Minisitiri wo mu Burusiya wari wirukanwe na Putin yasanzwe yapfuye

Urwego rw’ubugenzacyaha rw’Uburusiya ruvuga ko uwahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu Roman Starovoit yasanzwe yapfuye, uko bigaragara bitewe n’igikomere giturutse ku kwirasa.

Mbere yaho ku wa mbere, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yari yamwirukanye.

Nta mpamvu yatanzwe yatumye Starovoit yirukanwa ndetse uwari Minisitiri wungirije wo gutwara abantu n’ibintu Andrei Nikitin yatangajwe nyuma yaho gato ko ari we umusimbuye.

Ubugenzacyaha bw’Uburusiya bwavuze ko burimo gukora ngo bumenye uko byagenze.

Starovoit yari yagizwe Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Gicurasi (5) mu mwaka wa 2024.

Mbere yaho, Starovoit yari Guverineri w’akarere ka Kursk mu gihe kigera ku myaka hafi itandatu, kugeza muri Gicurasi mu 2024.

Ako karere kafashwe igice kimwe n’ingabo za Ukraine muri Kanama (8) mu 2024, mu gitero gitunguranye.

Mu gihe cya vuba aha gusa gishize ni bwo Uburusiya bwashoboye kwirukana ingabo za Ukraine muri ako karere, nubwo mu mpera ya Kamena (6) uyu mwaka, Ukraine yavuze ko ikigenzura igice gito cy’ubutaka bw’imbere mu Burusiya.

Aleksey Smirnov, wasimbuye Starovoit, yamaze akanya gato gusa kuri uwo mwanya. Yatawe muri yombi muri Mata (4) uyu mwaka, nyuma ashinjwa kunyereza amafaranga ya leta yari agenewe kubaka ubwirinzi ku mupaka na Ukraine.

Igitangazamakuru Kommersant cyo mu Burusiya cyatangaje ko Starovoit yari ari hafi kujyanwa muri urwo rubanza nk’uregwa.

Ntibizwi neza igihe Starovoit yapfiriye.

Andrei Kartapolov, umukuru w’akanama ka gisirikare mu nteko ishingamategeko y’Uburusiya umutwe w’abadepite, yabwiye igitangazamakuru RTVI cyo muri icyo gihugu ko urupfu rwe "hashize igihe kirekire" rubaye.

Mbere yaho ku wa mbere, mbere yuko urupfu rwa Starovoit rutangazwa, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin), Dmitry Peskov, yahaswe ibibazo n’abanyamakuru ku kumenya niba iyirukanwa rya Starovoit ryari risobanuye ko Putin yamutakarije icyizere kubera ibyabereye mu karere ka Kursk.

Peskov yasubije ati: "Gutakarizwa icyizere biravugwa iyo habayeho gutakarizwa icyizere. Imvugo nk’iyo ntiyakoreshejwe [mu itegeko-teka ryasohowe na Kremlin]."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo