiwe ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iyi modoka yafashwe biturutse ku iperereza ryakozwe nyuma y’uko nyirayo atanze amakuru akimara kuyibwa.

Yagize ati: “Uwibwe imodoka yari asanzwe ajya kuyikoresha mu igaraje ucyekwaho kuyimwiba yakoreragamo, ndetse akaba ari nawe uyimukorera. Byaje kumenyekana ko mu gukora iyo modoka mu kwezi kwa Gicurasi, yayikuyemo urufunguzo rwayo (Kontaki) ajya gucurishamo urundi ararusigarana.”

CP Kabera akomeza avuga ko icyo gihe nyir’imodoka yaje agasanga imodoka ye yakize arishyura arigendera kugeza ku itariki ya 17 Nyakanga, ubwo yaje kuyibura aho yari yasize ayiparitse Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe, akabimenyesha Polisi.

Ati: ”Polisi ikimara kumenya amakuru yo kubura kw’iyo modoka, yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha, ucyekwa aza gufatirwa mu Karere ka Rubavu, arimo gushakira moteri yayo umukiriya, ibindi byuma yayikuyemo bifatirwa aho atuye mu murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge naho imodoka yo iboneka mu murenge wa Kacyiru aho yari yayisize hafi y’umuhanda.”

Amaze gufatwa yabwiye Polisi ko mu kuyiba, yateze moto akurikira nyir’imodoka kugira ngo abone aho aparika, niko guhita agenda arayatsa ayijyana Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, akuramo moteri n’ibindi byuma by’ingenzi, arayifunga ayisiga aho ajya gushaka abakiriya.

CP Kabera, yashimiye nyir’imodoka wahise wihutira gutanga amakuru kugira ngo ihite itangira gushakishwa, yibutsa abatunze ibinyabiziga kujya birinda ko hari uwakwigana kontaki z’imodoka zabo kandi bagaparika aho bizeye umutekano.

Yaburiye abagitekereza ko bazakizwa no gucucura imitungo abandi bavunikiye ko bahindura imyumvire bagakura amaboko mu mufuka bagakora bagashaka ibyabo kuko nta gahenge na gato bazabona, Polisi yabahagurukiye ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego.

Nyuma yo gusubizwa imodoka ye, n’akanyamuneza kenshi, uwari yayibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarihutiye kuyishakisha ndetse ikaboneka mu gihe gitoya, akangurira n’abandi kujya bihutira kubimenyekanisha mu gihe baba bahuye n’ikibazo cyo kwibwa.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo