Nukora ibi, nta kinyenzi kizigera cyinjira mu nzu yawe

Ubwo nari mfite imyaka itandatu, navanaga icupa mu gikoni ubwo ikinyenzi cyasimbukaga maze kikangurukira ku ijosi. Narasakuje ntera hejuru mu bwoba bwinshi maze icupa nari mfite mu ntoki rirameneka. Nyamara ibinyenzi ni udusimba nari nsanzwe mbona.

Abantu benshi cyane cyane abagore batinya ibinyenzi. Iwacu mu rugo basaza banjye na bakuru ndetse na bakuru banjye bakina n’ibinyenzi. Ni ibintu numva ntakunze.

Mu kuri, bisa n’aho ubu abantu batagomba gutinya ibinyenzi. Bisa n’aho nta mpamvu utu dusimba twagateye abantu ubwoba.

Impamvu ya mbere ni uko ibinyenzi bitanywa amaraso y’abantu nk’imibu cyangwa utundi dusimba.

Nyamara ariko nubwo bimeze bityo, nk’uko Bronoy, inzobere mu mibereho y’udusimba mu ishami ry’Ubushakashatsi ku Mibereho y’Ibinyabuzima biba mu Butaka bwo mu Mashyamba,abivuga, ibinyenzi biba kandi bigakunda ahantu hari umwanda.

Agira ati “Mu busanzwe, ibinyenzi biba ahantu handuye harundwa imyanda n’ibishingwe mu misarani, ikaba ari yo mpamvu abantu babyanga.”

Avuga ko ubwoba abantu bagira ko bashobora guterwa indwara n’ibinyenzi bwatangiriye mu Bugiriki bwa kera.

Ati “Mu gihe cy’Ubugiriki bwa kera, ibinyenzi byatinywaga ko bishobora kwanduza abantu indwara. Ibinyenzi bigira inyubakamubiri (protein) yitwa tropomyosin. Iyi poroteyini iba mu mwanda (amazirantoki) y’ikinyenzi, mu ruhu rwacyo no mu bindi bice by’umubiri ishobora gutera umuntu ikizwi nka allergie [soma aleriji].”

Abanyamisiri ba kera bo bambazaga imana bazinginga ngo zibakize kandi zibarinde ibinyenzi.

Mu nkoranyamagambo y’ubuvuzi n’imiti, ubwoba cyangwa urwango umuntu agirira ibinyenzi bizwi nka “Catasaridaphobia”.

Ni gute ibinyenzi bikwirakwiza indwara?

Selvamuthukumaran, Porofeseri muri Entomoloji izwi nk’ubumenyi bwiga imibereho y’udusimba n’imibanire yatwo na muntu avuga ko ibinyenzi nta ndwara iyo ari yo yose byanduza abantu.

Malariya, dengue n’izindi ndwara zikwirakwizwa n’imibu. Ni mu gihe kolera cyangwa macinyamyambi isakazwa n’isazi. Ariko ibinyenzi byo nta ndwara byanduza abantu. Icyakora ibintu biboze ibinyenzi birya biba bifite za virusi.

Iyo ibinyenzi bimaze kurya ibyo bintu, iyo ibinyenzi bigiye mu mafunguro turya, za virusi na mikorobe zivanga n’aya amafunguro yacu maze bikadutera indwara,” ni ko Selva yavuze.

None wabigenza ute ngo wirinde ko ibinyenzi byakwinjirira mu nzu?

Selvamuthukumaran asobanura ko ikinyenzi kitaba ahantu hari ibiryo n’ahantu hakonje, bityo ko isuku iramutse yitaweho, bidashobora kuza.

• Oza amasahani yaririweho ako kanya. Kandi ibyo kurya byose byasigaye bigomba gutabwa vuba vuba.

• Genzura neza ntutume imyanda yikusanya ngo yirunde mu nzu. Ibikoresho ubikamo ibyanduye (poubelle) bigomba gupfundikirwa. Kandi bigomba kurazwa hanze nijoro.

• Ibinyenzi bishobora kwinjira mu nzu biciye mu nzugi cyangwa mu madirishya. Bityo ukwiye gufunga imiryango n’amadirishya igihe utabikoresha.

• Utubati n’amasanduku y’imbaho bikundwa cyane n’ibinyenzi, rero, ukwiye kugenzura cyane kuko hari ubwoko bw’imbaho z’ibiti ibinyenzi bikunda cyane kurya.

• Ibinyenzi byinshi byinjira mu nzu biciye mu myenge y’ibyuma. Biba byiza iyo uraye uyipfundikiye.

• Imiti yica udusimba batera ikoreshwa yirukana ibinyenzi mu nzu na yo yakoreshwa. Icyakora, gukoresha bene iyi miti hari ubwo bishobora gutera umuntu ibibazo cyangwa bikagira ingaruka runaka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo