Polisi y’u Rwanda iributsa ba nyir’utubari, utubyiniro n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro kubahiriza amabwiriza yashyizweho agena amasaha yo gufunga.
Ni amabwiriza yashyizweho mu kwezi kwa Kanama 2023, n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) agaragaza amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro n’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha ya nijoro hashingiwe ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 1 Kanama.
Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023, mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z’ijoro.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko n’ubwo aya mabwiriza yubahirizwa muri rusange, hakigaragara utubari tumwe na tumwe dukomeje kuyarengaho.
Yagize ati: "Muri rusange, utubari twinshi, utubyiniro ndetse n’abandi bacuruza inzoga muri rusange baragerageza kubahiriza amabwiriza yashyizweho. Icyakora, hari utubari tumwe na tumwe n’amwe mu maduka adukikije abantu bagiye bahindura utubari bagacururizamo inzoga, usanga ari bo barenza amasaha yagenwe."
Akomeza agira ati: "Urugero nko mu ijoro ryo ku wa mbere, utubari 12 twagaragaye dukora twarengeje amasaha yagenwe. Bityo rero turabibutsa ko abarenga kuri aya mabwiriza yashyizweho na Guverinoma bazajya bahura n’ibihano bikomeye hagendewe ku byo amategeko ateganya."
Yihanangirije abafite ibigo bicumbikira abantu usanga bikora ibinyuranyije n’ibiri mu masezerano y’ibyo bamerewe gukora.
Ati: “Hari n’abandi banyuranya n’icyo ibyangobwa bahawe bivuga, aho usanga icyari resitora cyahindutse akabari cyangwa se amasoko agurisha ibicuruzwa bitandukanye (supermarkets), ububiko bw’inzoga za likeri (liquor stores) nabo bazafatirwa ibihano.”
Yavuze ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi yakajije ibikorwa byo kureba ko amabwiriza ya RDB ashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yongeye kwibutsa abantu ko guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18, ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo ko bakwiye kubyirinda.
Mu ngingo ya 27 y’Itegeko No. 71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, riteganya ko "Umuntu uwo ari we wese uha umwana inzoga cyangwa itabi aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1).
Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitarenze amezi atatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.
Umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
/B_ART_COM>