Iperereza rya NASA ku bigendajuru byabonywe bitazwi ibyo ari byo (Unidentified Flying Objects, UFO) ryasanze nta gihamya ko ibinyabuzima byahawe izina rya ‘aliens’, bivugwa ko biba mu yandi masi yo mw’isanzure, aribyo biri inyuma y’ibi, gusa iki kigo kivuga ko nanone kitakwemeza ko ibyo bidashoboka.
Niba hari ukuri kuriho, iyi raporo yari itegerejwe cyane nta bihamya bifatika itanga.
Gusa ntabwo yatangaje uburyo NASA izakora iperereza kucyo yita UAPs (Unidentified Anomalous Phenomena – cyangwa se ugenekereje ibintu biriho bitari ibisanzwe) ikoresheje ikoranabuhanga riteye imbere kurushaho hamwe na ‘artificial intelligence’.
Umukuru wa NASA witwa Bill Nelson yavuze ko iki kigo kitazakora ubushakashatsi gusa ku bintu bya UAP ahubwo izanashyira mu mucyo amakuru ku byabuvuyemo.
Iyi raporo nshya y’impapuro 36 iri tekinike cyane kandi irimo imvugo za siyanse, ibi rero ni iby’ibanze wamenya biyirimo.
Nta gihamya ko ‘aliens’ zibaho, ariko biranashoboka
Urupapuro rwa nyuma rw’iyi raporo ruvuga ko “nta gihamya yo kwanzura” ko ibintu byo hanze y’isi ari byo biri inyuma y’ibintu bidasobanutse byabonetse NASA yakozeho iperereza.
Yongeraho iti: "Icyakora…ibyo bintu bishobora kuba byaraciye muri ‘solar system’ yacu bikagera hano."
Nubwo iyi raporo itanzuye niba hari ibinyabuzima byo hanze y’uyu mubumbe wacu, NASA ntiyahakanye ko hashobora kuba hariho "ikoranabuhanga ritazwi ry’ahandi rikorera mu kirere cy’isi."
Amakuru (data) macye kuri UAP
Nicola Fox, umutegetsi mu ishami rya Science Mission rya NASA, yagize ati: "UAP ni rimwe mu mayobera akomeye cyane ku mubumbe wacu" kandi ahanini ibyo ni ukubera kubura kw’amakuru (data) agaragara neza.
Nubwo hari ukuboneka kwinshi kw’ibintu bidasobanutse kwatangajwe, Nicola Fox avuga ko nta makuru (data) ahagije ahari “ashobora gukoreshwa mu gufata imyanzuro ya siyanse ku miterere n’inkomoko ya UAP".
Madamu Fox yatangaje ko NASA yashyizeho umuyobozi mushya w’ubushakashatsi kuri UAP ngo "bashakishe amakuru menshi ashoboka yo kugenzura iby’ahazaza".
Uwo muyobozi mushya azakora ‘artificial intelligence’ hamwe n’izindi mashini kabuhariwe mu gukusanya amakuru no kuyasesengura.
NASA yinjiye mu mafoto yasakaye ya ‘alien’ muri Mexico
Umunyamakuru wa BBC Sam Cabral yabajije itsinda rya NASA ryatangaje iyi raporo ku mafoto yasakaye y’ibyavuzwe ko ari ibinyabuzima byo hanze y’uyu mubumbe wacu (aliens) yagaragarijwe abategetsi bo muri Mexique mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Umwe mu biyita inzobere muri UFO, Jaime Maussan, yajyanye mu Nteko ya Mexique ibyo yise imirambo “y’ibitari abantu” kandi bitari ibyo kuri uyu mubumbe. Yavuze ko iyo mirambo yabonetse i Cusco, muri Peru mu 2017 kandi isuzuma hakoreshejwe carbon ryerekanye ko iyo mirambo imaze imyaka igera ku 1,800.
Umwimerere w’ibi byerekanywe wakemanzwe cyane n’abahanga muri siyanse, kandi Maussan ubwe mbere yigeze gutangaza iby’ubuzima ku yindi mibumbe ariko biragenzurwa, biranyomozwa.
Umuhanga muri siyanse wa NASA, Dr David Spergel, yabwiye BBC ati: "Natange ibyo bimenyetso ku isi y’abahanga muri siyanse maze turebe ibirimo."
Umwirondoro wa ‘boss’ mushya wa UFO ni ibanga
Umwirondoro w’umuyobozi mushya wa UAP muri NASA kugeza ubu ni ibanga.
Amakuru arambuye kuri uwo mwanya n’umushahara w’uwukora birinze kubitangaho amakuru yeruye mu kiganiro cyo kuwa kane, nubwo bwose NASA yari yavuze ko izakorera mu mucyo mu bushakashatsi kuri (Unidentified Anomalous Phenomena, UAP).
Impamvu imwe ishoboka yaba ari ukurinda uwo mukozi mushya kwibasirwa gushobora kuva kuri rubanda.
Dr Daniel Evans, wungirije umukuru w’ushinzwe ubushakashatsi muri NASA, yavuze ko abagize inteko y’ubushakashatsi kuri UAP "bakanzwe bya nyabyo".
Yavuze ko NASA ifata umutekano w’iryo tsinda nk’ikintu "gikomeye cyane" kandi ko ibyo bikangisho byagize uruhare mu mwanzuro wo kudatangaza izina ry’ukuriye ubushakashatsi bushya kuri UAP.
NASA igiye gukoresha AI
Iyi raporo ya NASA ivuga ko Artificial Intelligence hamwe n’ubuhanga buzwi nka ‘machine learning’ – iri ni ishami rya AI na siyanse ya za mudasobwa ryibanda ku gukoresha data na algorithms mu kwigana uburyo abantu biga ibintu, buhoro buhoro bakagenda banoza imikorere – ari "ibikoresho by’ingenzi" mu kubona no kumenya UAPs.
Abantu nabo bafatwa "ingenzi mu gusobanukirwa UAP".
NASA, ivuga ko imwe mu mbogamizi ikomeye ifite ari ukumenya no kumva neza UAPs ari ukubura kw’amakuru (data), irashaka kuziba icyo cyuho ikoresheje tekinike izwi yo gusakuma amakuru yose, hose.
Ibyo birimo "gukoresha applications zisanzwe zo kuri smartphone" n’andi makuru menshi cyane ashobora gufatwa na za telephone "z’abantu benshi bakunda kwitegereza ku isi yose".
Kugeza ubu nta buryo bwemejwe buriho bwo gukusanya no gushyira hamwe amakuru ya rubanda kuri UAPs, nk’uko iyi raporo ibivuga, "ibitera kunyanyagira kw’amakuru, n’amakuru atuzuye".
Hari ibintu byinshi bimaze kuboneka mu kirere cy’isi kugeza ubu abahanga batarasobanukirwa ibyo ari byo, aribyo bise Unidentified Anomalous Phenomena cyangwa UAP
Muri iki cyumweru uyu mugabo yasobanuye yasobanuriye Inteko ya Mexique ko ibisigazwa by’imirambo ibiri yerekanye atari iby’abantu bo ku isi
Jaime Maussan yavuze ko ko ari ibisigazwa bya ’alien’ yo mu myaka igera ku 1800
Yavuze anerekana ko ibi binyabuzima byari bifite intoki eshatu
BBC