Menya Kendrick Lamar, umuhanzi w’icyamamare ugiye gutaramira i Kigali

Wari uzi ko impano ya Kendrick Lamar yavumbuwe afite imyaka 16? Iyi nkuru irakunyuriramo bimwe mu bizwi kuri uyu muhanzi wa rap uherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi 50 b’ibihe byose ba rap muri Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 36, yavukiye mu gace kitwa Compton muri leta ya California muri Amerika, yitwa n’ababyeyi be Kendrick Lamar Duckworth, ubu afite izina ry’akabyiniriro rya King Kendrick, ariko ntiyaritangiranye, rwari urugendo rurerure mbere y’uko agera aho ageze ubu.

Kendrick Lamar yageze i Kigali kuwa kabiri mu gitondo, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yitezwe gutaramira i Kigali muri BK Arena mu gitaramo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica.

Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda na Zuchu wo muri Tanzania nabo bitezwe muri iki gitaramo gishishikaje urubyiruko rwinshi n’abakunda imyidagaduro mu Rwanda.

Lamar yemeye gutaramira iri serukiramuco MoveAfrica rigiye kuba bwa mbere, rikazajya rigaruka ku buryo bwo “gukemura ubusumbane ku isi mu guhanga imirimo n’amahirwe y’ishoramari ku rubyiruko rw’uyu mugabane” nk’uko itangazo ry’abariteguye ribivuga.

Kendrick Lamar nawe yazamuwe n’impano ye nyuma yo kubona amahirwe meza yo kuyiteza imbere.

Mu myaka 10 ishize ariho azamuka yashyize hasi imirongo ya rap ati: "I’m Makaveli’s offspring, I’m the King of New York, King of the Coast; one hand I juggle ’em both", ni mu ndirimbo Control yakunzwe cyane ahuriyemo na Big Sean, muri yo akomoza ku yandi mazina kuva kuri Drake kugeza kuri J.Cole. Ubuhanga mu kwikururira abafana n’abakurikira muzika.

Urugendo rwe rwakomeje kuzamuka neza, kugeza umwaka ushize aho yiganje cyane mu gutwara ibihembo bya Grammy nyuma y’imyaka hafi 10 ari umuraperi urimo kwigaragaza cyane.

Kendrick Lamar ni inde ?

Nyuma y’uko amenyekanye cyane kubera indirimbo ye ya mbere yakoreye mu nzu ikomeye itunganya muzika yitwa Aftermath Entertainment, benshi bitiriye Dr Dre washinze iyo nzu, ko ari we wavumbuye impano ya Kendrick Lamar.

Ariko imyaka irindwi mbere y’uko Dr Dre amufata, uwitwa Anthony "Top Dawg" Tiffith nawe utunganya muzika yari yarabonye impano ya rap y’umusore wari ufite imyaka 16 aririmba yitwa K.Dot.

Mixtape ya Lamar ya mbere mu 2004 yari ihagije ngo Top Dawg Entertainment (TDE) ya Anthony Tiffith ihe uyu musore amasezerano mu 2005.

Kendrick Lamar n’umukunzi we ntibakunze gushyira ubuzima bwabo hanze, gusa bizwi ko bafite abana babiri

Mu 2012 nibwo Dr Dre yahaye amasezerano Lamar amwinjiza mu nzu Aftermath Entertainment yashinze mu 1996 yazamuye cyane abandi bahanzi bazwi nka Eminem, 50 Cent, The Game, Silk Sonic, Busta Rhymes n’abandi. Ariko Lamar yakomeje no gukorana muzika na TDE ya Anthony

J.Cole, umwe mu bahanzi b’abahanga mu njyana ya Rap, umuhanzi kandi ukina Basketball ndetse wayikinnyeho mu Rwanda by’igihe gito mu 2021, muri uwo mwaka ni nabwo yahishuye ko ari we wasabye Dr Dre kuzana Kendrick Lamar muri Aftermath Entertainment.

Mu kiganiro yagiranye na Kevin Heart umwaka ushize, Dr Dre yagize ati: “Sinjye washimwa ko nazamuye Kendrick Lamar, uyu muhanzi yarabyikoreye ubwe, ni umuhanga bidasanzwe.”

