Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kirehe yagaruje Televiziyo yo mu bwoko bwa Flat Screen B box 24 yari yibwe umuturage nyuma yo kwica urugi rw’inzu ye.
Ucyekwaho kwiba iyi Televiziyo ni umusore w’imyaka 19, uvuka mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Mpanga mu mudugudu wa Rurambi ll; akaba yarafatiwe mu mudugudu wa Nyakazinga, akagari ka Kagese mu murenge wa Nasho ari naho yayibye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wibwe.
Yagize ati:" Uwo musore wafashwe yari yaturutse iwabo i Mpanga, aza mu rugo rw’uwo muturage wibwe asanga badahari, niko kugenda aca urugi rwo mu gikari yinjira mu nzu yiba iyo teviziyo.”
Yongeyeho ati: “Amaze kuyiba yabonye ko ntaho yayinyuza kuko yacyetse ko abantu bamubona, yigira inama yo kuyihisha mu rutoki, ayirenzaho ibikenyeri. Nyir’urugo yaje gutaha asanze Televiziyo ye yibwe ahita abimenyesha Polisi hatangira ibikorwa byo kuyishakisha.”
SP Twizeyimana avuga ko uwo musore yaje kwitwikira ijoro mu masaha ya saa tatu, aza gukura ya Televiziyo aho yayihishe, kubera ko Polisi yari yahawe amakuru mbere, bahise bamufatira mu cyuho muri ayo masaha ayitwaye.
Uyu musore yemeye icyaha avuga ko yaciye urugi akiba iyo televiziyo amaze kubona ko bene urugo badahari.
SP Twizeyimana yashimiye uyu muturage wabonye ko yibwe agahita yihutira kubimenyesha Polisi kuko byatumye nayo iboneka bidatinze.
Yongeye kwibutsa abagitekereza ko bazakizwa n’utw’abandi, ko babizinukwa kuko bitazigera bibahira na rimwe, icyaruta ari uko bakura amaboko mu mufuka bagashaka imirimo ibateza imbere.
Uyu musore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nasho ngo akorerwe dosiye, naho Televiziyo isubizwa nyirayo.
Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.
/B_ART_COM>