Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hatashywe ku mugaragaro ikigo cy’icyitegererezo mu rwego rw’Akarere mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza Polisi mpuzamahanga (Interpol) Jürgen Stock, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col.(rtd) Jeannot Ruhunga.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, wari umushyitsi mukuru, muri uyu muhango; yavuze ko kuba iki kigo cyarubatswe mu Rwanda bisobanuye ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga.
Yavuze ko kuba ibyaha by’ikoranabuhanga bitagira imipaka ari yo mpamvu abantu benshi bagomba guhugurwa uko babikumira.
Yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2014 hagiye habaho ibiganiro mu rwego rw’Akarere bashaka ahakubakwa iki kigo cy’icyitegererezo, ibihugu byo mu Karere biza kwemeza ko cyubakwa mu Rwanda.”
Yakomeje ati: “Kizakora akazi gatandukanye karimo ako gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga, kwigisha abantu kugira ngo bamenye ukuntu bakumira ibi byaha ndetse no kubigenza igihe byabaye. Iki kigo kandi kizafasha mu guhanahana amakuru mu rwego rw’Akarere kuko ibyaha by’ikoranabuhanga nta mipaka bigira.”
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yakomeje ashimangira ko u Rwanda rumaze kwiyubaka mu bushobozi bwo kugenza no kuburanisha imanza z’ibyaha by’ikoranabuhanga kandi ko ruhagaze neza mu kubirwanya ari nayo mpamvu rwatoranyijwe kugira ngo icyicaro gikuru cy’ikigo cy’icyitegererezo mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga mu karere cyubakwe mu Rwanda, ariko ko kubera umuvuduko w’ibi byaha, abantu bagomba gukomeza kujya bahugurwa ari nayo mpamvu iki kigo cyashyizweho.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yashimiye Leta y’Ubuyapani nk’umufatanyabikorwa w’igikorwa cyo kubaka iki kigo cy’icyitegererezo.
Yavuze ko nta gushidikanya ko iki kigo ari urubuga ruzafasha inzego z’umutekano mu guhanahana amakuru no kubaka ubushobozi mu kurwanya ibyaha by’ikoranabunga.
Yagize ati: ”Ntabwo nshidikanya ko iki kigo ari urubuga ruzafasha inzego z’umutekano mu guhanahana amakuru no kubaka ubushobozi muri Polisi zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ariko icy’ingenzi cyane iki kigo kizongerera ubushobozi inzego zishinzwe kugenza ibyaha by’ikoranabuhanga. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakoresha iki kigo mu gufatanya n’izindi nzego mu kungurana ubumenyi n’imikoranire by’umwihariko Polisi Mpuzamahanga. ”
Mu ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Polisi mpuzamahanga, Jürgen Stock yavuze ko ibyaha by’ikoranabuhanga bimaze kuba nk’icyorezo ku isi yose ari nayo mpamvu hagomba kubakwa ubushobozi mu kurwanya ibyo byaha.
Ati: “Kuri ubu Isi irimo gutera imbere cyane mu ikoranabuhanga, abakora ibyaha by’ikoranabuhanga nabo bakajije umurego. Niyo mpamvu hakenewe ubufatanye mpuzamahanga mu nzego zitandukanye zaba iza Leta n’abikorera.
Ubu bufatanye bugomba kubaho ku rwego rw’ibigo, za Leta ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Gufungura iki kigo cy’icyitegererezo mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ntabwo ari ku nyungu z’u Rwanda gusa kuko bizanafasha ibihugu byo mu karere ndetse n’Isi yose muri rusange binyuze mu guhanahana amakuru, amahugurwa ndetse no gukora iperereza.”
Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda ndetse n’umuryango wa Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba na Leta y’Ubuyapani ku ntambwe y’ingirakamaro bateye bashyiraho iki kigo cy’icyitegererezo.
Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko Leta y’Ubuyapani yashyize imbaraga mu mikoranire n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika harimo n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Yashimiye ibihugu by’ Afurika ku kuba ibyo bafatanyamo na Leta y’Ubuyapani usanga nabo baba babigize ibyabo.
Muri uyu muhango wo gutaha iki kigo, hanatewe ibiti nk’ikimenyetso cyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima; igikorwa cyishimiwe n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango, bashimira Leta y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugaragaza mu kurengera ibidukikije.
Umushinga wo kubaka iki kigo cy’icyitegererezo ku kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga washyizweho ibuye ry’ifatizo mu mwaka wa 2016 ari nabwo hatangiye imirimo yo kucyubaka.