Mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, yafatiye mu karere ka Rubavu, imodoka ebyiri zari zipakiye magendu y’imyenda ya caguwa, amavuta yo kwisiga yangiza uruhu bakunze kwita ’mukorogo’ n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Hafashwe umushoferi w’imwe muri izo modoka zo mu bwoko bwa Noah zari zambaye purake yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yari ipakiye amabaro 25 y’imyenda ya caguwa; mu gihe indi ipakiye amapaki 604 y’amavuta yangiza uruhu, amapaki 72 y’inzoga za likeri zo mu bwoko bwa leffe blonde, amapaki 216 ya red bull, amapaki 20 ya red wine, amapaki 24 ya camino whisky, amapaki 24 ya smirnoff ndetse n’amapaki 3 y’amata ya Nido, uwari uyitwaye yahise yiruka agacika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yemeje aya makuru y’ifatwa ry’uyu mushoferi n’ibicuruzwa bya magendu byari bipakiye mu modoka ebyiri, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu hapakirirwa magendu zizanwa n’abazikoreye ku mutwe bazikuye hakurya y’umupaka, abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu berekejeyo, bakihagera umushoferi umwe arabikanga ahita yiruka aracika, hafatwa mugenzi we wari utwaye indi modoka.”
Uwafashwe yemeye ko biriya bicuruzwa byambutswa mu buryo bwa magendu n’abantu babikura mu gihugu cy’abaturanyi babyikoreye ku mutwe, nabo bakabipakira mu modoka, bakabishyikiriza ba nyirabyo bakorera mu mujyi wa Kigali ari naho bigurishirizwa, batigeze bashaka kugaragaza imyirondoro yabo n’uko babishyura; kandi ko ari ubwa kabiri abifatiwemo.
SP Karekezi yashimiye abatanze amakuru yatumye izi magendu zifatwa, aboneraho gusaba abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuko ababukora banyereza imisoro bikadindiza iterambere ry’igihugu.
Yaboneyeho no kongera kuburira abakora ubucuruzi bwa magendu ko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bityo ko batazigera bahabwa agahenge na gato.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi, imodoka na magendu zari zipakiye bishyikirizwa ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ishami rya Rubavu, mu gihe hagikomeje gushakishwa umushoferi watorotse n’abandi bafite uruhare muri ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko.
Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
/B_ART_COM>