Kenya: Uwari mu bayoboye imyigaragambyo arashaka kuzahatana na Ruto mu matora ya perezida

Boniface Mwangi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya yagize uruhare mu kuyobora imyigaragambyo iheruka yo kwamagana leta, ku wa gatatu yatangaje ko aziyamamariza kuba perezida w’icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2027.

Kwiyamamaza kwe kuzagaragaza niba imyigaragambyo yari iyobowe kandi ishyigikiwe n’urubyiruko ishobora guhinduka inkubiri ya politike ijya mu matora.

Mu 2017, Mwangi yaciye mu ihuriro ryo kurwanya ruswa yiyamamariza kwinjira mu nteko ishinga amategeko ariko ntiyatsinda.

Mu gihe cy’imyaka myinshi ishize yamenyekanye nk’umuntu ushobora guhaguruka akamagana ruswa n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Kenya no hanze yayo.

Mu gutangaza ko aziyamamaza mu matora, ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko yagize ati: "Ubutegetsi bwacu bwananiwe mu buryo bwinshi. Wishyura imisoro witeze kubona serivisi, ariko bikaba ngombwa ko unatanga ruswa kugira ngo ubone ya serivisi n’ubundi.

"Rero aho tugeze, igihugu cyacu kigomba gusubira mu biganza byacu."

Mu kwezi kwa Gicurasi(5) Mwangi yirukanywe muri Tanzania nyuma y’uko yari yagiyeyo gukurikirana urubanza rw’umunyapolitike waho utavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu.

Muri Nyakanga(7), yarezwe mu rukiko mu murwa mukuru Nairobi ko yafatanywe iwe udukoresho tujyamo imyuka iryana mu maso, n’isasu rimwe.

Yavuze ko ibi bitagize icyaha, ashinja abategetsi ko uku kumukurikirana ari igikorwa "giteye isoni".

Amatora muri Kenya ateganyijwe muri Kanama(8) mu 2027. Kandidatire ye izabanza kwemezwa na Komisiyo y’amatora ishinzwe kugenzura no kwemeza n’iz’abandi bakandida.

Abandi batangaje ko baziyamamaza ku mwanya wa perezida wa Kenya barimo senateri Okiya Omtatah na David Maraga wahoze ari perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida William Ruto na we arateganya kwiyamamariza manda ya kabiri.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, riyobowe na babiri bahoze ari ba visi perezida n’abandi bahoze ari abakuru muri guverinoma, na ryo rirateganya kwishakamo umukandida.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo