Maroc irimo gusiganwa n’igihe ngo irokore abaheze munsi y’ibisigazwa by’ibyabasenyukiyeho kubera umutingito w’isi wo ku wa gatanu, mu gihe abashinzwe ubutabazi bwihuse barimo kugorwa no kugeza ubutabazi mu duce twa kure.
Mu byaro bakomeje gucukura bakoresheje amaboko hamwe n’ibitiyo mu gushakisha abarokotse, mu gihe amatsinda y’ubutabazi arimo kugorwa no kuhageza imashini zabugenewe.
Ibyo bikoresho ubu bishobora kuba byanacyenerwa mu gutegura imva za bamwe mu babarirwa mu bihumbi bishwe n’uwo mutingito.
Umwe mu batuye mu cyaro yabwiye BBC ko abantu "nta kintu na kimwe basigaranye". Ati: "Abantu barashonje. Abana barashaka amazi. Bacyeneye ubufasha."
Umutingito wo ku wa gatanu, wa mbere wishe abantu benshi muri icyo gihugu mu myaka irenga 60 ishize, wakubitiye munsi y’itsinda ry’ibyaro biri mu misozi miremire mu majyepfo y’umujyi wa Marrakesh, wo mu burengerazuba bwa Maroc.
Leta ya Maroc yatangaje ko abantu nibura 2,122 bishwe n’uwo mutingito, naho abarenga 2,421 barakomereka, benshi muri bo bakomereka bikomeye.
Uwo mutingito, wo ku gipimo cya 6.8, watumye inzu zihirima, uzibira imihanda ndetse utuma inzu zimwe zihengama, ibyo biba kugeza ku nkombe yo mu majyaruguru y’iki gihugu.
Umujyi wa kera wa Marrakesh, ahantu habumbatiye amateka habungwabungwa nk’umurage w’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), warangiritse.
Ku wa gatandatu, Umwami wa Maroc Mohammed VI yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu.
Ingoro y’umwami yatangaje ko amatsinda yo kwita ku baturage yoherejwe, mu rwego rwo kongera ububiko bw’amaraso, amazi, ibiribwa, amahema n’ibiringiti.
Ariko iyo ngoro yemeye ko tumwe mu duce twashegeshwe cyane n’umutingito turi ahantu hitaruye cyane kuburyo bitashobotse kutugeraho mu masaha ya nyuma y’umutingito - igihe cy’ingenzi cyane kuri benshi bakomeretse.
Amabuye manini yaguye, yazibiye by’igice imihanda yari isanzwe imeze nabi yerekeza mu misozi miremire ya Atlas, ahari uduce twinshi bwashegeshwe bikomeye n’umutingito.
BBC
/B_ART_COM>