Bimwe muri muzika ya Kendrick Lamar

Lamar watangiye muzika yitwa K.Dot kugeza ubu afite albums eshanu zo muri studio, ‘compilation album’ imwe, extended play (EP) imwe, mixtapes eshanu, n’indirimbo ziri zonyine 65 zirimo 44 yakoranye n’abandi bahanzi, nk’uko biri ku rubuga rwe.

Albums ze ni;

  • Section.80 (2011),
  • Good Kid, M.A.A.D. City (2012),
  • To Pimp a Butterfly (2015)
  • DAMN (2017)
  • Mr. Morale & the Big Steppers (2022)

Dr Dre (ibumoso) avuga ko Kendrick Lamar (iburyo) ari umuhanzi w’umuhanga bidasanzwe

Umwaka ushize iyi album ye yo mu 2022 yatwaye igihembo cya Grammy nka album ya rap y’umwaka.Lamar azwiho imirongo ya rap y’amagambo y’imbamutima zikomeye anogera amatwi anyuzemo agacengera imitima y’abayumva.

Mu ndirimbo ze zose indirimbo yitwa “HUMBLE” yasohoye mu 2017 niyo y’uyu muhanzi yageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100, kandi kugeza ubu iyi ndirimbo niyo ye yacuranzwe cyane kuri Spotify na YouTube.

Kendrick Lamar amaze gutwara ibihembo bya Grammy 17, ubu ni uwa gatatu inyuma ya Jay-Z na Kanye West bo bafite 24 buri umwe, mu gihe inyuma ye hari abahanzi nka Eminem (ufite 15), Pharrell Williams (11), cyangwa Lauryn Hill (8), abandi nka Dr Dre, Childish Gambino, na Lil Wayne nabo baza inyuma ye mu 10 ba mbere bafite Grammys nyinshi.

Icyamamare Lamar

Muri Amerika, kugira ngo umenye ko umuhanzi akomeye koko ushobora kubibwirwa n’uko yaririmbye hagati y’ibice bibiri by’umukino wa nyuma w’imbaturamugabo wa shampiyona ya Football y’abanyamerika uzwi nka Super Bowl.

Kuri Diana Ross, Bruce Springsteen, Michael Jackson, Maroon 5, Katy Perry, Beyoncé, Jennifer Lopez, Britney Spears n’andi mazina akomeye muri muzika, ongeraho na Kendrick Lamar.

Kendrick Lamar n’umukunzi we Whitney bivugwa ko bari kumwe kuva bakiri bato

Umwaka ushize Lamar n’abandi bahanzi nka Dr. Dre, Snoop Dogg, Eminem, Mary J. Blige, na 50 Cent bakoze ‘performance’ y’ikirenga hagati mu mukino wa Super Bowl i Los Angeles, n’ubu benshi bavuga ko yakoze amateka.

Iryo joro Lamar wariho aririmbira mu mujyi anavukamo, yanaryohewe no kubona ikipe y’iwabo Los Angeles Rams itwara igikombe kizwi nka Lombardi trophy uwo munsi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibinyamakuru Billboard na Vibe byashyize Kendrick Lamar mu bahanzi 50 bakomeye ba rap b’ibihe byose.

Umuhanzi w’ikamba ry’amahwa

Ku gifuniko cya album ye iheruka Mr. Morale & The Big Steppers, Lamar aboneka yambaye ikamba ry’amahwa, kandi kuva ubwo yakunze kuboneka aririmba aryambaye.

Grammy.com isubiramo Dave Free ukorana bya hafi na Lamar mu guhanga ibishya avuga ko iryo kamba ari “uburyo bwo mu mana bwo gusobanura intekerezo z’iwabo mu bwana bwe”.

Ikinyamakuru Vogue kivuga ko ikigo Tiffany & Co. aricyo cyakoze iryo kamba ririho uduce duto twa diyama tugera ku 8,000 kandi byafashe amasaha 1,300 mu kuritunganya.

Lamar ni umugabo udakunda gushyira ubuzima bwe bwite hanze. People Magazine ivuga ko kuva mu myaka myinshi ishize Lamar azwiho gusa fiancée we Whitney Alford. Bakundanye kuva bakiri mu myaka cumi na, ubu bafitanye abana babiri – umukobwa Uzi, n’umuhungu, Enoch.

Kuva Lamar yasohora album ye Mr. Morale & the Big Steppers nibwo Whitney Alford yatangiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ibindi ku buzima bwe na Lamar n’abana babo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo