Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira, yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo biba ibikoresho bigize imiyoboro y’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uko ari batanu, bafatiwe mu mukwabu wakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko hari uduce twabuzemo umuriro w’amashanyarazi, kandi ko hari abantu bacyekwaho kuba babyihishe inyuma. Mu bikorwa byateguwe byo kubafata, haje gutabwa muri yombi abagabo bane n’umugore umwe bafatanywe ibikoresho bitandukanye byagiye bikurwa ku miyoboro y’amashanyarazi.”
Yakomeje agira ati: “Abagabo babiri n’umugore umwe bafatiwe mu murenge wa Gatenga, abandi bagabo babiri bafatirwa mu murenge wa Masaka, nyuma yo kubasangana bose hamwe ibikoresho bitandukanye birimo insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 153, Kashi pawa 7, fusibles 4, ibyuma bifata insinga z’amashanyarazi 32 n’ibikoresho bifashishaga muri ibyo bikorwa.”
Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi.
Polisi y’u Rwanda yagaruje byibuze insinga z’amashanyarazi zari zaribwe zireshya na metero zirenga 13,000.
SP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye bamwe mu bangiza ibikorwaremezo bafatwa n’ibyo bacyekwaho kwiba bigafatwa, avuga ko uretse kuba biteza igihugu igihombo, bidindiza iterambere ndetse bikaba bishobora no kuvamo n’impanuka zikomeye zahitana ubuzima.
Yasabye buri wese kujya yihutira kumenyesha inzego z’umutekano igihe hari uwo abonye akata ibyuma cyangwa insinga byo ku mapiloni, kuko uretse no kuba yabyiba, aba ashyize n’abaturage bari hafi aho mu kaga.
Yaburiye abakomeje kwishora muri ubu bujura ko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata byakajijwe ku bufatanye na REG n’izindi nzego n’abaturage.
Abafashwe bose n’ibyo bafatanywe, bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Abangiza ibikorwaremezo bafatiwe ingamba zikomeye
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.