Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), Ku cyumweru tariki ya 15 Mata, yafatiye mu bikorwa bitandukanye mu turere twa Nyabihu na Gicumbi, amabalo 60 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye amabalo 52 y’imyenda ya caguwa ya magendu, hafatwa n’umugabo w’imyaka 47 ari na we nyir’iyo modoka.
Mu Karere ka Gicumbi hafatiwe umugore w’imyaka 40, wari utwaye amabalo 8 y’imyenda ya caguwa mu modoka itwara abagenzi rusange yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’iriya magendu, byaturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku Cyumweru, nibwo Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru ko hari imodoka ipakiye amabalo y’imyenda ya caguwa ya magendu yavaga mu Karere ka Nyabihu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu kuyihagarika nibwo abantu babiri bari bayirimo bakibona abapolisi bahise bayivamo bariruka baracika.”
Yakomeje agira ati: “Abapolisi begereye iyo modoka basanga ipakiye amabalo menshi y’imyenda ya magendu, irimo n’ibyangombwa bya nyirayo, niko guhita batangira kumushakisha ku bufatanye n’abaturage, aza gufatirwa mu murenge wa Kanzenze wo mu Karere ka Rubavu ari naho asanzwe atuye.”
Akimara gufatwa yiyemereye ko iyo modoka ari iye, cyakora ahakana ko atari we wari uyirimo, ahubwo ko ari mugenzi we yari yayitije atagaragarije imyirondoro.
Ni mu gihe kuri uwo munsi, mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Manyagiro, akagari ka Kabuga, mu modoka yari itwaye abagenzi mu buryo bwa rusange yerekezaga mu Mujyi wa Kigali, hafatiwemo umugore wari ufite amabaro 8 y’imyenda ya caguwa ya magendu, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.
SP Karekezi yashimiye abaturage muri rusange badahwema kugaragaza imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kuko biri mu bituma hakumirwa ibyaha n’abacyekwaho guhungabanya umutekano bagafatwa bagakurikiranwa.
Yibukije abakomeje kwijandika mu bucuruzi bwa magendu kimwe n’ibindi byaha ko bakwiye kubicikaho bagakora ibyemewe n’amategeko kuko bazakomeza gufatwa bagahanwa.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
/B_ART_COM>