Kenya izafata inguzanyo nyinshi nyuma yuko imisoro mishya ikuweho – Perezida Ruto

Perezida wa Kenya William Ruto avuga ko iki gihugu kigomba kuzafata inguzanyo nyinshi kugira ngo leta ikomeze gukora, nyuma yuko umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wanzwe cyane n’abaturage uburijwemo, wari gutuma leta ibona amafaranga menshi avuye mu misoro.

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, Perezida Ruto yavuze ko azareka uwo mushinga w’itegeko urimo imisoro y’inyongera itavugwaho rumwe, nyuma y’imyigaragambyo yiciwemo abantu yatumye igice cy’inteko ishingamategeko gikongezwa.

Ariko ku cyumweru Ruto yavuze ko kureka uwo mushinga w’ingengo y’imari byasubije igihugu inyuma ho imyaka ibiri, ubwo yasobanuraga ikibazo cyo gushobora kubona imisoro y’inyongera, mu gihe igihugu cyiremetse (cyikoreye) umuzigo w’umwenda (ideni) munini cyane.

Yavuze ko ibi bivuze ko Kenya bizayisaba kuguza tiriyari imwe y’amashilingi (angana na miliyari 7.6 z’amadolari y’Amerika) kugira ngo "dushobore gutuma leta yacu ikora".

Iyo ni inyongera ya 67% ku byari biteganyijwe.

Ariko yanavuze ko arimo gutekereza ku kugabanya amafaranga leta ikoresha mu nzego zitandukanye, harimo no mu biro bye, no kugabanya amafaranga agenerwa urwego rw’ubucamanza n’ubutegetsi bw’uturere.

Abigaragambya benshi banze iyongerwa ry’imisoro bavuga ko ayo mafaranga y’inyongera yari gupfushwa ubusa.

Iyo misoro y’inyongera yari yitezwe guha igihugu miliyari hafi 350 z’amashilingi ya Kenya, mu gihe miliyari hafi 600 z’amashilingi zari kuva mu nguzanyo.

Perezida Ruto avuga ko izo ngamba zari ziteganyijwe zo kongera imisoro zari zijyanye n’umuhate wa leta wo kugabanya umuzigo w’imyenda igihugu gifite wa miliyari zirenga 80 z’amadolari y’Amerika. Hafi 60% by’amafaranga Kenya ikura mu misoro ajyanwa mu kwishyura imyenda.

Aganira n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku cyumweru, Ruto yagize ati: "Maze igihe nkora cyane ngerageza gukura Kenya mu mutego w’umwenda... Biroroshye kuri twe, nk’igihugu, kuvuga ngo: ’Reka twange umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari.’ Ibyo ni byiza.

"Ndetse navuze n’umutima mwiza ko tuzareka umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari, ariko bizagira ingaruka zikomeye cyane."

Ruto yavuze ko kwanga ingengo y’imari bizagira ingaruka ku guha akazi abarimu 46,000 bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bari basanzwe bakorera kuri kontaro z’igihe gito, ndetse ko bizagira ingaruka no ku gutanga ubuvuzi.

Yavuze ko leta ye itazashobora gufasha aborozi, abahinzi b’ibisheke (ibikaju mu Kirundi) n’abahinzi b’ikawa, harimo nko kwishyura imyenda inganda zabo n’amakoperative yabo arimo, nkuko byari byateganyijwe.

Ariko yavuze ko arimo kwiga ku bibazo byagaragajwe n’abadashyigikiye umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari, nko kugabanya amafaranga ibiro bye bikoresha no gukuraho ingengo z’imari zikoreshwa n’umugore we n’umugore wa visi perezida.

Aya magambo ya Perezida Ruto ku gufata izindi nguzanyo yanenzwe. Impuguke mu bukungu Odhiambo Ramogi yabwiye BBC ko atari ngombwa cyangwa ngo bibe birimo ubushishozi gufata izindi nguzanyo kuko ibi bizashyira Kenya "mu mwanya mubi cyane kurushaho w’ibibazo by’imyenda".

Yavuze ko amagambo ya Ruto ku kugabanya amafaranga akoreshwa na leta atagaragaza kwiyemeza kuko mu cyumweru gishize yari yashyize umukono kuri gahunda z’amafaranga yo gukoresha zigahinduka itegeko.

Ramogi yavuze ko abadepite bazacyenera "byanze bikunze" gusubiramo ingengo y’imari.

Ku mbuga nkoranyambaga na ho hari ibiganiro nk’icyo.

Umunya-Kenya yanditse ku rubuga X ati: "Kuki ducyeneye kuguza tiriyari y’amashilingi kandi na bwo ntidushobore guha akazi abarimu 46,000 bakoresha ingengo y’imari ya miliyari 18 z’amashilingi?"

Nubwo leta yaretse umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari, hakomeje kubaho uburakari kuri leta, ndetse muri iki cyumweru hateganyijwe indi myigaragambyo.

Abigaragambya barasaba ko leta irushaho kubazwa ibyo ikora, ndetse bamwe basabye ko perezida yegura.

Banababajwe n’icyo babona nko kuba ibibazo byabo nta cyo bibwiye leta, bakanashinja polisi gusubizanya ubugome ku myigaragambyo.

Abantu nibura 23 barishwe naho abandi benshi barakomereka, nkuko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’abaganga.

Ku cyumweru, Perezida Ruto yavuze ko polisi "yakoze uko ishoboye kose".

Yagize ati: "Niba hari ibyo yarengeje urugero, dufite uburyo bwo gutuma bicyemurwa."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo