Madagascar: Ibirori by’isabukuru byahindutse inkuru mbi aho 17 bamaze gupfa

Ibirori by’isabukuru y’umukobwa wari wujuje imyaka 18 i Antananarivo muri Madagascar bimaze guhinduka inkuru mbi aho 17 mu bari babigiyemo bamaze gupfa kubera ibiribwa bihumanye bariye muri ibyo birori, nk’uko ibinyamakuru byaho bibitangaza.

Abantu bagera kuri 50 bari bitabiriye ibyo birori byabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu, benshi muri bo ntibatinze gutangira kugubwa nabi cyane n’ibyo bariye, benshi bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu murwa mukuru muri iryo joro.

Kugeza ku cyumweru nijoro abategetsi muri Madagascar babaruraga abantu 10 bamaze gupfa mu bitariye ibyo birori nk’uko ikinyamakuru Madagascar-Tribune kibivuga.

Ibi birori byari byiganjemo abanyeshuri bo kuri kaminuza yigenga bari hagati y’imyaka 20 na 30, byabereye mu nzu ifatwa nka ’restaurant’ aho abaje bariye ibiribwa bitandukanye birimo inyama, imboga, imitsima n’ibindi nk’uko ikinyamakuru L’Express cyaho kibivuga.

Ku cyumweru bamwe mu bitabiriye ibi birori batangiye gupfa nk’uko abakuriye bimwe mu bitaro babitangaje, kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 17 bapfuye, mu gihe abandi benshi bakiri mu bitaro, harimo n’abarembye.

Abariye ibiribwa byatanzwe muri ibi birori nyuma y’amasaha macye batangiye kugaragaza ibimenyetso ibirori bitararangira, birimo kuribwa cyane mu nda, kuruka ibintu by’icyatsi kibisi, kuribwa umutwe, gucika intege, kutabona neza no guhuma, kuribwa mu ngingo, n’ibindi.

Ikinyamakuru L’Express kivuga ko umuntu wa mbere yapfuye ibi birori bitararangira, biba ngombwa ko bihita bihagarara bitarangiye.

Byari intangiriro y’inkuru mbi cyane ku miryango myinshi yari ifite abayo bitabiriye ibi birori ubwo benshi bahise batangira kujyanwa kwa muganga.

RFI isubiramo bamwe mu bakuriye ibitaro bavuga ko aka kaga katewe n’ibiryo bihumanye, nubwo ubu hakirimo gukorwa isuzuma ryimbitse ngo hamenyekane neza ubwoko bwo guhumana kw’ibiribwa kwabayeho, ndetse n’iperereza ryo kumenya niba atari ubugizi bwa nabi bwateguwe.

Ibiribwa byose bikekwa ko byariwe birimo gukorerwa isuzuma ryimbitse, nk’uko ikinyamakuru LaVerite cyaho kibitangaza, kivuga kandi ko imiryango imwe icyeka ko habayeho guhumanya/kuroga nkana ibiribwa byatanzwe muri ibi birori.

Ikinyamakuru NewsMada kivuga ko mu bapfuye harimo umukobwa wari wagize isabukuru ndetse n’umugore nyiri ahantu hari hakiriye ibi birori na we wariye ku byari byateguwe. Kivuga kandi ko imiryango imwe n’imwe yapfushije abantu babiri cyangwa barenga bari bagiye muri ibyo birori.

Si ubwa mbere iki kirwa cya kane kinini ku isi kivuzwemo cyane inkuru y’ihumana ry’ibiribwa ryibasiye abantu benshi.

Mu kwezi kwa Werurwe(3) gushize mu mujyi wa Mahajanga mu majyaruguru y’iki kirwa, abantu benshi bari hafi y’ubutegetsi na bamwe mu bagize guverinoma bararwaye cyane kubera ibiribwa bariye muri hoteli ikomeye yaho, iba imwe mu nkuru zavuzwe cyane muri iki gihugu icyo gihe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo