Koreya ya Ruguru ivuga ko izaca inzira zose zerekeza muri Koreya y’Epfo

Koreya ya Ruguru ivuga ko guhera kuri uyu wa gatatu ica imihanda n’inzira za gariyamoshi zerekeza muri Koreya y’Epfo mu rwego rwo "gutandukanya burundu" ibihugu byombi.

Igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyavuze ko kizatandukanya "mu buryo buhoraho" kikanafunga umupaka wo mu majyepfo, ndetse kigakomeza uburinzi bw’uturere two ku ruhande rwayo.

Igisirikare cya Koreya ya Ruguru (KPA) cyasobanuye ko icyo cyemezo ari "ingamba yo kwirwanaho yo gukumira intambara", kivuga ko ari igisubizo ku myitozo y’intambara muri Koreya y’Epfo ndetse no kuba muri ako karere hakunze kuba hari intwaro kirimbuzi za nikleyeri z’Amerika.

Ibi bitumye ubushyamirane bwiyongera, mu gihe ubushyamirane hagati ya Koreya zombi buri ku kigero cya mbere cyo hejuru cyane kibayeho muri iyi myaka ishize.

Mu nkuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA), KPA yagize iti:

"Ibintu bikomeye bya gisirikare byiganje ku mwigimbakirwa wa Koreya [Koreya zombi] bisaba ko ingabo za DPRK [impine y’igihugu cya Koreya ya Ruguru] zifata ingamba ihamye kurushaho kandi ikomeye kurushaho mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu mu buryo bushimwa kurushaho."

Iryo tangazo ahanini ni intambwe y’ikimenyetso (yo gutanga ubutumwa) ya Koreya ya Ruguru. Imihanda n’inzira za gariyamoshi biva muri Koreya ya Ruguru byerekeza muri Koreya y’Epfo ni gacye cyane bikoreshwa, ndetse muri uyu mwaka ushize byakomeje kugenda birushaho gusenywa n’abategetsi ba Koreya ya Ruguru.

Bibaye no muri gahunda ngari ya Koreya ya Ruguru yo guhindura uko ibana na Koreya y’Epfo, ndetse bikurikiye uruhererekane rw’ibyabaye bya rutwitsi byakomerekeje umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo byabaye birimo nk’amagerageza y’ibisasu bya misile, n’ibipurizo birimo imyanda bibarirwa mu magana byoherejwe muri Koreya y’Epfo binyujijwe ku mupaka wo mu majyepfo wa Koreya ya Ruguru.

By’umwihariko, mu ntangiriro y’umwaka wa 2023, umutegetsi mukuru wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yatangaje ko atagiharanira kongera kwihuza na Koreya y’Epfo, bituma habaho guhangayika ko intambara ishobora kongera kwaduka ku mwigimbakirwa wa Koreya.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, ari mu nama nkuru ya rubanda (SPA) – wagereranya n’inteko ishingamategeko – Kim yagize ati:

"Ntekereza ko ari ngombwa kuvugurura bimwe mu biri mu itegekonshinga rya DPRK [Koreya ya Ruguru]."

Yongeyeho ati: "Uko mbibona, ni ngombwa gusiba imvugo zo mu itegekonshinga nka ’kimwe cya kabiri cyo mu majyaruguru’ n’’ubwigenge’, kongera kwihuza mu mahoro n’ubumwe bukomeye bw’igihugu."

Yumvikanishije ko itegekonshinga rikwiye kuvugururwa "mu guterana gutaha [gukurikiyeho]".

Uko guterana gutaha kwabaye muri iki cyumweru, gusoza imirimo yako ku wa kabiri.

Ariko nubwo abari babikurikiye benshi bari biteze ko Koreya ya Ruguru yemeza ayo magambo Kim yari yavuze mbere ndetse ikemeza ayo mavugurura mu itegekonshinga ajyanye no kwihuza, hamwe na gahunda zijyanye n’umupaka, izo mpinduka ntizatangajwe.

Umusesenguzi umwe wo mu kigo cya Koreya y’Epfo cy’ubushakashatsi ku kwihuza kw’igihugu (Korea Institute for National Unification), yumvikanishije ko Koreya ya Ruguru ishobora kuba itegereje ibizava mu matora ya perezida muri Amerika, mbere yuko ifata ibyemezo bifatika.

Hong Min yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abategetsi bashobora "kwiga ku guhindura ingano y’amavugurura mu itegekonshinga kugira ngo ahuzwe n’icyerekezo cy’ubutegetsi bushya [bw’Amerika]."

Ntibisobanutse niba icyemezo cya Koreya ya Ruguru cyo guca imihanda yose n’inzira za gariyamoshi biyihuza na Koreya y’Epfo gishingiye ku byaganiriweho mu iterana rya SPA.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo