Kenya: Agahinda k’umubyeyi wabuze abahungu be bajyanye na se gusengera aho biyicisha inzara

Carolyne Odour yabwiye BBC ko afite ubwoba bwinshi by’ibyaba byarabaye ku bahungu be bato baburiwe irengero mu mezi abiri ashize bari kumwe na se – wayobotse umwigisha w’amahame akarishye yo kwiyicisha inzara.

Oduor avuga ko mu gihe hakomeje iperereza ku mibiri irimo kuboneka ikomeje kwiyongera y’abapfiriye muri ayo masengesho, yabashije kumenya umubiri w’umugabo we mu buruhukiro bwo mu mujyi wo ku nkengero z’inyanja wa Malindi.

Umubiri w’umugabo we wabonetse mu kwezi kwa Nyakanga (7) mu gace kitwa Kwa Binzaro, hafi y’ishyamba rya Shakahola, aho mu 2023 hataburuwe imibiri irenga 400 y’abantu bapfiriye mu masengesho nk’ayo bagatabwa aho.

Carolyne Odour ubu ategereje ibisubizo by’ibizami bya ADN birimo bikorwa ku yindi mibiri 30 iherutse kuboneka.

"Nagize agahinda. Namumenye bigoranye. Umubiri we wari waraboze cyane", ni ko Oduor w’imyaka 40 avuga ku mugabo we Samuel Owino Owoyo.

Atekereza ko n’abahungu be Daniel w’imyaka 12, na Elijah w’imyaka icyenda bari bajyanye na se w’imyaka 45 Kwa Binzaro mu mpera z’ukwezi kwa Kamena(6).

Paul Mackenzie wiyise umuvugabutumwa ubu arimo kuburana ku cyiswe "Ubwicanyi mu ishyamba rya Shakahola" kandi yahakanye icyaha cyo kwica.

Ashinjwa kubwira abamukurikira ko bajya mu ijuru vuba iyo baretse kurya – ndetse hari impungenge ko yaba yarakomeje kuvugana n’abamukurikira ari no muri gereza.

Oduor avuga ko umugabo we yatangiye gukurikira inyigisho za Mackenzie mu myaka ine cyangwa itanu ishize.

Ati: "Yarahindutse ndetse yanga ko abana basubira ku ishuri. Iyo abana barwaraga yaravugaga ngo Imana irabakiza. Yemeraga cyane ziriya nyigisho."

Uko guhindura ibitekerezo ku kwiga no kwivuza byateye kutumvikana hagati y’aba bombi bafitanye abana batandatu mu rugo rwabo ruri i Mudulusia mu ntara ya Busia mu burengerazuba bwa Kenya, hafi y’ikiyaga Victoria.

Odour ati: "Sinigeze numva neza ziriya nyigisho, iyo umwana arwaye, yego nemera Imana ko yamukiza, ariko nzi ko iyo umwana arwaye umujyana kwa muganga."

Mu mezi abiri ashize tariki 28 Kamena(6), ibintu byahinduye isura ubwo umugabo we yajyanaga n’abana babiri b’abahungu babiri bato.

"Yarambwiye ngo agiye iwabo ku ivuko, tuvugana bwa nyuma kuri telephone yarambwiye ngo ’Turagiye, Imana ibane nawe.’ Nanjye ndamubwira ngo ’Mugende amahoro.’"

Yari azi ko bagiye iwabo, ariko nyuma yatangiye kugira amakenga ubwo umugabo we atongeye kumuvugisha.

Nyuma ni bwo yamenye ko umugabo we atagiye iwabo ku ivuko mu ntara ya Homa Bay, na yo iri ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria, ku ntera ya 200km uvuye i Mudulusia.

Mu gukurikirana aho baciye, Odour yasanze barafashe bisi (bus) iva Busia, maze bakagenda 900km bagana iburasirazuba Kwa Binzaro mu ntara ya Kilifi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya.

Yahise amenyesha polisi n’abandi bantu ngo bamufashe kuba bamenya aho baherereye.

Mu byumweru bicye bishize hari umuntu wamuhamagaye amubwira ibisa n’ibiranga umugabo we, ko uwo muntu ari mu buruhukiro bw’abapfuye bwa Malindi.

Yari inkuru y’incamugongo.

Carolyne Odour na we yahise yerekeza aho mu burasirazuba tariki 19 Kanama(8) ngo yirebere neza niba koko uwo ari umugabo we.

Yabwiwe ko umubiri we bawusanze Kwa Binzaro tariki 19 Nyakanga(7) ubwo polisi yajyaga gusaka aha hantu kubera amakuru y’uko byavugwaga ko hari abantu bahaburiye.

Polisi ivuga ko umubiri w’uwo mugabo bawusanze mu bihuru hafi y’inzu bikekwa ko ari yo abantu biyicishirizagamo inzara, kandi ko wari ufite ibimenyetso by’umuntu wishwe agiriwe nabi nko kunigwa.

Bivugwa ko bamwe mu bapfira hano bicwa banizwe iyo batinze kwicwa n’inzara.

Nyuma y’iperereza ry’ubushinjacyaha bwa Kenya, abantu 11 barafashwe barafungwa kubera iyi dosiye, barimo batatu bari abakozi ba Mackenzie.

Gushakisha indi mibiri byatangiye tariki 21 z’ukwezi gushize. Kugeza ubu, imibiri 32 imaze gutabururwa kandi ibice birenga 70 by’imibiri byari binyanyagiye hirya no hino mu ishyamba byaratowe.

Kuri Odour, ibi byabaye ibintu bibabaje cyane gukurikirana.

Ati: "Ureba bataburura imirambo, utanazi uko abana bawe bashobora kuba bameze. Ni ibintu bibabaza cyane."

Dr Raymond Omollo, umutegetsi muri Minisiteri y’umutekano, yabwiye BBC ko leta iteganya gushyiraho amategeko akaze kurushaho yo guhangana n’imyemerere ikabije guheza inguni muri Kenya.

Ati: "Turimo gukora ku mushinga w’itegeko rigenga amadini, kugira ngo nibura amadini agire ibyo atarengaho – afite amategeko ayagenga? Abayayobora ni ba nde? Bafite ubuhe bumenyi?"

Atekereza ko ibi bizafasha amatsinda nk’ayo y’ukwemera kumenya ibikwiriye.

Gutaburura abantu hafi yo Kwa Binzaro ubu byabaye bisubitswe mu gihe inzobere mu gushakisha no gusuzuma imirambo zitegura gupima imibiri n’ibice byabonetse kugeza ubu.

Ku batuye muri aka gace, iri perereza rishya ntabwo ryabatunguye gusa ahubwo ryanatumye ubuzima bugorana kuko iri shyamba ari ho bamwe bavana amaramuko.

George Konde wa hano Kwa Binzaro yabwiye BBC ati: "Iri shyamba ni ryo dukuramo inkwi n’amakara. Ubu kubera ibyaribereyemo ntitwemerewe kurisubiramo kuko bagomba kurisaka ryose bagahagarika burundu ibi bintu byo kurisengeramo."

Corolyne Odour akomeje gutegereza mu gahinda kumenya ibyabaye ku bahungu be babiri.

Ati: "Nari nizeye kubona umwe mu bahungu banjye ajya mu mashuri yisumbuye undi akajya mu wa kane [w’abanza]. Buri gihe uko mbonye umwana wambaye impuzankano y’ishuri ngira agahinda kubera kubura abanjye, ntazi n’uko bamerewe."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo