Ni muntu ki? Sylvia Bongo wabaye ‘First Lady’ imyaka 14 ubu akaba ari muri gereza nkuru ya Libreville

Sylvia aracyari mushya muri gereza nkuru ya Libreville nyuma yo koherezwa gufungirwayo mu ijoro ryo kuwa gatatu. Imwe mu nkuru zikigarukwaho kuva ejo kuwa kane. Gereza si inzu imenyerwa, cyane cyane ku mugore wamaze imyaka 14 mu bushorishori bw’ubutegetsi.

Nyuma yo kumvwa n’ubugenzacyaha mu muhezo wamaze amasaha hafi 12 kuwa gatatu, aho Sylvia Bongo yahujwe na Brice Laccruche Alihanga wahoze ari umukuru w’ibiro bya perezida wa Gabon, bahise bategeka ko ajyanwa muri gereza by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa mu minsi 10.

Brice Laccruche-Alihanga wafunzwe mu 2019 ahamijwe ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, bivugwa ko yatanze ibimenyetso byatumye Sylvia adakomeza gufungirwa iwe, ibinyamakuru muri Gabon bihwihwisa ko kubonana ko kuwa gatatu kwaranzwe no guterana amagambo bikomeye.

Sylvia yari asanzwe afungiwe iwe mu rugo kuva tariki 30 Kanama (8) umugabo we Ali Bongo yahirikwa ku butegetsi, akekwaho kunyereza umutungo wa rubanda wa miliyari z’ama-CFA, iyezandonke, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Ntabwo aragira icyo avuga kumugaragaro kuri ibi birego.

Rimwe na rimwe Sylvia yatangazaga amakuru ku muryango we, aha ari kumwe n’abana babo batatu

Umunyamategeko we Francois Zimeray yamaganye icyemezo cyo kumwohereza muri gereza nkuru, asubirwamo avuga ko ari icyemezo kinyuranyije n’amategeko.

Mu 2019, bivugwa ko Sylvia yari inyuma y’umugambi ukomeye wo kurwanya ruswa wiswe ‘Operation Scorpion’ wafungishije benshi mu bategetsi muri guverinoma barimo na Alihanga.

Sylvia yasanze muri gereza nkuru ya Libreville umuhungu we Noureddin Bongo Valentin wafunganywe na bamwe mu bandi bari hafi y’ubutegetsi nyuma y’uko agatsiko k’abasirikare gahiritse se.

Abunganira Sylvia Bongo bari baratanze ikirego mu Bufaransa – igihugu afitiye ubwenegihugu – bavuga ko yambuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko uburenganzira bwo kwidegembya.

Umufaransakazi wakuriye muri Africa

Sylvia Aimée Marie Valentin, amazina ye ya mbere, yavukiye i Paris mu 1963, igice kinini cy’ubuto bwe akimara muri Cameroun na Tunisia kubera umwuga wa se.

Ikinyamakuru Le Parisien kivuga ko se yari umushabitsi wakuriye kompanyi ikomeye y’ubwishingizi muri Afurika yitwa Omnium Gabonais d’Assurances et de Réassurances (Ogar).

Umuryango we wagiye gutura muri Gabon mu 1974 aho Sylvia yize amashuri yisumbuye, nyuma ajya mu Bufaransa kwiga kaminuza ibijyanye no gucunga za kompanyi mbere yo kugaruka muri Gabon aho yayoboye kompanyi y’ubucuruzi.

Ku myaka 25, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Gabon, Sylvia yashinze kompanyi ye yo gucunga imari, muri icyo gihe nibwo yahuye na Ali Bongo, umwe mu bana b’uwari perezida Omar Bongo.

Sylvia na Ali bahise bashyingirwa mu mwaka wakurikiyeho.

Bafitanye abana batatu: Noureddin na Jalil babyaranye, na Bilal bakiriye mu bana babo mu 2002. Ali Bongo we yari asanganywe undi mwana w’umukobwa witwa Malika yabyaranye n’undi mukobwa mbere.

Kuva umugabo we yagira ikibazo ku bwonko, bivugwa ko Sylvia ari mu bategekaga byose mu gihugu

Kuva mu 2009, umugabo we yabaye perezida wa Gabon.

Kuva icyo gihe, Sylvia yashyize ingufu mu bikorwa bireba umuco, amagara, n’umuryango muri Gabon. Akaboneka mu bikorwa byo gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’indwara nka SIDA na Malaria.

Mu 2011 yashinze Fondation Sylvia Bongo Ondimba, igamije “gufasha abanyantege nke ku isi yose” nk’uko bivugwa n’urubuga rw’iki kigo.

