Polisi y’u Rwanda yitabiriye ku nshuro ya kane irushanwa rihuza imitwe y’abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe mu gukoresha intwaro na tekiniki mu gucunga umutekano (SWAT Challenge) ku nshuro yaryo ya 6, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, mu kigo cy’amahugurwa cy’ahitwa Al Ruwayyah mu Mujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Polisi y’u Rwanda ihagarariwe n’amakipe abiri mu makipe 103 ahagarariye inzego z’umutekano mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku isi, mu irushanwa rizamara iminsi itanu.
Muri icyo gihe, aya makipe azagaragaza ubumenyi bwihariye mu myitozo itandukanye hagendewe ku bushobozi bw’umubiri, imbaraga no gukoresha igihe gito gishoboka cy’ubutabazi mu nyubako ndende cyangwa iminara, kunyura mu nzira z’inzitane no kumasha, hagamijwe kunoza imyiteguro mu kurwanya ibihungabanya umutekano.
Kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Gashyantare, ari nawo munsi wa kabiri w’irushanwa, Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda iraye ku mwanya wa 8 mu makipe yose uko ari 103, n’amanota 183.
Ikipe ya kabiri y’u Rwanda iri ku mwanya wa 11 n’amanota 169, mu gihe ikipe yo mu gihugu cy’u Bushinwa ari yo iyoboye urutonde n’amanota 200.
Mu mwaka ushize wa 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda nizo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (obstacle course), mu gihe ikipe ya Kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.
Iri rushanwa ribera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri uyu mwaka wa 2025, ribaye nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye irushanwa rya EAPCCO SWAT Challenge ku nshuro ya mbere ryaberaga mu Rwanda hagati ya 29-30 Mutarama, mu gihe cy’inteko rusange ya 26 y’Umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 14.
/B_ART_COM>