Umukobwa watowe nka Miss USA muri Nzeri (9) 2023, yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya, avuga ko icyemezo yafashe mu nyungu z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Noelia Voigt yanditse kuri Instagram ati: “Imbere muri njye nzi ko iyi ari intangiriro nshya yanjye, kandi nizeye ko nzakomeza kubera abandi urugero rwo gukomera, gushyira imbere ubuzima bwawe bwo mu mutwe, kwivuganira no kuvugira abandi ukoresheje ijwi ryawe, no kudatinya icyo ejo hahishe, nubwo cyaba kidasobanutse.”
Noelia w’imyaka 24 wo muri leta ya Utah, ubwo yatorwaga yabaye umunyamerika wa mbere ukomoka muri Venezuela ubaye Miss USA, nk’uko abivuga muri iryo tangazo.
Uyu mukobwa yanditse ko abona neza ko uku kwegura kwe “gutungura benshi” kandi ko ari “icyemezo gikomeye kwegura”.
Mu itangazo bashyize kuri Facebook, ikigo gitegura Miss USA cyavuze ko “twubashye kandi dushyigikiye icyemezo cya Noelia cyo kwegura”.
Iki kigo kivuga ko kimushyigikiye kuko “amagara meza y’abafite ikamba ni yo aza imbere, kandi ubu turumva neza uburyo akeneye gushyira aye imbere muri iki gihe.”
Iki kigo kivuga ko vuba kizatangaza uzaba asimbuye Noelia by’agateganyo kuri uwo mwanya.
Savannah Gankiewicz w’i Hawaii wari wabaye igisonga cya mbere iruhande rwa Noelia, ni we mukandida uhabwa amahirwe yo guhita aba Miss USA.
Ubwo yahatanaga muri Nzeri ishize, Noelia yavuze ku kamaro k’inkomoko ye kandi yizeza kuzatanga umusanzu mu guhuza amoko atandukanye aba muri Amerika.
Mu itangazo rye, Noelia yavuze ko yishimira akazi ke na Smile Train, ikigo cyigenga gitanga gukosora mu kubaga abana bavukanye ibibari, no kwamagana kwibasira abantu kubera abo ari bo, uburenganzira bw’abimukira n’ibindi.
Mu gihe yishimira akazi yakoze n’umusaruro yatanze mu mezi amaze ari Miss USA, Noelia Voigt yavuze ko ikiruta ibindi ari amagara ye.
Ati: “Ntuzigere ushyira mu kaga ubuzima bwawe n’ubuzima bwo mu mutwe. Amagara yacu ni bwo bukungu bwacu”.
Miss USA ni irushanwa ry’ubwiza rimaze imyaka irenga 70. Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yahoze ari we nyiri Miss Universe Organization, ikigo gitegura amarushanwa ya Miss Universe, Miss USA na Miss Teen USA. Trump yagurishije icyo kigo mu 2015.
BBC