Kenya: Umuryango watoye ikibwana cya ’cheetah’ ukirera imyaka ibiri ’nk’umwana wabo’

Umuryango wo muri Kenya wabwiye BBC uburyo wasanze ikibwana cya ’cheetah’ (ubwoko bw’ingwe n’ibisamagwe) iruhande rwa nyina yapfuye, maze biyemeza kuyijyana mu rugo barayirera, ubu yabaye nk’umwe mu bana babo.

Cyakora, abaturanyi babo bo mu karere ka Wajir mu majyaruguru ya Kenya ntibashimishijwe no kubona iyo nyamaswa isanzwe ari iy’agasozi yororerwa mu rugo, hafi yabo.

Uyu muryango woroye iyi nyamaswa uvuga ko abantu benshi bahise bababwira ngo bayice hakiri kare kugira ngo itazabicira amatungo yabo. Ntabwo babikoze kuko bo babonaga bidakwiye."

Rashid Abdi Hussein, umugabo w’imyaka 45, nyir’urugo rwororewemo iyi nyamaswa, akaba umubyeyi w’abana 10 yagize ati "Yego nari mbizi ko iyi nyamanswa ntacyo izatwungura nk’uko bisanzwe bigenda ku yandi matungo tworora".

Yongeyeho ati: "Ariko nafashe icyemezo gitandukanye n’icy’abandi babona izi nyamaswa bagahita bazica, mpitamo kuyorora nkora itandukaniro".

Uyu muryango uvuga ko umaze imyaka ibiri n’amezi atatu wita kuri iyi ngwe ndetse yabaye nk’umwana mu muryango kuko ubu udashobora kuyitandukanya n’abana babo.

Rashid yunzemo ati: "Iyi nyamaswa tuyitoragura wabonaga isa n’iyateza ibibazo, yaje kuba itungo ryo mu rugo kuri ubu yabaye nk’umwe mu bana banjye."

Uyu muryango wabanje kujya ukamishiriza amata iyi nyamanswa nyuma imaze gukura bihagije batangira kujya bayiha inyama.

Rashid yabwiye BBC ati: "Naritanze bikomeye kuva umunsi natoraguye iyi ’ngwe’, ubu maze kuyigaburira intama zigera kuri 15."

Ikigo gishinzwe inyamanswa zo mu gasozi muri Kenya (KWS) cyashimiiye uyu muryango kubera uruhare bagize mu kwita ku nyamaswa ubundi ikunze kwicwa cyangwa kugurishwa bimwe mu bice by’umubiri wayo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ryita ku bidukikije mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya (NECA) Sharmaarke Mohamed, avuga ko ’cheetah’ ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi mu burasirazuba bwa Kenya zirimo guhura n’ikibazo gikomeye cyane kitaramenyekana.

Yagize ati: "Cheetahs muri iki gihe zihanganye n’ikibazo gikomeye cyane, kimwe n’izindi nyamaswa nyinshi zo mu gasozi."

Ikigo gishinzwe kubungabunga ubuzima bw’ingwe, kivuga ko ubucuruzi bwa magendu bw’abana bazo mu karere bukomeje kwiyongera, zikaba zinyuzwa mu mayira yo mumajyaruguru ya Kenya, mu burasirazuba bwa Ethiopia na Somalia.

Iki kigo kivuga ko abana b’ingwe babarirwa hagati ya 200 na 300 bavanwa mu ihembe rya Afurika buri mwaka, benshi muri bo bajyanwa muri Yemen hanyuma bagakwirakwizwa mu bihugu byo mu barabu bakagurishwa mu buryo bunyuranije n’amategeko n’abashaka kuzorora mu ngo zabo.

Rashid Hussein yavuze ko hari abantu begereye uyu muryango, bashaka kugura iki kibwana cya ’cheetah’, ariko bakanga kuyigurisha.

Yabwiye BBC ati: "Mu gihe twari turimo kuyitaho, hari abantu baduhaye amafaranga ngo bayigure. Bamwe bavuze ko bazishyura amashilingi ya Kenya ibihumbi 20 (arenga 200,000Frw)."

Yongeyeho ati: "Abandi bashatse ko twayigurana tukayibaha bakaduha ihene, ariko twarabyanze kuko yari imaze kuba imwe mu bigize umuryango wacu."

N’ubwo iki kigo cya (KWS) cyashimiye uyu muryango ku ruhare bagize mu kwita kuri iyi ngwe, ariko nanone bagaragaza ko korora iyi nyamanswa mu rugo bitemewe n’amategeko.

Iki kigo cyagize giti: "Turashimira cyane ubugiraneza bw’uyu muryango twabigereranya n’inkuru y’umusamariyakazi kandi ni ho duhera twibutsa Abanyakenya bose ko kubana neza bivuze kurinda n’inyamaswa zo mu gasozi."

Iyi ’cheetah’ ubu iri kwitabwaho n’ikigo Safari Walk muri pariki ya Nairobi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo