Kuki Bibujijwe Gukoresha Telefoni Mu Ndege Yurira Cyangwa Igwa?

Nugenda bwa mbere mu ndege, abakozi bayikoramo icya mbere bazagusaba ni ukuzimya telefoni yawe cyangwa mu buryo bw’akadege ‘flight mode’ mbere yo guhaguruka. Mu ndege kandi abagenzi bagirwa inama yo kudakoresha ibikoresho bya elekitoroniki.

Icyakoramu ngendo nyinshi z’indege mpuzamahanga, gukoresha ibyo bikoresho biremerwa ariko gusa igihe indege yageze ku ntera runaka yo hejuru mu kirere. Bamwe mu batwara indege bashyizeho serivisi ya interineti nziramugozi (WI-FI) mu ndege.

Ese waba uzi impamvu telefoni zugendanwa n’ibindi bikoresho bya elekitoroniki bitemewe gukoreshwa igihe indege ihaguruka iguruka n’igihe igwa ?

Impanuka yo mu mwaka wa 2006

Nk’uko inkuru yanditswe na BBC Future mu 2013 ibivuga, mu byabaye mu 2006, igikorwa cyo gutwara indege cyagendaga neza akazi gakorwa nk’uko bigomba, kigaragaza itandukaniro ryo kugeza kuri dogere 30 kugeza ubwo umugenzi yazimyaga DVD player (bareberaho amashusho cyangwa bumviraho amajwi) yarimo akoresha.

Nyuma y’aho uwo muntu yongeye kwatsa icyo gikoresho, birongera biraba, nk’uko inkuru yasohowe na Spectrum ibivuga, isesengura imibare (data) 125 ku ngaruka n’impanuka zaterwa n’ibikoresho bya elegitoroniki mu kuguruka kw’indege.
Ku isi hose, ni ikigeragezo gisitaza ndetse birabujijwe gukoresha telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho elegitoroniki uguruka kugeza ku bilometero bitatu bisaga (3.046km).

Kuki gukoresha telefoni mu ndege bibujijwe ?

Nk’uko bivugwa na Devendra Pun, umuyobozi mukuru mu by’ubuhanga muri kigo cy’indege cya Nepal Airlines, hari impamvu zimwe zo mu bikorwa zo kubuza ikoreshwa rya telefoni zigendanwa mu mimerere runaka mu gihe cy’ingendo z’indege.

“Iyo ndege igeze ku ntera y’uburebure runaka, buri kintu kimeze uko bisanzwe, umupilote yemerera noneho abantu gufungura ahantu ho kwicara no kujya ku musarani , aha kuri iyo ntambwe, telefoni zigendanwa na zo zishobora gukoreshwa,” ni ko yavuze gusa na none ati “Ariko si ngombwa gukoreshwa mu gihe cyo kurira no kugwa.”

Avuga ko zitari telefoni zacu zigendanwa nsa ahubwo n’imirongo (frequences) ya radiyo ya ultrasound bishobora kwangiza ibikoresho, ubuyobozi n’ibindi bikoresho by’itumanaho bikoreshwa mu ndege na byo bikoreshwa n’ikoreshwa ridakoresha insinga.

Nk’uko Pun abivuga, impamvu ikomeye ni: Kwinjirirwa no kurogowa kw’imirongo (furekanse) y’itumanaho.

“Ubundi rero, itumanaho hagati rishobora kutumvikana cyangwa rishobora kwangirika hanyuma rigahagarara (gukwama) kw’imirongo (frequences)” ni ko yavuze.

Achutananda Mishra, Umuvugizi Wungirije w’Ubutegetsi bw’Itumanaho bwa Nepal, na we avuga ko haba ikibazo nk’icyo. Nk’uko abivuga, indege igurukira ku burebure bwo hasi ishobora gufata masafa ya telefoni zigendanwa mu gihe ikindi gihe habaho ibyago byo kwinjirirwa n’itumanaho ry’umupilote.

“Nubwo furekanse zikoreshwa n’indege na telefoni zitandukanye, ikindi gihe haba ibyago byo kwinjirirwa no kurogowa kandi iyo bibaye, itumanaho ryo mu ndege rishobora kwangirika,” ni ko Mishra yavuze. Kenshi, ihuzanzira (konegisiyo) rya telefoni rizacika iribure kugeza indege izahagurukira n’igihe izamarira kugwa.

Kuki nta huzanzira rya telefone riba mu ndege ?

Umugenzi wari mu ndege ya Yeti Airlines iheruka kugwa ikoze impanuka i Pokhara rwagati mu guhugu cya Nepal we na bagenzi be batatu barimo bifata amashusho bashyiraga imbonakubone inyumvankumve (live) ku rubuga rwa Facebook mbere y’uko iyi rutemikirere ihanuka igashwanyagurika iteje icyorezo cy’urupfu rw’impanuka y’indege itari ifite indi isa na yo yaherukaga kuba muri Nepal.

Iyi ndege yarimo abagenzi 64 n’abakozi bayo bane. Inzobere zivuga ko ihuzanzira rya telefoni rishobora kuboneka kugeza ku burebure bwa metero 40 kugeza kuri 60 hejuru y’umunara w’umusingi wa telefoni.

“Ushobora gufata konegisiyo ya telefoni yewe no ku ndege mu ntera y’uburebure bwo hasi,” ni ko umuyobozi mukuru w’ikigo cy’indege cya Nepal avuga. Nk’uko abivuga, nubwo zimwe mu ndege zigezweho zifite ibikoresho bya WI-FI, ikoreshwa ryayo na ryo rizimywa mu gihe cyo kurira no kugwa.

Igihe cyo kugwa kw’indege, umupilote, abandi bakozi bo mu ndege ndetse n’abagenzi na bo basabwa kwitonda bakaba menge kuko hashobora kubaho ibyago byo gutwara igikoresho icyo ari cyo cyose iki gihe.

“Indi mpamvu yo kudakoresha yemwe n’ibikoresho by’imiti ivura mu gihe cyo kugwa kw’indege igihe ukwitonda kw’abagenzi kuri ahandi, bashobora kutumva amabwiriza atangirwa mu ndege,” ni ko Pun yongeyeho.

Telefoni zishobora guteza impanuka ?

Inzobere zivuga ko gukoresha telefoni cyangwa ibindi bikoresho bya elegitoroniki cyane cyane mu gihe cyo kurira no kugwa gutera ibibazo abagenzi kudasize n’indege.

“Ikibazo cyaba ku ndege bivuga ko kitasiga abagenzi. Ikindi kintu ni uko utumvise amatangazo mu ndege ngo witondere telefoni igendanwa cyangwa ibikoresho bindi, ubundi abagenzi bashobora gukomereka igihe habaye igisa n’umutingito cyangwa kwizunguza mu ndege,” ni ko Pun wa Nepal Airlines avuga.

Gusa Komisiyo y’Uburayi vuba aha iherutse gutanga uburenganzira ku batwara indege gutanga ikoranabuhanga rya 5G na data ya telefoni y’umuvuduko wo hasi yewe no mu ndege.

Ibi bivuga ko abagenzi b’indege badakenera gushyira telefoni zabo mu buryo bw’akadege igihe bari mu kirere indege iguruka. Icyakora ariko, ntibirasobanuka neza uko iyi sisitemu izashyirwa mu bikorwa.

“Habayeho amakenga ko bishobora kwinjirira no kurogoya sisitemu zo kugumya indege mu buryo bwa otomatiki,” Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite y’Umutekano wo mu Kirere ifite icyicaro mu Bwongereza Dai Whittingham yigeze kubibwira BBC.

Ati “Icyakora ubuhanga buva ku inararibonye bwerekanye ko ibyago byo kwinjirirwa no kurogowa ari bike cyane. Icyakora nubwo bimeze bityo, inama itangwa ni uko telefoni igendanwa yashyirwa mu buryo bw’akadege igihe cyose uri mu ndege.”

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo