Byavuzwe ko ari bumwe mu bujura butangaje bwa banki bwabaye mu Budage mu myaka ya vuba aha.
Mu mpera z’icyumweru cyari cyuzuyemo ituze, nyuma gato ya Noheli ishize, itsinda ry’abajura binjiye muri banki iri ku muhanda munini mu mujyi wa Gelsenkirchen mu burengerazuba, bacukura umwobo mu rukuta rwayo bakoresheje ibikoresho byo gucukura byo mu nganda.
Bafunguye udusanduku tw’ububiko tw’amafaranga turenga 3.000, bakuramo amamiliyoni y’amayero baranduruka.
Ku bakiriya ba banki, bamwe banki bavuze ko babuze amafaranga yabo bizigamiye, naho banki ivugako usibye n’amafaranga abo ’benengango’ batwaye n’ibintu by’agaciro, mu bujura bwateje uburakari, urujijo n’agahinda.
Ni gute ibikoresho byo gucukura bitashoboye kumvikana, kandi ni gute abajura bamenye neza aho ubutunzi bwari buri?
Ese uburyo bwo kurengera umutungo bwa banki bwari buke?
Abashinzwe iperereza bavuze ko bishoboka ko abajura bashobora kuba barinjiye muri banki baturutse aho imodoka ziparika iruhande rwa banki.
Bemeza kandi ko bashoboye kumena urukuta ruri hejuru y’inyubako y’amagorofa menshi; kandi bemeza ko abajura binjiye bakoresheje urugi ruri iruhande rw’aho imodoka ziparika.
Mubusanzwe ngo uru rugi ntirushobora gukingurwa uturutse inyuma mu bihe bisanzwe. Ariko, abajura babashije kwinjira.
Bavuye aho, polisi itekereza ko aba bajura bashoboye kunyura ku nzego zitandukanye z’umutekano berekeza mu cyumba cy’ububiko kiri ku igorofa ryo hasi rya banki, hafi y’aho hantu habikwa ibintu, ariko ntihagire ukeka ko ari abajura.
Bashyizemo ibikoresho byo gucukura, bakora umwobo wa santimetero 40 mu rukuta rugana mu cyumba cy’ubukorikori, aho amasanduku y’ubutunzi yabikwaga.
Nk’uko abategetsi babivuga, ibi bishobora kuba byarabaye hagati yo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza(12)na kuwa Mbere tariki ya 29 Ukuboza (12).
Bemeza kandi ko abo abajura bari hafi gufatwa mbere gato yuko bagera mu bubiko.
Nyuma gato ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku ya 27 Ukuboza(12), ishami rishinzwe kuzimya umuriro rya Gelsenkirchen n’isosiyete yigenga ishinzwe umutekano babonye umuburo ko hari umuriro kuri banki.
Uko kuburira gushobora kuba kwarakozwe n’abajura ku bw’impanuka.
Polisi n’abazimya umuriro 20 bageze kuri banki saa kumi nebyiri n’iminota 15, ariko "nta kimenyetso na kimwe cy’ibyangiritse basanze," nk’uko itangazo rya polisi ribivuga.
Abazimya umuriro ntibashoboye kwinjira muri banki kubera ko urugi rwari rwafunzwe n’icyuma gifunga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Herbert Reul, yavuze ko bageze aho byabereye batabonye umwotsi, impumuro y’umuriro cyangwa ibyangiritse bigaragara, bityo bakeka ko ari inzogera itari yo - nubwo byari ibintu bidasanzwe.
Yongeyeho ko polisi nta cyemezo yari ifite cyo gusaka muri banki icyo gihe, kuko yari akazi k’ishami rishinzwe kuzimya umuriro, kandi ko bari bakeneye icyemezo cy’urukiko.
Nyuma yo kwinjira ahabikwa imari, abo bajura bafunguye amasanduku agera ku 3.250 yose bafata amafaranga, zahabu n’ibindi bintu by’agaciro.
Inyandiko za mudasobwa zagaragaje ko agasanduku ka mbere kamenetse saa yine n’iminota mirongo ine n’itanu za mu gitondo ku ya 27 Ukuboza(9), naho aka nyuma saa munani n’iminota mirongo ine n’ine z’a nimugoroba.
Ntibiramenyekana neza impamvu ’system’ iburira kandi itanga amakuru itakoraga muri uwo mwanya.
Abatangabuhamya bavuze ko babonye abagabo bitwaje imifuka minini mu ijoro ryo ku ya 28 Ukuboza(12) bava kuri Banki.
Abakiriya bamwe, barimo n’abibwe zahabu na feza nyinshi, bareze banki ibirego, bayishinja kugambanira icyizere cyabo.
BBC











/B_ART_COM>