Biciye muri iki kigo yafashije abaturage ba Gabon mu kubaha inzitiramubu, imbago n’amagare y’abagendana ubumuga, yubaka izina mu bikorwa by’ineza, no ku mbuga nkoranyambaga aho ubwe yatangazaga ibyo bikorwa, guhura n’abantu bo hanze, ibihe bwite n’umuryango we, no gushyigikira umugabo we.

Muri Kanama(8) ubwo umugabo yarimo yiyamamariza manda ya gatatu, Sylvia yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Ni umugabo wanjye, inshuti yanjye magara, umubyeyi mwiza kandi sekuru w’abana ariko kandi ni umugabo w’impano, indangagaciro, icyerekezo no kwemeza.”

Nubwo benshi bashidikanyaga ku magara ya Ali Bongo, Sylvia yariho ashishikariza abanya-Gabon gutora bwa gatatu umugabo we, kandi niwe koko watangajwe ko yatsinze amatora aheruka, ataravuzweho rumwe, agatsiko ka gisirikare gakuriwe na Gen Brice Oligui Nguema wahoze arinda Ali Bongo kahise kamuhirika mu gihe yari atararahirira iyo manda ya gatatu.

Ubushyamirane na muramukazi we

Mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bw’umugabo we, Sylvia ubu w’imyaka 60, we n’umuhungu we Noureddin kenshi bagarukaga mu birego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, sosiyete sivile, na bimwe mu binyamakuru byaho ko kuva Ali Bongo yagira ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu bwonko ari bo bategeka ibiba byose.

Pascaline Bongo Ondimba, mushiki wa Ali Bongo, yahoraga ashinja Sylvia gucamo ibice umuryango mugari wabo no gutakaza ingufu kwa musaza we, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ko Sylvia yatanyije Ali n’abari aba hafi ye, barimo na nyina.

“Mu gihe ingufu za Sylvia ziyongeraga, iza Pascaline zaragabanukaga. Igihe kimwe, [Pascaline] yari afite ijambo mu kwemeza abagize guverinoma. Siko byari bikimeze mbere ya coup d’état”, nk’uko umwe mu bari hafi y’ubutegetsi yabibwiye kiriya kinyamakuru.

Iyo mibanire hagati ya ‘First Lady’ na muramukazi we yatumye bamwe bavuga ko Pascaline ari mu bateguye coup d’état kuri musaza we. Gusa abo hafi ye bahakanye ibi.

Sylvia yamaze imyaka 14 ari ’First Lady’ wa Gabon kandi ushyigikira umugabo we

Kuva mu ngoro ujya muri gereza

Sylvia Bongo nubwo yari amaze ukwezi kurenga afungiye iwe mu rugo, ni mu ngoro ikaba n’urugo bwite rw’uwari umukuru w’igihugu, aho bivugwa ko Ali Bongo – uretse kuba yarahiritswe - acyubashywe n’abamuhiritse, bareka agasurwa, akabona ibyo akeneye, kandi akaba yemerewe kujya aho ashaka.

Nubwo Sylvia yari yarambuwe uburenganzira bwo kwidegembya, gufungirwa iwe kuri bamwe ntibyari igihano cyagereranywa no kujugunywa muri gereza.

Ibinyamakuru muri Gabon bivuga ko guhuza Sylvia Bongo na Brice Laccruche-Alihanga byari “ikintu kitanejeje” kuri Sylvia – ukekwaho uruhare mu gufungisha Brice mu 2019.

Nyuma y’amatora yo mu kwa munani ibintu byarahindutse

Gabon Media Time ivuga ko uko guhuzwa kwabo n’ubugenzacyaha ko kuwa gatatu kwatangiye ku manywa kukarangira saa saba z’ijoro, ryahise riba ijoro rya mbere Sylvia yaraye muri gereza.

Brice ubu utakiri igikomerezwa nka mbere, nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, yagize imbaraga zo kureba mu maso no gushinja uyu ‘wari nka nyirabuja’ uvugwaho ko ari we wamukuje ku mwanya, akanamufungisha.

Inkuru yo gufungwa kwa Sylvia, ni imwe mu zikomeye zavuzwe cyane muri Africa n’Iburayi ejo kuwa kane, ku mbuga nkoranyambaga muri Gabon abaturage baho bavuga ko nubwo n’ubundi umuntu ukomeye afungwa nk’ukomeye, “ariko uko iri kose gereza itandukanye n’ingoro y’umukuru w’igihugu” nk’uko umwe mu bakoresha urubuga X, rwahoze ari Twitter, yabyanditse avuga kuri iyi nkuru.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo