Abantu babiri ba nyuma baheruka kumanikwa mu gihugu cya Iran bashobora kuba ari Mehrdad Karimpour na Farid Mohammadi, banyonzwe mu mpera za Mutarama uyu mwaka wa 2022 dushoje.
Karimpour yari amaze imyaka 32 avutse mu gihe Mohammadi we yari afite imyaka 29. Bombi bashinjwaga n’ubutegetsi bwa Iran icyaha cy’uburaya, aho bamaze imyaka itandatu barakatiwe igihano cy’urupfu, nk’uko urubuga rwa interineti rw’Impirimbanyi z’Uburenganzira bwa Muntu mu gihugu cya Iran (HRAI), rusanzwe rutangaza amakuru ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu muri Iran, rubitangaza.
Kuko bigoye cyane kumenya imibare nyayo ntibyoroshye kumenya niba Mehrdad na Farid ari bo baheruka kugirwaho ingaruka n’ibintu nk’ibi vuba aha, ariko igishoboka ni uko batazaba aba nyuma.
Muri Nzeri iheruka, abagore babiri babana bahuje ibitsina, Zahra Sedighi Hamadani na Elham Choubdar, na bo bakatiwe igihano cy’urupfu muri Iran ku birego byiswe ibya “ruswa” no gucuruza abantu. Ubu ntibiramenyekana igihe icyo gihano cyamaganiwe kure n’Umuryango w’Abibumbye kizashyirirwa mu bikorwa.
Mu Ntara ya Bauchi, mu Majyaruguru ya Nigeria, urukiko rwa Kiyisilamu rwakatiye abagabo batatu igihano cy’urupfu batewe amabuye ku mpamvu y’uko bijandika mu rukundo ruganisha ku ihuzabitsina hagati y’ababihuje. Hari mu kwezi kwa Nyakanga, nubwo nta kizwi niba icyo gihano kizashyirwa mu bikorwa.
Kugirana umubano ushingiye ku ihuzabitsina n’umuntu mufite ibimeze kimwe gushobora guhanishwa igihano cy’urupfu mu bihugu 11 ku isi hose, nk’uko amakuru ava mu mashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu abyerekana.
Ukubana hagati y’abahuje ibitsina kwitwa “icyaha” ndetse guhabwa amazina atandukanye bitewe n’igihugu runaka, urugero “icyaha kitari icya kamere”, “sodoma” cyangwa “ibikorwa by’ubutinganyi”.
Igihano kandi gishyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye: kumanikwa, gucibwa umutwe cyangwa guterwa amabuye. Muri bimwe mu bice by’isi, bikoreshwa cyane ku bagabo.
Mu bihugu bitandatu ari byo Brunei, Iran, Mauritania, Nigeria, Arabiya Sawudite na Yemen- hari ibihamywa n’amategeko ko igihano cy’urupfu ari igihano kigenwa n’itegeko rihana ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina.
Ibi byasobanuwe mu bitabo by’amategeko ahana, nubwo ku ruhande rwa Nigeria, ari intara 12 nsa zo mu majyaruguru zemera icyo gihano, na ho muri Brunei ho harasabwa ko iki gihano cyaba gihagaritswe by’agateganyo.
Mu bindi bihugu bitanu-Qatar, Afghanistan, Pakistan, Somalia n’Ubwami Bwishyize Hamwe bw’Abarabu (UAE)- igihano cy’urupfu kirashoboka, ukurikije uko sharia cyangwa amategeko ya Kiyisilamu asobanura, nubwo bitari ukuri gushingiye ku itegeko ndetse mu rukiko kikaba gishobora kurwanishwa ingingo z’amategeko, nk’uko ishyirahamwe ry’abaryamana n’ababana bahuje ibitsina ya ILGA World ribivuga.
Iran na Arabiya Sawudite
Iran na Arabiya Sawudite ni byo bihugu byifashisha inshuro nyinshi itegeko ryo kumanika abaryamana bahuje ibitsina, nk’uko Julia Ehrt, umuhuzabikorwa wa ILGA World, yabibwiye BBC Mundo.
Icyakora, mu bihugu bikoresha icyo gihano, biragoye kumenya umubare w’ibigishyira mu bikorwa. Uretse aba babihamijwe muri Iran, hari imibare yo muri Mata 2019 yerekana ko nibura abagabo batanu bamanitswe muri Arabiya Sawudite ku bw’ibyo bikorwa.
Nk’uko inyandiko zabonywe na CNN zibihamya, umwe mu bagabo bahamijwe ubitinganyi, yemeye nyuma yo gutotezwa kuba yaragiranye umubano mpuzabitsina n’abandi bane.
Qatar yakiriye igikombe cy’isi, igihano cy’urupfu ku babana bahuje ibitsina gishobora gutangwa ariko biri mu magambo masa.
Uretse igihano cy’urupfu, mu bihugu 68 ku isi birabujijwe kwijandika mu bikorwa by’ababana bahuje ibitsina, bikaba bishobora guhanishwa ibihano by’igifungo cyo kuva ku mezi make kugera ku myaka myinshi, cyangwa igihano cyo guhatirwa ibiboko mu ruhame. Icyakora, ni imibare igenda igabanuka buri mwaka, nk’uko Julia Ehrt abivuga.
“Hari ibigenda bihinduka ku ngingo cy’ibihano, ibintu biragenda biba byiza, kandi iki ni icyerekezo tubona mu myaka ya vuba aha ndetse no mu binyacumi bike by’imyaka ishize,” ni ko uyu muhuzabikorwa wa ILGA World abivuga.
Mu myaka icumi iheruka, ibihugu 16 byaretse gushinja ibyaha abantu babana bahuje ibitsina, na byo bikaba ari Antigua na Barbuda, Saint Kitts na Nevis, Angola, Mozambike ndetse na Singapore ibiheruka.
Karayibe, ni urugero, ni cyo gice cyonyine ku mugabane wa Amerika gihana abantu babana bahuje ibitsina, nubwo hari abatangiye inzira z’amategeko barwanya ibyo bihano. Indonesia na yo rwose yahagaritse guhana bene aba bantu.
Nk’uko ILGA ibivuga, ibihugu 63 mu bigize Umuryango w’Abibumbye ubu bifite amategeko ahana ababana bahuje ibitsina, wongeyeho uduce tubiri tutigenga: Gaza n’Ibirwa bya Cook. Gusa, ibindi bihugu bibiri, Misiri na Iraq birabahana nubwo nta tegeko bikurikiza. Indonesia ni nomero 68, nubwo bitaramenyekana uburyo mu mategeko yayo mashya bizobanurwa.
Ishusho imwe idashushe kimwe
Nubwo amashyirahamwe yemera ko ibintu byagiye biba byiza ku isi hose ku ngingo y’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina (LGTBI), ishusho ntisa.
Ku mugabane w’Afurika aho ibihugu 35 bifata ubutinganyi nk’icyaha “na none hafatwa nk’ahantu hagoye kuba ku bantu ba LGTBI”, biragaragara ko hari intambwe igaragara yatewe mu by’ukuri, nk’uko bivugwa na Alistair Stewart, umukuru w’ibikanyandiko n’ubushakashatsi muri Human Dignity Trust, ishyirahamwe ritanga ubufasha mu by’amategeko rikorera mu Bwongereza.
Stewart avuga Angola. Lesotho, Botswana, Mozambike na Seychelles nk’ibihugu byaretse guhana ubutinganyi.
Icyakora, Ghana, aho bitemewe n’itegeko, ifite itegeko rishya rigenda rikagera kure kurutaho, ritihanganira ababana bahuje ibitsina gusa ahubwo rinibasira abashobora kwigaragaza gusa nk’ababana bahuje ibitsina cyangwa abagaragaje ko bashyigikiye ishyirahamwe rya LGTBI.
Nibiramuka bikomeje, abagize imiryango, abakoresha, abakodesha cyangwa inshuti z’ababana bahuje ibitsina bashobora kujya bashinjwa bakanahamywa icyaha igihe bizagaragara ko batatanze amakuru mu butegetsi.
Uburusiya mu minsi ishize bwemeje itegeko ryo kongera ibihano bikakaye ku cyo bwita “icengezamatwara y’abatinganyi.”
Nubwo uko amategeko ateye ndetse n’uko imico y’imiryango migari bitandukanye igihugu ku kindi, nk’uko impirimbanyi ya Human Dignity Trust ibivuga, abatemera uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina bakoresha amagambo n’ibitekerezo bimwe, kandi ibi bigaragara mu kuri ko itegeko rikurikizwa muri Ghana risa cyane ku birigize n’itegeko riherutse kwemezwa mu Burusiya.
Iradukunda Samson
/B_ART_COM>